Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens yibukije abaturage ko batagomba kurebera Akarere mu isura y’ibitameze neza ababwira ko bagomba kwishimira ibyiza bimaze kugerwaho.
Ibi yabivuze ku mugoroba wo kuri uyu Gatatu taliki ya 31/12/2025 mu gikorwa cyo kwifuriza abaturage, abakozi n’abafatanyabikorwa mu Iterambere ry’Akarere.
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens avuga ko hari bamwe mu batuye aka Karere batavuga neza ibyiza by’Akarere ahubwo bagahora banenga ibyo bita ko bitagenda.
Habarurema avuga ko nubwo uwo mubare w’abanenga ari mukeya, ariko bakwiriye gutinda ku mihigo Akarere kamaze kwesa kubera ko bihari kandi ari byinshi.
Meya avuga ko aba bagombye guhera ku bushakashatsi buheruka bwagaragaje ko Akarere kaje ku mwanya wa 7 mu baturage bakize.
Habarurema avuga ko ku bijyanye no kwikura mu bukene ingo 8000 zafashijwe kubwivanamo, kandi ko iyo uhuye n’abo baturage usanga baguwe neza.
Ati: ”Usibye ubu bushakashatsi, dufite n’ubundi bwerekana ko twarwanyije igwingira ku kigero gishimishije kuko turi ku mwanya wa 7 ku rwego rw’Igihugu.”
Mu ijambo rye yongeyeho ko mu birebana n’ibikorwaremezo cyane amazi bageze ku gipimo cya 90% hakaba hari n’indi miyoboro mishya imaze kubakwa.
Yavuze ko hari n’ibigo Nderabuzima 2 bigezweho biherereye mu Murenge wa Kinazi, ndetse n’uwa Mwendo.
Ati: ”Ku bufatanye n’abikorera hari inyubako nyinshi z’Ubucuruzi muri uyu Mujyi zatangiye kuvugururwa.” Yakomeje agira ati: ”Dufite amahoteli 2 yuzuye, ndetse hari umufatanyabikorwa wifuza kubaka Ibitaro biri ku rwego rwo hejuru.”
Avuga ko hari umuhanda wa kaburimbo uca mu Mujyi uri hafi kuzura, kandi hari n’imishinga izatanga akazi ku baturage.
Cyakora avuga ko bagifite imbogamizi z’umuhanda Ruhango – Nyamagabe – Karongi wamaze gukorerwa inyigo. Avuga ko ibi byiza byose aribyo abahatuye bakwiriye kwirata.
Muri iki gikorwa Umuyobozi yashimiye abaturage n’Ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu Iterambere (PSF) kuko ibimaze kugerwaho byose bakoze bafatanyije n’abo bose.
Yanavuze ko nubwo manda ya Komite Nyobozi isigaje igihe gitoya, Akarere ko kazakomeza kandi kakaba kazagera ku bikorwa byinshi.
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Ruhango.

Ruhango Karongi Nyamagabe uwo muhanda nuwuhe? Iyi line ubusanzwe nyine ibaho jyushirika ubute usobanurire ibintu bwana munyamakuru