Abagore 4 n’abagabo 5 bishwe na Covid-19 ahantu hatandukanye mu Rwanda | UMUSEKE

Abagore 4 n’abagabo 5 bishwe na Covid-19 ahantu hatandukanye mu Rwanda

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abantu 9 bishwe na Covid-19 ku munsi umwe, barimo abagore bane n’abagabo batanu, abamaze guhitanwa n’icyorezo bageze ku 162.
Abagore bapfuye barimo ab’i Kigali batatu uw’imyaka 32, uwa 43, n’uwa 61 ndetse n’undi w’i Karongi w’imyaka 80. Abagabo bapfuye barimo uwaguye i Rubavu w’imyaka 58, batatu b’i Kigali umwe w’imyaka 72, uwa 73 n’uwa 75 ndetse n’umwe w’i Huye w’imyaka 86.
Kuri uyu wa Kane tariki 21 Mutarama 2021 abanduye bashya ni 310, ni ku nshuro ya kabiri handuye abantu barenga 300 kuko ku wa Gatatu tariki 20 Mutarama na bwo handuye 312.
Ab’uyu munsi barimo ab’i Kigali 85, Gatsibo 57, Ngoma 41, Gicumbi 27, Huye 18, Rulindo 11, Karongi 11, Musanze 10, Nyagatare 9, Gisagara 7, Nyanza 6, Kirehe 6, Burera 5, Rubavu 5, Muhanga 3, Rusizi 2, Kamonyi 2, Nyamagabe 2, Ruhango 2, na Nyamasheke 1.
Hashize iminsi 3 u Rwanda rushyize muri Guma mu Rugo abatuye Umujyi wa Kigali, ndetse runafunze amashuri yo muri Kigali kuva ku y’incuke kugera kuri Kaminuza.
Ubuyobozi bukomeza gusaba abaturarwanda kwitwararika ku ngamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo harimo gukaraba intoki neza bakoresheje isabune, kwambara neza agapfukamunwa, guhana intera no kwisuzumisha ku gihe ku bantu barwaye ibicurane.

2 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Igiteye ubwoba nuko bavuga ko n’abatewe URUKINGO barimo kurwara.Twese twari dukwiye kwibaza aho iyi Coronavirus ijyana isi.Aho ntibyaba ari bya bindi Yezu yavuze ko mu minsi ya nyuma abantu bazagira ubwoba bw’ibintu birimo kubera ku isi ?Nange ndahamya ko turi mu minsi ya nyuma. Rwose nk’umukristu,nange ndahamya ko iki atari igihe cyo kudamarara,ahubwo koko dukwiye gushaka Imana cyane,twitegura imperuka isaha n’isaha.Tuge twibuka ko na mbere y’Umwuzure wo ku gihe cya Nowa,Imana yabanje “kuburira abantu”,ikoresheje Nowa.Mwibuke ko abantu bari batuye isi icyo gihe banze kumva ibyo Nowa yababwiraga,kugeza igihe Umwuzure wazaga ukabica bose,hakarokoka abantu 8 gusa bumviraga kandi bagashaka Imana.Yesu wavuze iyo nkuru,yahamije ko ariko bizagenda nagaruka ku munsi w’imperuka.

  • Norvege abantu 13 bamaze guhitanwa n’ingaruka z’urukingo … baruhagaritse.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *