Hatungimana Amrani wazamuye Gicumbi FC, ni we wahawe inshingano zo gutoza Vision FC iherutse gutandukana na Muvunyi Félix ‘Fils’.
Mu minsi mike ishize, ni bwo ubuyobozi bwa Vision FC bwafashe icyemezo cyo gutandukana na Muvunyi Félix wari umutoza mukuru wa yo. Uretse we kandi, iyi kipe yanatandukanye n’uwari umwungirije ndetse n’uwatozaga abanyezamu.
Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 6 Mutarama 2026, ni bwo Hatungimana Amran yatangiye akazi nk’umusimbura wa Muvunyi muri Vision FC yo mu Cyiciro cya Kabiri.
Amakuru UMUSEKE wamenye, avuga ko ubuyobozi buri gushaka abandi bagomba gukorana na Amrani n’ubwo we yavuze ko agomba kwizanira umutoza w’abanyezamu, bivugwa ko ari Ismail Matata bakoranye muri Espoir FC.
Uyu mutoza mushya, yahise atangira akazi aho ari we wakoresheje imyitozo kuri uyu wa Kabiri kuri Stade Mumena.
Ibi bibaye nyuma y’uko imikino ibanza y’iyi Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri, yarangiye, Vision FC iri ku mwanya wa Munani n’amanota 14 mu itsinda rya Kabiri.

UMUSEKE.RW

After study a couple of of the blog posts in your web site now, and I actually like your manner of blogging. I bookmarked it to my bookmark website record and can be checking again soon. Pls check out my site as properly and let me know what you think.