Santarafurika: Ingabo z’u Rwanda zambitswe imidari y’ishimwe

Yanditswe na NDEKEZI Johnson
Ingabo z’u Rwanda ziri muri CAR zahawe imidari y’ishimwe

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwa LONI bwo kubungabunga amahoro muri Santarafurika (MINUSCA), zambitswe imidari y’ishimwe kubera umurava, ubunyamwuga n’umusanzu wazo mu kurinda abasivili.

Iyi midari, yatanzwe ku wa 7 Mutarama 2026, yahawe abagize Rwanda Battle Group VII (RWABG VII) n’Ibitaro by’Ingabo z’u Rwanda byo ku rwego rwa II+ (RWAMED X).

Ni igikorwa cyabereye mu kigo cya RWABG VII kiri i Bria, muri Perefegitura ya Haute-Kotto, kiyoborwa n’Umugaba Mukuru wungirije w’Ingabo za MINUSCA, Major General Maychel Asmi.

Lieutenant Colonel Willy Ntagara, Umuyobozi wa RWABG VII, yavuze ko umuhango wo guhabwa imidari ari ishema ku mwuga wa gisirikare.

Yashimangiye ko iri shimwe ribatera imbaraga zo gukomeza kwitangira gusohoza inshingano zijyanye n’ubutumwa bwo kubungabunga amahoro.

Col Dr. Simon R. Nyagasaza, Umuyobozi wa RWAMED X, yagarutse ku ntambwe ikomeye ibyo bitaro by’u Rwanda byo ku rwego rwa II+ byagezeho kuva muri Mutarama 2025.

Yavuze ko RWAMED X yatanze serivisi z’ubuvuzi ku bakozi ba MINUSCA n’abasivili, bigira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry’inshingano za MINUSCA.

Maj. Gen. Maychel Asmi yashimiye uruhare rw’ingabo z’u Rwanda mu kubungabunga umutekano mu matora aherutse kuba muri Santarafurika, nk’uko byari mu nshingano za MINUSCA.

Yashimye kandi RWABG VII ku bikorwa byayo byo gucunga umutekano mu bice bya Bria, Ouadda na Sam-Ouandja.

Uyu musirikare mukuru yashimiye bikomeye RWAMED X ku bwitange mu gutanga serivisi z’ubuvuzi z’ingenzi ku bakozi ba Loni ndetse n’abaturage.

Uyu muhango witabiriwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Santarafurika, Olivier Kayumba, abayobozi ba MINUSCA n’abandi bashyitsi b’icyubahiro.

Ingabo z’u Rwanda ziri muri CAR zahawe imidari y’ishimwe

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Yisangize abandi
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *