Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice, yari mu Bayobozi bitabiriye isozwa ry’irushanwa ry’abato rizwi nka ‘Imizi Fooball Alliance Tournament 2025-26.’
Iri rushanwa risanzwe rifasha abana kubyaza umusaruro impano za bo, yatangiye mu kwezi gushize kwa 2025, isozwa ku wa Gatandat, tariki ya 3 Mutarama 2026 kuri Tapis Rouge.
Abarimo Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice, umutoza ushinzwe gushaka no kuzamura impano z’umupira w’amaguru mu Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda (FERWAFA), Frédéric Crebiller, Umunyamabanga Mukuru wa Komite Olempike y’u Rwanda, Kajangwe Joseph n’abatoza barimo Jimmy Mulisa na Nshimiyimana Eric wungirije mu Amavubi n’umwarimu w’abatoza, Rutsindura Antoine n’abandi, bari baje gushyigikira aba bana.
Mu cyumwe gishize, habanje kuba imikino y’amajonjora mu gihe ku munsi usoza irushanwa, habaye iya ¼, ½ n’iya nyuma.
Mu Cyiciro cy’abatarengeje imyaka 16, Irerero rya Ramadhan Foundation ni ryo ryegukanye igikombe nyuma yo gutsinda irya APR FC kuri penaliti 4-3 nyuma yo kunganya 0-0 mu minota y’umukino.
Mu batarengeje imyaka 13, Irerero rya Hirwa Sports ni ryo ryegukanye igikombe nyuma yo gutsinda Family Talent FA ibitego 2-0 mu gihe mu batarengeje imyaka 10, Irerero ry’ikipe y’Ingabo ari ryo ryahize abandi nyuma yo gutsinda Future Light ibitego 3-1.
Shema Ngoga Fabrice uyobora FERWAFA, yavuze ko amarushanwa nk’aya y’abato, ari umusingi ukomeye mu Iterambere ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda.
Yakomeje avuga ko azakomeza gushyigikira Imizi Football Alliance Tournament, kugira ngo abato bakomeze bashyigikirwa mu kubyaza umusaruro impano bifitemo.
Uretse amakipe yegukanye ibikombe, amarerero yose yitabiriye iri rushanwa, yatahanye ibihembo aho buri rerero ryahabwaga imipira yo gukina.
Ni irushanwa ngaruka mwaka ryari ryitabiriwe n’Amarerero 20 y’abatarengeje imyaka 10, 13 na 16. Aya marushanwa y’abato, asanzwe ategurwa mu biruhuko ndetse no mu minsi isoza icyumweru [Weekend] mu gihe abana batagiye ku ishuri.





UMUSEKE.RW
