Abagore kuba ku isonga mu buyobozi n’iterambere mu Rwanda, si ubuntu bagiriwe – Dr Iyamuremye | UMUSEKE

Abagore kuba ku isonga mu buyobozi n’iterambere mu Rwanda, si ubuntu bagiriwe – Dr Iyamuremye

Kuri uyu munsi mpuzamahanga w’umugore, Perezida wa Sena ndetse na Perezida w’Inteko ishinga Amategeko, bageneye ubutumwa Abanyarwanda bujyanye n’uyu munsi, Dr Iyamuremye Augustin uyobora Sena yavuze ko abagore atari ubuntu bagiriwe kuba bari mu myanya ifata ibyemezo.

Perezida wa Sena Dr Augustin Iyamuremye ageze ijambo ku bitabiriye umwiherero wa Unity Club (Archives)

Dr Iyamuremye Augustin yagize ati “Abagore kuba ku isonga mu buyobozi n’iterambere mu Rwanda, si ubuntu bagiriwe, ni ubushobozi berekanye.

Umunsi mwiza Babyeyi bacu, Bagore bacu, Bashiki bacu, namwe Bakobwa bacu.”

Hon Donatile Mukabalisa Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, na we yifurije umunsi mwiza w’Abagore abaturarwanda.

Ati “Uyu munsi mpuzamahanga w’umugore dushime ubutwari umugore w’Umunyarwandakazi akomeje kugaragaza muri ibi bihe bidasanzwe aho icyorezo cya Covid-19 cyashegeshe imiryango, ibihugu n’isi yose.

Umunsi mpuzamahanga w’umugore mwiza kuri twese.”

Insanganyamatsiko yahawe uyu munsi ni “Munyarwandakazi, ba ku Ruhembe mu Isi yugarijwe na Covid-19”

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Prof. BAYISENGE Jeannette avuga ko Umunyarwandakazi yateye intambwe haba mu kurengerwa n’amategeko ndetse no gukorana n’ibigo by’imari.

Mu byangombwa by’ubutaka miliyoni 11 byanditswe, ibigera kuri 24.6% byanditswe ku bagore naho ibigera kuri 59,9% by’ubutaka bumaze kwandika abagore babisangiye n’abagabo.

Prof Jeannette Bayisenge avuga ko ari umibare bishimira kuko ubutaka bafite babaze ubwabo n’ubwo basangiye n’abagabo, ubwo bafiteho uburenganzira bugera kuri 80%.

Avuga ko umubare w’abagore bakorana n’ibigo by’imari wavuye kuri 63% muri 2016  ugera kuri 74% muri 2020. Mu gihe uw’abagabo wavuye kuri 74% ugera kuri 81% bakorana n’ibigo by’imari.

Ku Isi Abagore bari mu Nteko ishinga Amategeko ni 25%, mu gihe Abagore 58 bayoboye Inteko Zishinga Amategeko z’ibihugu harimo n’u Rwanda, aho mu Nteko rufitemo 61% by’abagore.

Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore wemejwe mu 1972, u Rwanda rutangira kuwizihiza mu 1975.

UMUSEKE.RW

5 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Abagore nabo barashoboye.Urugero,Abagore benshi bayobora neza,ndetse hari abarusha abagabo benshi kuyobora neza.Twavuga abahoze ari Prime Ministers: Margaret Thacher of England,Golda Meir of Israel,Indira Gandhi of India,Agatha Uwiringiyimana of Rwanda.Nubwo bimeze gutyo,hari ahantu habiri Imana ibuza abagore kuyobora.Aha mbere ni mu rugo.Muli Abakorinto ba mbere,igice cya 11,umurongo wa 3,havuga ko Umugabo ari Chef w’umugore.Aha kabiri ni mu nsengero.Imana ibuza Abagore kuyobora amatorero n’insengero.Byisomere muli 1 Timote,igice cya 2,umurongo wa 12 na 1 Abakorinto,igice cya 14,imirongo ya 34 na 35.Ababirengaho,nta kindi baba bagamije uretse gushaka amafaranga bitwaje bible.Ni icyaha nk’ibindi.

  • Mu minsi mikuru ya rusange nk’iyi nibwo tubona abagize inteko ishingamategeko na Sénat. Byagera ku bibazo by’abaturage bikakaye tukayoberwa ayo banyuze. Abagore biganje muri ziriya nzego, ni indabo nziza pe! Na Dr Iyamuremye ni umutako unogeye abamushyize kuri uriya mwanya.

    • @ Akumiro,ntacyo ubeshye.Ni imitako myiza iba yishakira umushahara gusa.Reba igihe ikibazo cya Bannyahe kimaze ba Nyakubaha bakaruca bakarumira.
      Ntibagire isoni zo kwiyita Intumwa za Rubanda.Rwanda ifite ibibazo byinshi cyane.Nyamara RBA iteka ikavuga ko bimeze neza.Nibe nategekaga,TV1 na Radio 1 nizo nagira ibinyamakuru bya Leta.

      • byahita bikora nka yo

    • Imyanya abategarugori barimo yagombye kubibutsa ko hari abo bahagarariye. Kugeza magingo aya, nta kigaragara bagezeho. Abategarugori barahohoterwa ariko abo mu nteko ntibakophore! Abafungirwa akamama ntawe ubavugira! Ejobundi numvise urara mu mapingu wanagiye mu mihango agatabaza ariko abo mu nteko bibereye mu munezero! Iyo myanya rero barimo ntacyo imariye igihugu cyanga abandi bategarugori!

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *