Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru, FERWAFA, ryatangaje ko ibibuga birimo ibya Stade ya Rusizi, Gicumbi, Rutsiro, na FERWAFA bizatangira gukinirwaho mu mpera z’ukwezi kwa Gashyantare 2026.
Ibi byatangarijwe mu Nama y’Inteko Rusange Isanzwe yahuje Abanyamuryango ba FERWAFA, ku wa Gatandatu, tariki ya 10 Mutarama 2026.
Perezida w’iri Shyirahamwe, Shema Ngoga Fabrice, yabwiye abanyamuryango ko mu mpera z’ukwezi kwa Gashyantare 2026, ibi bibuga biza byuzuye ku buryo bizaba bitangiye gukinirwaho.
Uretse ibi bibuga kandi, Shema yakomeje avuga ko n’ibindi bito bizwi nka Mini-Foot biri kubakwa, bizaba byuzuye muri Werurwe uyu mwaka. Ibi byose biziyongera ibindi bito 10 bemerewe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA.


UMUSEKE.RW
