Umunyarwandakazi yaguye mu buroko muri Tanzania

Yanditswe na NDEKEZI Johnson
Uwumuhoza yaguye i Arusha

Umunyarwandakazi witwa Uwumuhoza Violette yaguye muri kasho ya Polisi mu mujyi wa Arusha mu gihugu cya Tanzaniya, aho yari afungiwe.

Uyu mugore yari afungiwe kwinjira no gutura muri Tanzania mu buryo bunyuranyije n’amategeko, burimo no kuba nta cyangombwa kimwemerera kuhaba yari afite.

Igipolisi cya Tanzania gitangaza ko nyakwigendera yitabye Imana ku wa Gatatu, tariki ya 7 Mutarama 2026.

Yavuze ko urupfu rwa Uwumuhoza rwabaye nk’amayobera, kuko icyaruteye kitaramenyekana, ariko iperereza rikomeje.

Raporo yaturutse ku biro bikuru bya Polisi muri Dodoma ivuga ko Uwumuhoza Violette yaba yiyahuriye aho yari afungiwe, nubwo na byo bikomeje kwibazwaho.

Igipolisi cya Tanzania gishinjwa kenshi guhohotera Abanyarwanda n’Abarundi muri icyo gihugu, aho akenshi bakwa ruswa; uyibuze bakamujugunya muri gereza, aho hari n’abahaburira ubuzima.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Yisangize abandi
Ibitekerezo 2
  • Ariko Ibibintu Nimpunzi Zabarundi Zakomeje Kubigarukaho Ukuntu Abaporisi Batanzaniya Bashimuta Abagabo Babo Babasanze Munkambi . Ziherereye Muri
    – Nduta
    – Nyarugusu
    Gusa Muritanzaniya Bakunze Guhohotera Abanyarwanda .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *