Umunya-Burkina Faso w’imyaka 26 wari umaze umwaka n’amezi atanu adakina, yahisemo kuza muri Rayon Sports kugira ngo arebe ko iyi kipe yamufasha gusubira neza mu bihe bye.
Ku wa Mbere, tariki ya 5 Mutarama 2026, ni bwo Rayon Sports ibinyujije kuri X ya yo, yatangaje ko yasinyishije abakinnyi bashya batatu barimo Ben Aziz Dao ukomoka muri Burkina Fason.
Uyu myugariro w’ibumoso w’imyaka 26, amakuru aturuka iwabo, avuga ko aheruka mu kipe akina muri Nyakanga 2024.
Ikiyamakuru ‘africafoot.com’ cyandika imikino muri Burkina Faso, cyanditse umutwe w’inkuru ugira uti “Ben Aziz Dao yagiye kubyukiriza umwuga we mu Rwanda.”
Mu nkuru iki kinyamakuru cyanditse kuri uyu myugariro, cyavuze ko nyuma y’uko ikipe aherukamo yayikinnyemo muri Nyakanga 2024, uyu mukinnyi yahisemo kuza mu Rwanda kugira ngo arebe ko yabyutsa umutwe. Cyakomeje kivuga ko yasinye amasezerano y’amezi atandatu ariko ashobora kongerwa.
Uretse Ben Aziz werekanywe nk’umukinnyi mushya wa Murera, yazanye na Ramazani Tshimanga Tshilembi ukina mu bwugarizi na Bienvenu Joachim Vigninou ukina mu gice cy’ubusatirizi.
Aba bose baraza basanga Yannick Bangala na Kwizera Olivier, baheruka gusinya amasezerano muri iyi kipe yo mu Nzove.




UMUSEKE.RW
