Kantarama Consolee w’imyaka 62, wari umujyanama w’ubuzima mu Karere ka Nyamasheke, yatewe n’umuvuzi gakondo inshinge zo mu mutsi no ku nda, arasinzira agwa kwa ‘Rumashana’.
Byabereye mu Kagari ka Kigabiro, mu Murenge wa Nyabitekeri, mu Karere ka Nyamasheke, mu mpera z’icyumweru gishize.
Uzabakiriho Trojan, umugabo wa nyakwigendera, avuga ko umugore we yaguye kwa Kanyenzi Eliphase usanzwe ari umuvuzi gakondo.
Avuga ko yari yamujyanye kumuvuza uburwayi bwa Tirikomunasi, uwo muganga (Magendu) amutera urushinge rwo mu mutsi w’ukuboko n’urwo ku nda.
Yabwiye Imvaho Nshya ko umugore we yari umujyanama w’ubuzima mu Kagari ka Kigabiro, ariko akaba yumvaga ko Kanyenzi ari umuvuzi utoroshye.
Yagize ati: “Numvaga bavuga ko Kanyenzi Eliphase avura, mujyanayo ngo amuvure; amaze kumutera inshinge ebyiri arasinzira, agenderako arapfa. Yaguye muri urwo rugo.”
Umwe mu baturanyi ba Kanyenzi atangaza ko ubuyobozi bwamwiyamye inshuro nyinshi, agasabwa kureka kuvura magendu, kugeza n’aho yaje kubifungirwa, ariko yanga kubicikaho.
Ati: “Ntitwakekaga ko n’umujyanama w’ubuzima, udukangurira buri gihe kwivuriza kwa muganga, yamwizera akajya kumwivuzaho, nubwo bitamuhiriye.”
Harerimana Nephtal, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabitekeri, yavuze ko bihutiye kujyana umurambo wa nyakwigendera ku bitaro bya Bushenge kugira ngo upimwe.
Yavuze ko bibabaje kuba umujyanama w’ubuzima yafashije abaturage kugana ubuvuzi bwemewe, ariko akarenga akajya kwivuriza kwa magendu.
Ati: “Ukekwaho urupfu rwe yahise atorokana n’umugore we, arashakishwa ngo akurikiranwe. Ntituramubona, ntitunazi uba mu rugo rwe, kuko uko tuhageze dusanga hafunze.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Sylvestre Twajamahoro, yabwiye bagenzi bacu bo mu Imvaho Nshya ko uwo muvuzi wa magendu ari gushakishwa ngo ashyikirizwe ubutabera.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

HH.Inzu irahiye musase turyame. Umujyanama w’u buzima yasize ubwe buzima kwa magendu. Birababaje