Abahanzi 10 bazitabira PGGSS ku nshuro ya Karindwi – UMUSEKE
RALC Ntibavuga bavuga

Abahanzi 10 bazitabira PGGSS ku nshuro ya Karindwi

Kigali – Primus Guma Guma Superstar ni irushanwa ngarukamwaka riha abahanzi nyarwanda amahirwe yo kwegera abakunzi babo aho baherereye mu gihugu hose.

PGGSS muri uyu mwaka iraba ku nshuro ya Karindwi.

PGGSS muri uyu mwaka iraba ku nshuro ya Karindwi.

Kuri iyi nshuro, buri gitaramo kizaba ari rurangiza; Ibi Bralirwa yabikoze kugira ngo Abanyarwanda bose aho bari bazashobore kwishimana mu gitaramo giteguye ku buryo bw’akataraboneka.

Urutonde rw’abahanzi uko ari 10 batowe na bimwe mu bigo by’itangazamakuru byizewe, hamwe n’abatunganya umuziki “Producers”. Hari mu matora yakozwe mu buryo bunoze kandi amabwiriza agenga irushanwa ryo muri uyu mwaka yarakurikijwe. Abagenzuye uko amatora yakorwaga mu mucyo ni “PWC (Price Water House Coopers).

Dore urutonde rw’abahanzi 10 begukanye kuzitabira irihsanwa rya PGGSS ku nshuro ya karindwi:

1.Active,
2.Bulldog
3.Christopher
4.Danny Nanone
5.Davis D
6.Dream Boys
7.Mico the Best
8.Oda Paccy
9.Queen Cha
10.Social Mula

Umubare fatizo w’amanota y’abazatora bifashishije ubutumwa bugufi ni 10%, naho 90% by’amajwi muri rusange ni amanota azatangwa n’abakemurampaka (judges).

Umufana w’umuhanzi runaka, ashobora gutora bitarenze inshuro imwe gusa ku munsi. Gutora bizatangirana n’igitaramo cya mbere cyo kuwa 20 Gicurasi 2017, bisozwe kuwa 24 Kanama 2017.

Nk’uko bisanzwe, umuhanzi uzaba yaritwaye neza muri iri rushanwa riteguriwe kuzabera mu turere tunyuranye tw’igihugu, azegukana ibihembo biri ku rwego rushimishije.

Ibitaramo biteganyijwe muri PGGSS uyu mwaka

Ibitaramo biteganyijwe muri PGGSS uyu mwaka

 

2 Comments

  1. Neema Uwiringiyimana

    April 12, 2017 at 3:10 pm

    nibyokoko tugomba gushyigikira abahanzi kuko badufitiye runini nkabanishimiye list yanyu reka mbwire CHRISTOPHER plz increase your spead we are together

  2. Aima

    May 9, 2017 at 8:03 am

    Yegoooo ariko uturere twaragabanutse ariko kucyi mugutegura aho bazajya Nyamasheke,Nyaruguru,Rusizi bikunze gusigara mbese n’utundi turere akenshi tuba tutari hafi,mukosore ubutaha kuko cyereka niba haba hatagamijwe gusogongeza kubanyarwanda bose umuziki Nyarwanda.

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock