Ubuyobozi bwa Rayon Sports bufata Fall Ngagne nk’uwataye akazi nyuma yo kujya iwabo muri Sénégal asabye uruhushya ariko ibyo yarusabiye ntabe ari byo arimo, bwamwandikiye bumumenyesha igihe ntarengwa agomba kuba yakagarutsemo.
Uyu rutahizamu uheruka mu kibuga muri Gashyantare 2025 kubera imvune yagiriye mu mukino wahuzaga ikipe ye n’Amagaju FC, abaganga bahamya ko ubu yakize ndetse yakina.
N’ubwo aherutse gutangira imyitozo, rutahizamu, Fall Ngagne yahise asaba ikipe uruhushya ndetse araruhabwa yigira iwabo.
Gakwaya Olivier uvugira Rayon Sports, yavuze ko uyu rutahizamu yagiye iwabo ariko bigaragara ko ibyamujyanye atari byo yagiye gukora gusa, bikaba byanatumye ahita asabwa gusubira mu kazi cyangwa hagafatwa izindi ngamba.
Yagize ati “Fall Ngagne yagiye atubwiye ko agiye gutabara nyina ariko ikibazo cye twabonye ko ari ikindi kirenze icyo. Dosiye twayihariye ureberera inyungu ze, tubaha igihe ntarengwa cyo kuba bageze mu Rwanda.”
Yongeyeho ati “Naba ataraboneka, Ubuyobozi buzicara bufate ibindi byemezo. Twamuhaye kugeza ku wa Mbere [tariki ya 5 Mutarama] ko agomba kuba ari mu kazi. Naramuka atahageze ubwo bizaba bigaragaye ko adashaka akazi, tuzicara turebe indi myanzuro dufata.”
Iyi kipe yo mu Nzove imaze iminsi ifite ibibazo by’abakinnyi beza ba yo bagize ibibazo by’imvune, iherutse kongeramo batatu barimo umunyezamu, Kwizera Olivier, Yannick Bangala Litombo ukina mu bwugarizi na Faustin Likau ‘Pizzalo’ ukina hagati mu kibuga afasha ba myuhariro.
Mu mikino 13 imaze gukina, Rayon Sports iri ku mwanya wa Munani n’amanota 21 mu gihe uw’umunsi wa 14 wa Shampiyona, Gikundiro izakira AS Muhanga ejo Saa Cyenda z’amanywa kuri Kigali Pelé Stadium.


Ephesus tours Turkey Turkey vacation packages perfectly balanced. Adventure, relaxation, culture, and cuisine – all in one amazing trip. https://thebrooklynbazaar.com/?p=6388
Ntataza bazamwirukane
Leave a Comment DROUP OUT OUR TEAM