Rayon Sports yinjije babiri barimo Kwizera Olivier – AMAFOTO

Yanditswe na HABIMANA Sadi

Ubuyobozi bwa Rayon Sports, bwemeje ko bwaguze abakinnyi babiri barimo umunyezamu, Kwizera Olivier utari ufite akazi.

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 2 Mutarama 2026, ni bwo Rayon Sports yemeje ko yaguze abakinnyi babiri bashya.

Aba barimo Kwizera Olivier utari ufite ikipe kuva yatandukana na Al-Kawkab yo muri Arabie Saoudite na Yannick Bangala Litombo ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Kwizera yagarutse muri Gikundiro, nyuma yo kuyivamo mu 2022 ubwo yahitaga yerekeza muri Shampiyona yo muri Afurika y’Epfo muri Free State Stars.

Olivier, agiye kongera gukina muri Shampiyona y’u Rwanda yanyuzemo muri APR FC, Gasogi United, Isonga FA na Bugesera FC.

Uyu mukinnyi w’imyaka 30 wasinye amezi atandatu, ni umwe mu bo Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Adel Amrouche’ aherutse guhamagara mu bitabiriye umwiherero w’abakina imbere mu gihugu.

Uyu munyezamu ndetse na myugariro, Bangala Litombo, bashobora kwifashishwa mu mukino wa Super Cup uzayihuza na APR FC, tariki ya 10 Mutarama 2026, kuri Stade Amahoro.

Baje basanga Rayon Sports iri ku mwanya wa karindwi n’amanota 21, ikaba iri kwitegura umukino w’Umunsi wa 14 wa Shampiyona y’u Rwanda uzayihuza na AS Muhanga.

Kwizera Olivier yasinye amezi atandatu
Kwizera ni umukinnyi mushya wa Rayon Sports
Yannick Bangala Litombo yemejwe nk’umukinnyi mushya wa Gikundiro
Yanahawe nimero azambara
Ni umukinnyi waciye mu makipe arimo Yanga Africans yo muri Tanzania

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi
Igitekerezo 1

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *