35% by’ibimera ku isi biba byabanguriwe n’inzuki n’inyoni - UMUSEKE
  • 04/06/2020 10:26 31

35% by’ibimera ku isi biba byabanguriwe n’inzuki n’inyoni

Buri mwaka taliki 20, Gicurasi, amahanga azirikana akamaro k’inzuki, inyoni n’utundi dukoko tugira uruhare mu kubangurira ibimera bikera. Inzuki ziza ku mwanya wa mbere  mu dusimba tuguruka tukabangurira ibimera bifite indabo.

Uruyuki ni ingirakamaro mu mikorere y’urusobe rw’ibinyabuzima

Hashize ibinyejana byinshi, inzuki zikora ubudasiba kugira ngo zihove ibizifasha mu gukora ubuki. Muri uko guhova zigenda ziva ku giti kimwe gifite indabo zikajya ku ndabo z’ikindi bityo mu buryo runaka zikaba zirakibanguriye.

Ibyinshi muri biriya biti, byera imbuto, amadegedege n’ibindi abantu barya kandi bikize ku ntungamubiri.

Aka kazi k’inzuki kagira uruhare rugaragara mu kunoza imirire y’abantu.

Ibyo inzuki hamwe n’inyoni bikora bituma ibimera 87 byiganje kurusha ibindi ku isi abantu bakunda byera kandi bigatanga umusaruro bakeneye.

Ibi bimera kandi bivamo imiti ikoreshwa mu nganda za kizungu n’iza gakondo.

Uyu mwaka wa 2020 Isi irazirikana ingorane abavumvu bahuye nazo mu korora inzuki bitewe na gahunga ya Guma mu rugo yatewe n’icyorezo cya covid-19.

Hararebwa kandi akamaro ubuki n’ibibukomokaho bwagize mu gutunga abantu igihe bari bari mu ngo zabo kubera gahuna ya ‘Guma mu rugo.’

Ikibabaje kandi giteye inkeke ni uko inzuki zugarijwe n’uburozi abantu batera mu myaka yabo bagamije kwica ibyonnyi bityo nazo zikahagwa.

Inzuki zicitse ku isi, abantu bazabyicuza igihe cyose.

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *