Rwamagana: Umugabo arashinja umugore we uyobora ishuri ribanza muri ako karere ko yamufatiye muri lodge ari kumwe n’umushoferi w’imodoka y’akarere ka Rwamagana bikekwa ko barimo gusambana aho uriya mugabo yemeza ko nta butabera yahawe.
Uriya mugabo witwa Augustin Ngirabega wo mu murenge wa Kigabiro, mu karere ka Rwamagana yabwiye Flash FM&TV ko yashakanye n’uriya mugore mu mwaka wa 2013, babanye neza amakimbirane aza kubaho, aho utwara imodoka y’akarere ka Rwamagana atangiye kumuteretera umugore nyamara bafitanye isezerano.
Yagize ati “Aho amenyaniye n’umushoferi utwara imodoka y’akarere ka Rwamagana hatangira impinduka mu rugo, umugore agenda agaragaza kunsuzugura, kutanyubaha anyereka ko ntacyo nkivuze byose bitewe n’uburaya.”
Ku wa 03 Mutarama 2026 uriya mushoferi w’akarere ka Rwamagana yafatanwe n’uriya muyobozi w’ishuri ribanza “bikekwa ko barimo gusambana” maze Polisi na RIB babasanga muri lodge bajya kubafungira kuri sitasiyo ya RIB, mu murenge wa Mukarange mu karere ka Kayonza.
Uriya mugabo akomeza agira ati “Haje Komanda wa Polisi wa sitasiyo ya Mukarange, ndetse n’umugenzacyaha tujya muri lodge barimo babasaba gufungura babanza no kubyanga, gusa nyuma barafungura twinjira mu cyumba barimo dusanga amashuka yatewe hejuru!”
Uriya muyobozi w’ishuri ribanza utaratandukana n’umugabo we mu buryo bw’amategeko, bivugwa ko umugabo we yamucunze igihe, cyera kabaye amufatira mu cyuho maze abo mu muryango w’umugore baramwegera ngo bamuhe amafaranga, afunguze umugore we undi arabyanga.
Gusa byaje kumutungura umugore we n’uriya mushoferi utwara imodoka y’akarere ka Rwamagana bafunguwe, Augustin akavuga ko nta butabera yahawe.
Yagize ati “Natunguwe ndetse mbabazwa n’uko natanze ikirego mu gihe nari ntumwe icyemeza ko twasezeranye, ndetse n’abatangabuhamya ariko bahita bafungurwa ngiye kubijyana.”
Flash FM&TV dukesha iyi nkuru ivuga ko uriya muyobozi w’ishuri ribanza, ndetse n’umushoferi utwara imodoka y’akarere ka Rwamagana, na RIB batabashije kuboneka ngo bagire icyo bavuga kuri iki kibazo.
Gusa uriya muyobozi w’ishuri ribanza nta mwana yabyaranye n’uriya mugabo we Augustin bashakanye muri 2013.
UMUSEKE.RW

Hhhhhh ubwo uwo mugabo ari mubiki yakuyeho akinumira ko yarushijwe agatuza nareba nabi ko azanahasiga ubuzima Yates’s chof akirongorera umugore ko byumvikana ko ariwe wamwishyiriye!!
Birumvikana ko uwo mugabo haribyo atarashobye guterura bikaba yarabonye ubiterura!
Gusa byumvikana ko uwo mugabo hakoze ikofi yimwa ubutabera nibura ngo anibonere iyo katana ahumeke ntakundi akatari amagara bajya kugahaha ubwo rero namwihanganisha ariko annasabako abo bamuzingitiranije bakamubuza ubutabera nabo baryozwa iyi bituga bariye
Ubwo se ko ntamwana mufitanye urarwana niki koko? Waretse abafite Inkwi bakarya ibihiye koko
Hhhhhhhh
Uyu mugabo niyicalme atuze yishakire amahoro yo mu mutima ipusi yaraye yanze bucya yitwa inturo nareke umugore wa chouffeur yenjoyinge
Hhhh, Ibyo muriy’Iminsi we😁😁😁
Ako gushaka kumufungisha kandi ibyabaye byabaye niko kabi! Move on bro!
Mwana reka nkugire inama rekana no gukomeza kwiteza isi. Atembe agwa mu nda aho ifaranga rikubise harororoha. Ubundi se gufungwa kwabo urabyungukiramo iki? Icyaba cyiza nubundi nta mwana mufitanye kandi ikigagaragars nta rukundo rukirimo wowe iyakire urekane nawe ushake uko mwatandukana. Gusa njye nakugira inama yo gutuza kuko nubundi icyo bazagusigira kizagushajisha. Ugira Imana abona abamutwerera cg abamwunganira. Nsoza nkwifurije umwaka mushya muhire. Nanjye uwanjye baramutwaye.
Mureke wishakire undi uwo nta kiri uwawe
Ark ndumva jyewe nagihombo ufite ubundi wasabye gatanya Ko bikwiye cg nawe urashaka kujya kwiga akomeze akubere umuyobozi dore Ko nabonye ngo Ari umuyobozi wishuri hhh
Baguhe ubutabera utandukane nawe kuko wamufatiye mucyuho. Ariko uwo mugabo wabafatanye umureke yigendere kuko abagore basigaye boshya abagabo bakabagushya mumitego.
Ntakosa umugabo warongoye umugore wawe afite niba koko wabifatiye ikosa rifite uwo mugore wawe ukunda igitsina gabo nkaho ari ibindi bindi….
Yesi Ubwo Inzegozumutekano Arizo Zamwifatiye Nizo Ziratanga Ubuhamya . Abantu Beregucika Ururondogoro Nibareke Inzego Zibishinzwe Zikore Ibyo Amategeko Ateganya Kuko
Bafatiwe Mucyuho .
Ntibyoroshye ! Erega ubutabera si ugufunga gusa, kuko nibwo baba bari hanze bakurikiranwa kandi bagahanwa. Tuza were gusakuza wiha isi ahantu hose si wowe wa mbere bya bibayeho kuko buriya abakera bajya kuvuga ngo “Inzigo y’imb ……. ihorwa indi” ni ukuvugako ibyo bintu byari biriho kuva kera. Iturize ubwo ntanabana muriza mwe biroroshye pe!