Sindi Jésus ashobora kwerekeza i Burayi

Yanditswe na HABIMANA Sadi

Umukinnyi wo mu gice cy’ubusatirizi, Sindi Jésus ukinira Rayon Sports, ari gushakirwa ibyangombwa byo kwerekeza mu Bubiligi aho azaba agiye mu igeragezwa.

Nyuma y’imyaka irindwi avuye mu Irerero rya Amigo Academic Sports Center ryo mu Akarere ka Rwamagana, Sindi Jésus ni umusore ukomeje kubona iminota yo gukina muri Rayon Sports yagiyemo avuye muri Tsindabatsinde yakinaga mu Cyiciro cya Kabiri.

N’ubwo ikipe azajya gukoramo igeragezwa itaramenyekana, uyu musore ukina aca ku ruhande mu busatirizi, ari gushakirwa ibyangombwa by’inzira birimo Pasiporo n’ibindi.

Amakuru UMUSEKE wamenye, avuga ko mu gihe ibyangombwa by’uyu musore byaboneka, yakwerekeza muri iki gihugu kugerageza amahirwe. Kuva yagera muri Rayon Sports, Jésus yatsinze igitego kimwe muri Shampiyona ubwo ikipe ye yatsindaga AS Muhanga ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi wa 14 wa Shampiyona y’uyu mwaka.

Sindi Jésus ni muntu ki?

Ni umusore w’imyaka 19 wavuye mu Akarere ka Rwamagana. Yatangiye gukina ruhago ku myaka irindwi gusa, ajya mu Irerero rizwi muri aka Karere rya ‘Amigo Academic Sports Center’ ritozwa na Uwiragiye Hilary uzwiho mu gufasha abato bafite impano yo gukina umupira w’amaguru.

Mu 2021 ubwo Jésus yari yujuje imyaka 15 isaga 16, ikipe ya Tsindabatsinde ikina mu cyiciro cya Kabiri, yaramwifuje bitewe n’impano yagaragazaga, maze ubuyobozi bw’Irerero rye bumuha ayo mahirwe ajya gukina ku rwego rwisumbuyeho.

Uyu musore ukina mu gice cy’ubusatirizi ndetse akaba akinisha ukuguru kw’imoso, yaragiye agaragaza urwego rwiza ndetse nyakwigendera, Alain Mukurarinda washinze Tsindabatsinde, atangira gutekereza uko yazamushakira aho yajya gukuriza impano ye ku Mugabane w’i Burayi ariko yitaba Imana iyo gahunda itaranozwa ndetse bihita biyikoma mu nkokora.

Nta bwo byatinze, mu 2024, Rayon Sports yahise imureba ijisho ryiza ndetse ntiyazuyaza kuko yahise imugura imuzana mu Nzove. Sindi nta bwo yahise abona umwanya uhoraho wo gukina muri Gikundiro ariko muri shampiyona 2024/2025 y’abari munsi y’imyaka 20, ni we watsinze ibitego byinshi.

Nyuma y’urwo rugendo rwose rw’uyu musore, nyuma y’umukino Rayon Sports yatsinzwemo na Yanga SC ibitego 3-1 mu muhango wa ‘Rayon Day 2025’, Jésus yashimwe na Perezida wa Yanga SC, Eng. Hersi Said wavuze ko amwifuriza ibyiza kandi amwizeza kuzagaruka kumureba akina shampiyona.

Ikirenze kuri ibyo kandi, Jésus yasabwe imyirondoro ye n’Umunyamabanga Mukuru wa Azam FC n’uwa Yanga SC zombi zo muri Tanzania.

Ubwo Rayon Sports iheruka gukina na Yanga SC kuri Stade Amahoro, Sindi Jésus ni umwe mu bigaragaje
Aheruka gutsindira ikipe ye igitego cyayihesheje amanota muri Shampiyona
Sindi ni umukinnyi w’ikipe y’Ingimbi zitarengeje imyaka 20
Ubwo yatsindiraga ikipe ye igitego cye cya mbere muri Shampiyona, yagaragaje amarangamutima
Ni umusore wagaragaje ko afite impano

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *