Girl in a jacket A.Kagame yagaragaje uko wasukura ibiganza ashimira Umubyeyi we wabimusabye | UMUSEKE

A.Kagame yagaragaje uko wasukura ibiganza ashimira Umubyeyi we wabimusabye

Ange Ingabire Kagame ubuheta bwa Perezida Paul Kagame na we yinjiye mu bukangurambaga ‘Safe Hands’ bw’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima bugamije kwirinda icyorezo COVID-19, ashimira Umubyeyi we wamuhaye uyu mukoro wo guha abandi urugero muri iki gikorwa.

Ange Kagame ari kugaragaza uburyo abantu basukura ibiganza birinda Coronavirus

Mu cyumweru gishize ubwo mu Rwanda hari hamaze kugaragara umuntu wa mbere ufite ubwandu bwa Coronavirus, Perezida Paul Kagame yatanze ubutumwa bukomeye asaba Abanyarwanda kudaheranwa n’ubwoba ahubwo bagahagurukira kwirinda iki cyorezo n’ikwirakwizwa ryacyo.

Perezida Kagame kandi ari mu ba mbere binjiye mu bukangurambaga bwiswe ‘Safe hands’ bwo kugaragaza uburyo abantu basukura ibiganza mu rwergo rwo kwirinda kwandura no kwanduzanya iki cyorezo.

Muri butumwa yanyijije kuri Twitter buherekejwe n’amashusho ari gukaraba ibiganza n’amazi meza ndetse n’isabune, hari abo yasabye na bo kwinjira muri ubu bukangurambaga barimo Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya, Cyril Ramaphosa wa Africa y’Epfo ndetse n’umukobwa we Ange Ingabire Kagame.

Ange Ingabire Kagame na we wagaragaje uburyo abantu bakwiye gusukura ibiganza, yavuze ko yakiriye uyu mukoro yahawe na se ndetse ko amushimira.

Mu butumwa na we yanyijije kuri Twitter, Ange Ingabire Kagame yavuze ko gusukura neza ibiganza biri mu buryo bwizewe bwo kwirinda kwandura icyorezo cya Coronavirus.

Muri ubu butumwa buherekejwe n’amashuri agaragza Ange Kagame arimo gusukura ibiganza n’amazi meza ndetse n’isabune, agenda akuba ibiganza avuga ko nta gice umuntu akwiye kubagirwa mu bigize ibiganza.

Avuga ko iki gikorwa cyo gusukura intoki kigomba kumara nibura igihe kiri hagati y’amasegonda 40 na 60.

Ange Kagame kandi yasabye abandi bantu na bo kwinjira muri ubu bukangurambaga barimo Clare Akamanzi uyobora RDB, Dr Anges Binagwaho wabaye Minisitiri w’Ubuzima, Miss Sonia Rolland, uwahoze ari umukinnyi wa Tennis Maria Sharapova ndetse n’umuririmbyi Gael Faye.

Dr Binagwaho wahise anamusubiza yavuze ko na we yakiriye uyu mukoro ndetse ko mu gihe cya vuba aza kuyoboka ubu bukangurambaga.

Mu bandi Perezida Kagame yasabye kwinjira muri ubu bukangurambaga barimo Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Louise Mushikiwabo na we ejo watambukije ubutumwa bwe bushishikariza abantu gukaraba intoki.

UMUSEKE.RW

10 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Gukaraba intoki birongeye byinjiye mu mateka! Byaherukaga mu myaka 1987 ishize, mu mwaka wa 33 nyuma y’ivuka rya Yezu.

  • Wa ntashya we se ubwo uvuze iki? Ni nde se ukeneye kumenya uwakarabye intoki muri 33? Hari hateye ikihe cyorezo barwanyaga?

  • Mbega umuswa mu mateka ya Kiliziya! Uwakarabye ku mugaragaro muri 33, yashakaga kwerekana ko ari umwere w’amaraso y’uwari ugiye kubambwa ku musaraba wazutse kuri Pasika. Nyamara mu gukaraba yahise atanga uburenganzira bw’uko abambwa nyine, abizi neza ko nta cyaha afite. Ni inkuru idafite aho ihuriye n’urugamba turiho rwo kurwanya coronavirus.

  • None se ayo mazi uvuga ko twe twayabuze turakarab’iki? Icyorerezo gisanze amazi agura amafaranga 300 wagizengo ntikidukoramo? PSG, Arsenal na Rwandair nyamara ayabigiyeho yarigusiga byibuze ikibazo cy’amazi kigabanutse. Tell dad to give us more water too.

    • Kagabo rwose uvuze ukuri! Uzagura ijerikani ya 300 (Frw) maze umare umunota uyashora mu ntoki? Ese hariya Ange n’umubyeyi we bogera hahita hajyana amazi yanduye kure y’aho bari, hafitwe na bangahe? Barangiza bagakoresha ngo ibitambaro byabigenewe (eswime) nkaho hari twese abanyarwanda tuzifite! Twizereko ibyo byose biteganyijwe mu gukingira abanyarwanda. Ariko kandi twibuke abarara rwantambi. basenyewe ku nyungu z’umushoramari. Ese bo ntibakeneye gukingirwa? Ange rero vugira na bariya yuko ari abantu maze ubutegetsi bwa Gasabo bukubite inkoni izamba. Bitabaye ibyo, coronavirus irarimbura imbaga!

  • Abakora ubukangurambaga bwo gukaraba intoki byaba byiza babikoze mu kinyarwanda kuko abo babwira ntago ari abanyamahanga ni abanyarwanda. Abanyawanda rero bumva icyongereza ni bakeya, kandi dukwiye guteza ururimi rwacu imbere. Abanyarwanda guhera hasi basigaye bavuga indimi z’ibihindugembe (kinyafranglais) Kubera baba bashaka kwerekana ko bazi indimi. Tugarutse kuri iyi virus rero leta ninahugure abaturage ku bijyanye na ziriya masques bagura kuko nabonye ababa batonze umurongo kuri T2000 kandi rwose ziriya bahagura ahubwo zabatera indwara zubuhumekero kurusha uko zabarinda. Masques zemewe kandi zarinda umuntu ni izigurirwa muri pharmacies zo mu bwoko bwa FFP2, hamwe na masques chirurgicaux. Ikindi biriya byo gutega ibitambaro kuri moto ntago byarinda abantu mu gihe umumotari nuwo atwaye begeranye kuriya. Haba hagomba kujyamo intera ya metero imwe n’igice kugirango abantu batanduzanya. Biragoye ariko abantu bagomba kwirinda. Inaha Europe twebwe ubu tumaze iminsi ntawemerewe gusohoka mu nzu kereka ugiye kwivuza, guhaha ibiryo, cg kunanura amaguru. Imana irinde u Rwanda n’abanyarwanda.

  • @Pilar, uwahisemo ururimi atangamo ubutumwa ntiyibeshye. Abo yabugeneye ni abumva ururimi yabutanzemo. Nibo ashaka kubwira. Ibindi urimo wowe birakureba ntibimureba.

    • Ubwo rero iriya video igenewe abongereza n’abanyamerika ntago igenewe mwene ngofero. Kandi niba abo banyamahanga aribo igenewe yari ikwiye kunyura kuri BBC cg CNN. Apana kuri televiziyo y’u Rwanda.
      Ikindi abashakashatsi bacu nabo bakwiye kuba bari gusiganwa nigihe bashaka urukingo rwa Covid-19. Sinzi icyo IRST imaze ntarabona recherches yasohoye ngo izisangiza byibuze abanyarwanda. Erega nitwisuzugura ntidukoreshe ubwenge ntago abandi bazatwubaha. Ahandi aba scientifique ntibari gusinzira bari gutanguranwa gusohora urukingo naho abo mu Rwanda bo wagirango ntibinabareba. Amafr ajya muri PSG yakubatse laboratoire nziza yo ku rwego rwo hejuru! Système sanitaire ikwiye kuba prioritaire kuko haguma amagara ibindi byose ni ibishakwa!

  • Nibyiza kuko urabwira abafite ubwoba bwo kugira ibyo basiga bigwijeho.

  • Kuki nta challenge bahaye gitifu wa Mutuntu, Nyamagabe, Rusizi cyangwa undi muntu wahawe Marafoni nayo ya challenge ejobundi ngo turebe ko azi no kuyikoresha?

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *