Nyuma yo kunyagira Indahangarwa WFC ibitego 4-0, Rayon Sports WFC yongeye kwegukana igikombe cya Super Coupe ku nshuro ya Kabiri yikurikiranya.
Uyu mukino w’Igikombe kiruta ibindi mu Rwanda, wabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 10 Mutarama 2026 Saa Cyenda z’amanywa muri Stade Amahoro.
Rayon Sports WFC itozwa na Rwaka Claude, yari yagaruye Niyonshuti Emerance utaratangiranye na yo Shampiyona, ndetse yari yabanjemo abakinnyi bashya iherutse kugura barimo myugariro iheruka kugura ukomoka i Burundi, Annonciatte Nshimirimana na rutahizamu w’umunya-Cameroun, Matapa Naoussi Omerie Delsir.
Ku munota wa 30 w’umukino, Mukagatete Emelyne wa Murera y’Abagore, yari afunguye amazamu ndetse iyi kipe ikomeza kuyobora umukino kugeza iminota 45 y’igice cya Mbere irangiye ari igitego 1-0.
Amakipe yombi akigaruka mu gice cya Kabiri, Rwaka yakoze impinduka akuramo Matapa Naoussi wasimbuwe na Coralie Odette ukomoka muri Gabon.
Nta bwo uyu munya-Gabon yatinze kubona izamu kuko ku munota wa 54 gusa w’umukino yahise abona izamu ku mupira mwiza yari ahawe na Niyonshuti Emerance.
Indahangarwa WFC itozwa na Alice n’ubwo yanyuzagamo ikawuhererekanya neza, ariko nta bwo yigeze yoroherwa no kubona izamu ryari ririnzwe na Ndakimana Angeline ‘Pendo.’
Nta bwo Murera yatinze kongera kubona izamu kuko Ukwinkunda Jeannette ‘Jiji’ na Niyonshuti Emerance, ari bo bashyize akadomo ku ntekerezo z’abanya-Kayonza maze iminota 90 irangiye igikombe gitashye mu Nzove ku ntsinzi y’ibitego 4-0.
Yari inshuro ya Kabiri yikurikiranya iyi kipe yegukana iki gikombe nyuma yo kucyegukana mu 2024 itsinze AS Kigali WFC.
Ikipe yegukanye igikombe, yahawe imidari ya zahabu yaherekejwe n’igikombe ndetse na sheki ya Miliyoni 20 Frw mu gihe iyabaye iya Kabiri yatahanye Miliyoni 10 Frw.







UMUSEKE.RW

That’s fascinating! Seeing how platforms like BigWin Casino blend tradition with tech is really cool-it’s more than just games, it’s cultural evolution. Check out the bigwin casino app download for a taste of that Philippine gaming heritage reimagined! It’s a smart approach to online entertainment.