Trump yasinye itegeko rivana America mu miryango nterankunga 66

Yanditswe na NDEKEZI Johnson
Perezida Donald Trump

Perezida Donald Trump yasinye iteka rivana Amerika mu mikoranire n’imiryango 66, irimo 31 y’Umuryango w’Abibumbye n’indi 35 itegamiye kuri Loni, avuga ko idafitiye inyungu Abanyamerika.

Ku mugoroba wo ku wa 7 Mutarama 2026, White House yagaragaje ko icyo cyemezo cyafashwe nyuma yo gusuzuma iyo miryango, igasanga inyuranyije n’inyungu za Amerika.

Ni imiryango yiganjemo ikora gahunda zo kurwanya imihindagurikire y’ibihe, kubungabunga amahoro, guteza imbere demokarasi n’iyindi.

White House yavuze ko icyo cyemezo kijyanye n’ibyo Trump yemereye abaturage b’igihugu cye, ko ku butegetsi bwe azashyira ku isonga inyungu za Amerika n’iz’Abanyamerika.

Yavuze ko iyo miryango Amerika yateye umugongo itari mu murongo w’icyerekezo cy’igihugu, iyobowe nabi kandi iteye inkeke ku bwisanzure n’ubusugire bw’Abanyamerika.

Ibiro bya Perezida wa Amerika byagaragaje ko iyo miryango, irimo UN Democracy Fund, UNFPA, UN Women n’indi, biri ku rutonde rwitagize icyo imariye Amerika.

Kuva Donald J. Trump yongeye gutorerwa kuyobora Amerika muri Mutarama 2025, yakuye Amerika mu miryango itandukanye, ndetse ahagarika n’ibigo byayo byatangaga inkunga mu bihugu by’amahanga.

Trump yakuye Amerika mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO), ayikura mu masezerano ya Paris ku mihindagurikire y’ibihe, no mu Kanama ka Loni gashinzwe uburenganzira bwa muntu.

Kugeza ubu, bitegenyijwe ko kuwa 22 Mutarama 2026 Amerika izava mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima bidasubirwaho.

Perezida Donald Trump

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Yisangize abandi
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *