Abafana ba Rayon Sports bo mu turere twa Rutsiro na Karongi bahuye biyemeza gushinga Fan Club bise Karongi Fan Club. Bateganya ko mu myaka itatu bazaba bariyubatse bihagije k’uburyo bazagurira Rayon Sports umukinnyi ukomeye izaba ikeneye muri icyo gihe.

Bahuriye ahitwa One And All Love ku mufana wa Rayon witwa Bisoso bashyira umukono ku mategeko azabagenga
Karongi Fan Club ni imwe muri Fan Clubs zikorera mu cyaro.
Kuba umunyamuryango w’iyi Fan Club ngo bisaba kwishyura 5 000 Frw. Akarere ka Karongi nta kipe y’umupira w’amaguru yaba iyo mu kiciro cya mbere cyangwa icya kabiri.
Ibi ngo bituma abakunda umupira w’amaguru batabona ibyishimo bitangwa n’umupira w’amaguru.
Umwe mu batorewe kuyobora iriya Fan Club witwa Eugene Uwizeye avuga ko bataje guhangana n’izindi fan clubs ahubwo baje kuzuzanya no gufatanya kugira ngo barusheho kubaka rayon ikomeye.
Ngo umugambi ni ukuzafatanya n’ubuyobozi bwa Rayon Sport bakagura umukinnyi ukomeye.
Sylvain NGOBOKA
UMUSEKE.RW/Karongi
6 _
Igitekerezo Cyiza cy’abagabo. Birambo turikumwe, Komite yatowe n’ayo mategeko muyatugeze ho vuba. Gikundiro oyeeee!!!!
Turaby8shimiye rwose mukomer3ze ahi
Bongereho no kuzajya bamuhemba
Wowe uratoba ugomba kuba uri igikona
Ni byiza cyane rwose impande zose z’igihugu tugomba kubaka Gikundiro yacu!!!!!!!! Naho uvuga ngo muzanamuhembe mumwihorere uyu ashobora kuba ari a peur gikona fc!!!!!!1
Ubonye ari mutuel bishyuriye utishoboye