Umugabo wabaye mu buyobozi bw’u Rwanda kugeza muri 2023 yahanishijwe burundu

Yanditswe na NSHIMIYIMANA THEOGENE
Mutabaruka Paulin yambaye iroza iranga abagororwa mu Rwanda

Urukiko rwisumbuye rwa Nyamagabe rwahamije ibyaha bifitanye isano na Jenoside uwahoze ari Burugumesitiri w’icyahoze ari komini Rukondo, akaba na Gitifu mu mirenge itandukanye y’akarere ka Nyanza witwa Mutabaruka Paulin, ndetse n’uwahoze ari umupulanto mu cyahoze ari komini Rukondo witwa Albert Gahigi bombi bakatirwa igihano cy’igifungo cya burundu.

Mutabaruka Paulin  muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yari Inspecteur w’amashuri mu cyahoze ari Komini Rukondo ubu ni mu murenge wa Mbazi mu karere ka Nyamagabe, nyuma ya Jenoside yabaye Burugumesitiri (Burgmestre) w’icyahoze ari komini Rukondo, aba Gitifu w’umurenge wa Nyagisozi, Cyabakamyi, Mukingo iyo mirenge yose ikaba ari iyo mu karere ka Nyanza, yanakoze indi mirimo muri leta.

Byabaye bibi kuri we ubwo mu mwaka wa 2023 mu cyahoze ari Komini Rukondo habonekaga imibiri y’Abatutsi bishwe muri jenoside, we n’uwitwa Albert Gahigi na we wabaye umupulanto kuri komini Rukondo, batabwa muri yombi baregwa ibyaha bitandukanye birimo icyaha cyo kwica nk’icyaha cya Jenoside, icyaha cyo gutegura Jenoside, icyaha cyo kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso, cyangwa amakuru byerekeye Jenoside n’ibindi.

Muri iyi dosiye UMUSEKE uribanda cyane kuri bimwe mu byarezwe Paulin Mutabaruka kuko ari we ufite izina riremereye ugereranyije na Albert Gahigi.

Umushinjacyaha yavuze ko Paulin Mutabaruka ashinjwa kuba mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, yarakoze icyaha cyo kwica nk’icyaha cya Jenoside. Aya makuru akaba yaramenyekanye taliki ya 20/09/2023 maze IBUKA itanga ikirego muri RIB, mu murenge wa Mbazi ko Mutabaruka Paulin ari mu bagize uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bakidegembya, batigeze bakurikiranwa n’Inkiko Gacaca ku byaha bakoze kuko jenoside ikimara kurangira yahise aba umuyobozi.

Umushinjacyaha akavuga ko Paulin Mutabaruka yagiye mu bitero byishe Abatutsi batandukanye barimo Kinyonga, ndetse n’abandi batutsi bahise bajugunywa mu musarani wo kwa Albert Gahigi.

Umushinjacyaha yavuze ko Mutabaruka Paulin mbere ya Jenoside yari umuyobozi w’ishuri rya Maheresho, mu murenge wa Mbazi, maze mu kwezi kwa Gashyantare 1994 agirwa umuyobozi w’amashuri mu cyahoze ari komini Rukondo, ubu ni mu murenge wa Mbazi, mu karere ka Nyamagabe ari naho yari atuye, kandi Jenoside yabaye muri Mbazi Mutabaruka Paulin yayigizemo uruhare nk’umuntu wari uhagarariye uburezi (Inspecteur w’amashuri).

Ndetse na nyuma ya Jenoside, Mutabaruka yagizwe Burugumesitiri aho muri komini Rukondo, avuyeho agirwa umuyobozi mu Mirenge, ndetse aba n’umuyobozi w’akarere ka Nyanza wungirije.

Ubushinjacyaha bukavuga ko yagiye akoresha icyo gitinyiro mu kotsa igitutu abagombaga kumurega, no kumutangaho ubuhamya bw’ibyo babonye akora.

Umushinjacyaha avuga ko Mutabaruka Paulin yagiye mu gitero cyishe Kinyonga anicirwa imbere y’iwe, Mutabaruka Paulin ahari areba ndetse n’umubiri we utabwa imbere y’urugo rwari munsi y’igiti cy’inturusu, ukaba waraje kuboneka mu kwezi kwa Werurwe 2023 ubonywe n’abacukuraga umusingi wo kunyuzamo itiyo y’amazi.

Umushinjacyaha avuga ko muri RIB Mutabaruka Paulin yiyemereye ko Kinyonga yicwa yari ahari.

Mu kwiregura kwa Mutabaruka Paulin yavuze ko mu gihe cya Jenoside yabaga mu ishyaka rya PSD ritari rihuje ibitekerezo n’ishyaka ryakoze Jenoside, kandi igihe Jenoside yabaga yari amaze amezi atatu ashatse umugore w’Umututsikazi, kandi mu ikusanyamakuru Mutabaruka Paulin yahamagajwe mu Nkiko Gacaca aritaba agirwa umwere.

Mutabaruka Paulin kandi yavuze ko bamureze urupfu rwa Kinyonga ariko yabigizweho umwere n’Urukiko Gacaca mu rwego rw’ubujurire rwa Mbazi.

Mutabaruka Paulin agasaba ko yagirwa umwere.

Umushinjacyaha yongeye gufata ijambo yavuze ko Mutabaruka Paulin ashyira imbere ko yashatse umugore w’Umututsikazi kandi ibyo bitamubujije kwica Abatutsi, kimwe no kuba yari mu ishyaka rya PSD ritari rihuje ibitekerezo n’ishyaka ryakoze jenoside, na byo bitaba urwitwazo agasaba ko Mutabaruka Paulin kimwe na Gahigi Albert baregwa bahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.

Uko urukiko rubibona

Urukiko ruvuga ko kuba Mutabaruka Paulin aregwa kujya mu bitero bitandukanye, birimo ibyiciwemo Kinyonga kandi wishwe Mutabaruka areba, ndetse n’umubiri we utabwa imbere y’urugo rwe munsi y’igiti cy’inturusu, umubiri we ukaba waraje kuboneka mu kwezi kwa Werurwe 2023, ubonywe n’abacukuraga umusingi wo kunyuzamo itiyo y’amazi, kandi Mutabaruka muri RIB akemera ko Kinyonga yicwa yari ahari, bigashimangirwa no kuba umubiri we warabonetse imbere y’iwe, kandi kuba Mutabaruka Paulin yaraburanye ahakana icyaha yitwaje ko yabaga mu ishyaka rya PSD ritari rihuje ibitekerezo n’ishyaka ryakoze Jenoside, ndetse Mutabaruka akaburana avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabaye hashize amezi atatu ashatse umugore w’Umututsikazi, izo mpamvu zombi yireguza adahuza n’ibikorwa ashingwa ngo agaragaze ko zombi zitari gutuma akora icyaha.

Icyemezo cy’urukiko UMUSEKE dufitiye kopi cyafashwe taliki ya 10/12/2025

Urukiko rwemeje ko Mutabaruka Paulin na Gahigi Albert bahamwa n’ibyaha bitandukanye aribyo: icyaha cyo kwica nk’icyaha cya Jenoside, icyaha cyo gutegura Jenoside, icyaha cyo gushishikariza abantu gukora jenoside ku buryo buziguye cyangwa ku buryo butaziguye, icyaha cyo kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye jenoside, kuri Mutabaruka Paulin we agahamywa ibyaha hiyongeraho ko ahamwe n’icyaha cy’ubufatanyacyaha muri jenoside, ndetse n’icyaha cyo gusahura nk’icyaha kibasiye inyokomuntu, cyakora kuri Albert Gahigi we ntahamwa n’icyaha cyo gusahura nk’icyaha kibasiye inyokomuntu.

Ari Paulin Mutabaruka na Albert Gahigi bombi bahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.

Paulin Mutabaruka na Albert Gahigi amakuru yizewe agera ku UMUSEKE ntibanyuzwe n’icyemezo cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyamagabe ku buryo batanze ubujurire mu rugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi rufite icyicaro i Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda.

Gahigi Albert amakuru avuga ko yaba atarahanwe kubera ko yari afite umwana wari ukuriye Inkiko Gacaca ku buryo uwavugaga se, uwo mwana we yahitaga arigisa ayo makuru.

Ari Paulin Mutabaruka na Albert Gahigi ubu bombi bafungiye mu igororero rya Huye.

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyamagabe

Yisangize abandi
Ibitekerezo 3
  • UYU KINYONGA NDAMUZI NI INTERAHAMWE FPR YAKORESHAGA.GAHIGI NA GITIFU MURI KUBARENGANYA.UBWO GITIFU MUTABARUKA YANZE KUBAHA ABANA BAJYA GUFUMBIRA KONGO.CG AKABA ARIGUSHWANA NA MUGOREWE KUKO BADAHUJE UBWOKO

    • Propagande n’ibinyoma by’abajenosideri ugaruye ntibikuraho ibyaha bahamwe nabyo bazabihanirwa,gusa uri n’umushinyaguzi,ny’ir’ubwite ariyemerera ko uwishwe muri Jenoside bamwishe ahibereye,wowe ukazana ubupfu bwo kumuhindura interahamwe ya RPF?Ariko meakwitandukanyije n’ubugome mukaba abantu bazima.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *