Kirehe – Polisi yarashe umusore uheruka kwica umumotari akamwambura moto ye, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba yabwiye UMUSEKE ko uriya musore yari “umujura ruharwa” wanafunzwe inshuro nyinshi.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 07 Mutarama, 2026, nibwo Polisi y’u Rwanda yarashe mu cyico umusore witwa Dukuzumuremyi Eric wari ukurikiranweho icyaha cyo kwica umumotari akamwibira na moto.
Yarasiwe mu gishanga cya Cyunuzi mu karere ka Kirehe, ari na cyo motari yiciwemo, amakuru akavuga ko yari ahagaruwe aje kwerekana aho yahishe ibikoresho yamwicishije agasimbuka imodoka ya Polisi ashaka kwiruka bikarangira arashwe akahasiga ubuzima.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun TWIZEYIMANA yadutangarije ko uriya musore witwa Dukuzumuremyi Eric yari umujura ruharwa, akunda kugaragara mu bikorwa by’ubujura kandi ngo yabifungiwe inshuro nyinshi.
Ati “No mu kwezi kwa Gatandatu yarekuwe muri Gereza na bwo yarafungiwe ubujura.”
Ku itariki 02 Mutarama, 2026, uriya musore ngo yateze umumotari mu gishanga cya Cyunuzi, amwambura moto asiga amwishe, nyuma Polisi n’abaturage baramushakisha araboneka.
SP Hamdun TWIZEYIMANA ati “Uyu munsi mu gitondo nibwo yagiye kwereka Polisi ahantu abika ibyo yibye bitandukanye, kumbi wari umugambi wo kugira ngo atoroke, arirukanka, yirutse baramurasa.”
Polisi ishimira abaturage, n’abamotari batanga amakuru ku gihe, ikavuga ko kwiba ari icyaha gihanwa n’amategeko, bityo ko abatekereza ko batungwa n’ubujura babireka, bagashaka ibindi bakora kuko bihari.
Abaturage barashishikarizwa gutanga amakuru ku gihe kugira ngo ibyaha bikumirwe kare.
Abaturage bavuga ko bishimiye kuba uriya “uvugwaho ubujura” yarashwe, kubera ko ngo bazajya bajyenda batikandagira.
Umwe waganiriye na BTN TV, yavuze ko mu gitondo bagiye mu mirimo, bamenya ko Polisi yahazanye umusore wishe umumotari, ngo abereke ibikoresho yicishije uriya mumotari, agerageje kwiruka baramurasa.
Ati “Nkatwe abaturage byadushimishije cyane, ntabwo umuntu azajya agerageza kurya iby’abandi atavunikiye ngo bibe byamuhire, byadushimishije twumvise ari byiza cyane.”
Undi muturage avuga ko ashimira Polisi yakurikiranye abantu bishe uriya mumotari, akavuga ko kuba uriya uvugwaho kwica umumotari yarashwe, abaturage bazajya bahanyura bafite umutekano.
UMUSEKE.RW

Nibyiza Kubanawe Yahasize Ubuzima Kuko Nuwo Mumotari Yishe Yari Umuntu . Nibindi Bisambo
Birebereho .
Umujura nkuwo nawe aba akwiye urupfu
Tres bien
Police yakoze, nabandi bameze nkawe bajye bicwa.
Nsubu haruwanenga ibyakozwe ntawe