Abafana ba Rayon bamaze kwitanga Miliyoni 1Frw, Sadate ati “turashaka 20” - UMUSEKE
  • 04/04/2020 12:36 39

Abafana ba Rayon bamaze kwitanga Miliyoni 1Frw, Sadate ati “turashaka 20”

Abafana ba Rayon Sports bakusanyije amafaranga arenga miliyoni 1 Frw mu gikorwa cyatangajwe n’ubuyobozi bw’ikipe cyo gushyigikira iyi kipe mu gihe itari gukina.

Ubusanzwe Rayon ibona amafaranga cyane iyakuye ku bibuga Photo/Inyarwanda

Ejo hashize umuyobozi wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate yatanze ubutumwa busaba abakunzi b’iyi kipe kwitanga uko bifite kugira ngo ikipe yabo idasenywa n’icyorezo cya Coronavirus cyahagaritse ibikorwa byinshi bihuza abantu benshi birimo n’umupira w’amaguru.

Kuva hatangazwa iyi ntabaza ya Sadate, abafana b‘iyi kipe bamaze gutanga miliyoni 1 y’amafaranga y’u Rwanda.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa Twitter, Sadate yavuze  abakunzi ba Rayon Sports bamaze  gutanga arenga miliyoni 1 abasaba gukomeza gufasha iyi kipe.

Yagize ati “Nyuma y’uko ejo mbasabye gutera inkunga Équipe yanyu ariyo yacu, duhereye ku giceri cy’ijana ndagira ngo mbamenyeshe ko mwakoze igikorwa gikomeye kuko mwegeranyije amafaranga 1.045.752frw mwikomere amashyi kadi igikorwa kirakomeje turashaka kugera kuri 20 millions.”

Ubusanzwe Rayon Sports amafaranga yayo menshi ikoresha mu bikorwa byayo bya buri munsi iyakura mu bafana bayo bab abitanga ndetse n’abaza kuyishyigikira ku kibuga mu mikino iba yakiriye.

Kugeza ubu ntabwo bizwi igihe shampiyona izasubukurirwa, abantu bakaba bakomeje gukangurirwa kwirinda aho bishoboka bakaguma mu rugo, mu kurinda ikwirakwiza rya COVID-19.

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

2 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Ndasaba abayobozi ba rayon sports gufungura account ihoraho muri bank ikomeye kuburyo abakunzi bayo tubahanze tuyifasha bikaba burikwezi mukabyamamaza kuri You Tube kandi muzabona menshi urugero nkanjye sindafasha rayon kubera uburyo bikorwamo . Nanone amafaranga utanze muri bank uba uziko 100% azayigeraho biciyemumucyo.

  • Ikipe yanjye nzakomeza kuyifasha kugeza Yesu agarutse.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *