Abagabo batinya kuvuga ihohoterwa bakorerwa n’abagore, ngo badatakaza ikuzo mu bandi | UMUSEKE

Abagabo batinya kuvuga ihohoterwa bakorerwa n’abagore, ngo badatakaza ikuzo mu bandi

*Transparency Rwanda iti “igihe kirageze ngo na bo babwirwe uburenganzira bafite”
*Hari abavuga ko abagabo batinya kuvuga ihohoterwa bumva ko ubutabera burengera umugore 

Bamwe mu bagabo bo mu Karere ka Gasabo bavuga ko hari bagenzi babo bagira ipfunwe ryo kugaragaza ko bahohoterwa n’abo bashakanye banga ko basuzugurwa muri rubanda, inzego zinyuranye zihera zibasaba kubigaragaza bashize amanga bakumva ko kubigaragaza ari ko kubaka umuryango.

Mukarukundo Odette ni umukozi wa Transparency International Uhuza ibikorwa by’umushinga wayo wakira ibibazo by’abaturage ukanabagira inama

Mu bukangurambaga ku kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, abagabo bagaragaje imbogamizi zigitsikamiye ubwisanzure bwabo mu kugaragaza ihohoterwa bakorerwa, harimo ko bishobora gutuma batakaza ijabo n’isheja basanganywe mu maso ya rubanda.

Mugabo Viateur utuye mu Murenge wa Bumbogo, agaragaza ko hari abagore bitwaza uburinganire bakumva ko bwagerwaho bakandamiza “abatware babo”. Avuga ko abagabo batinya amategeko arengera abagore bigatuma banga kugaragaza akarengane bahura na ko.

Ati “Abagore bitwaza uburinganire bagakandamiza abagabo, umugabo ahitamo kwicecekera kugira ngo bitagera kuri Polisi akaba yanafungwa. Ikintu cyakorwa ni ukwegera abagore bakigishwa bakumva ko uburinganire ari ukubaha umugabo, na we (umugabo) akumva ko umugore yamwubashye bagakorana neza urugo rugatera imbere.”

Uwanyirigira Sinata, uhagarariye Inama y’Igihugu y’Abagore mu Murenge wa Bumbogo avuga ko imyumvire ari ryo pfundo ryo kudatanga amakuru ku ihohoterwa ribera mu muryango, ariko ngo uko abantu barushaho kwigishwa n’izi nzitizi zizavaho burundu.

Uwanyirigira Sinata, uhagarariye Inama y’igihugu y’Abagore mu Murenge wa Bumbogo

Ntuyahera Francis, uyobora itorero rya City Reach Church, avuga ko ahanini ihohoterwa riterwa n’imyumvire yimakajwe ko umugabo adakwiriye kwishyira hanze igihe yahohotewe n’umugore, ariko ko igihe kigeze ngo urwo ruzitiro rukurweho bumve ko bitamukuraho kwitwa umugabo.

Avuga ko nta mugabo wagombye guhishira ko ahohoterwa n’umugore yumva ko atahabwa ubutabera. Asanga hari abakirwana n’amateka ndetse n’umuco, ariko ngo hakwiye gukomeza kubaho ubukangurambaga n’abagabo bakumva ko kubigaragaza bidakuraho kwitwa umugabo.

Ati “Ubundi mu muco nyarwanda umugabo yaravugaga rikijyana, umugore akaguma mu rugo, ibyo rero biracyari mu bagabo, ntabwo uburinganire buraza neza. Ibi bituma n’iyo umugabo ahohotewe akomeza kwihagararaho ngo ataba iciro ry’imigani.”

Hirya no hino mu gihugu, mu mibanire y’abagabo n’abagore hagaragaramo ikinyuranyo ku bijyanye n’uburenganzira bwabo, aho bigaragarira mu ihohoterwa ribera mu ngo.

Abaturage bemeza ko abagabo n’abagore bahohoterwa, ariko si kenshi hagaragazwa imibare y’abagabo bahohotewe, ari na byo bituma ngo hari abata urugo, ndetse bikaba byanateza imfu mu muryango.

Mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, harimo ingingo ivuga ko iyo umugabo ataye urugo akabihamywa n’Urukiko ahanishwa igihano kitari munsi y’amezi atatu ariko kitarenze amezi atandatu.

Umukozi wa Transparency International Rwanda Uhuza ibikorwa by’umushinga wayo wakira ibibazo by’abaturage ukanabagira inama, Mukarukundo Odette avuga ko n’abagabo bakwiye guhaguruka bakarwana ku burenganzira bagenerwa n’amategeko, ntibihererane inzigo ishobora guteza ibindi bibazo bikomeye.

Avuga ko ibiganiro nk’ibi bitanga umukoro wo kureba niba amategeko ahana ihohoterwa rishingiye ku gitsina adafite icyuho, bikaba byanatiza umurindi guceceka ku barikorewe.

Ati “Umugore si we uhohoterwa gusa. Hakwiye kubaho ubuvugizi ku mategeko cyane cyane ku bagabo bahohoterwa ntibabivuge kubera kutamenya uburenganzira bwabo, birakwiye kugira ngo na bo tuzamure ijwi ryabo bamenye uburenganzira bafite, bamenye no kubuharanira.”

Ubukangurambaga nk’ubu buzakorerwa mu Turere dutatu ari two Gasabo, Gatsibo na Nyagatare, hagamijwe kubaka umuryango uzira ihohoterwa.

Bwahereye i Bumbogo mu Karere ka Gasabo, ejo ku ya 10 Ukuboza buzakomereza i Rwimiyaga mu Karere ka Nyagatare, busorezwe mu Murenge wa Kabarore mu Karere ka Gatsibo ku ya 11/12/2020.

Past. Ntuyahera Francis, uyobora itorero rya City Reach Church

Dieudonne NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW

3 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Uburyo abashakanye babana birababaje cyane.Kandi ni ku isi hose.Bacana inyuma,baricana,baratandukana,etc…Impamvu nyamukuru ibitera,nuko abantu banga kumvira Imana isaba abashakanye “kuba umubiri umwe” nkuko Intangiriro 2:24 havuga.Bisobanura gukundana n’uwo mwashakanye,mukihanganirana,kandi ntihagire uca undi inyuma.Mukirinda amadini abeshyera Imana ngo ibemerera gushaka abagore benshi.Nyamara babiterwa n’IRARI ryabo.Mukamenya yuko abantu bose bakora ibyo Imana itubuza izabakura mu isi ku Munsi wa nyuma wegereje.

    • @ Burakali,urakoze cyane.Niba Imana isaba abashakanye “kuba umubiri umwe”,bisobanura neza yuko atariyo yahindukira ngo isabe Umugabo kuba yashaka abandi bagore.Amadini amwe yitwaza ko n’Abayahudi barongoraga abagore benshi.Yezu yasobanuye neza impamvu Imana yabihoreraga bakabikora.Ngo nuko “bali barananiye Imana”.Iteka iyo urongoye undi mugore,nta kabuza biteza ibibazo bikomeye.Niyo mpamvu Umukristu nyakuri adaca umugore we inyuma kandi ntashake undi mugore.Nguwo umuntu uzaba muli paradizo Imana ibikiye abayumvira.Nubwo aribo bake nkuko Yezu yavuze.

  • None babuzwa niki guceceka babona nta kirengera? Namategeko yatowe ko yirengagizwa nkana iyo agiye gudasha igitsina gabo

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *