Abahanzi ba Gospel n’abakoresheje ibiyobyabwenge bishyize hamwe ngo babirwanye | UMUSEKE

Abahanzi ba Gospel n’abakoresheje ibiyobyabwenge bishyize hamwe ngo babirwanye

Adrien Misigaro uririmba indirimbo zo guhimbaza Imana akaba asanzwe aba muri Leta Zunze Ubumwe za America yateguye ubukangurambaga azahurizamo abandi bahanzi bakomeye muri gospel ndetse n’abandi barimo abakoresheje ibiyobyabwenge kugira ngo babirwanye mu bana b’u Rwanda.

Adrien Misigaro yagiye Iwawa ahasanga abahanzi bakoresheje ibiyobyabwenge

Muri ubu bukangurambaga bwiswe ‘Each one reach one’, Adrien Misigaro n’umuvandimwe we Gentil Misigaro, ndetse na Islael Mbonyi bazatangirira ibi bikorwa mu gitaramo kizaba tariki ya 08 Werurwe.

Adrien Misigaro yabwiye Umuseke ko ikibazo cy’ibiyobyabwenge giteye inkeke muri iyi minsi kandi kikaba kiganje mu rubyiruko rutezweho u Rwanda rw’ejo.

Uyu muhanzi uheruka no gusura ikigo k’Iwawa kigorora abiganjemo abakoresheje ibiyobyabwenge, avuga ko yavuyeyo atekereza icyo yakora kugira ngo urubyiruko rudakomeza kwijandika muri izi ngeso mbi.

Ati “Twahisemo gukora ubukanguramba bwamagana ibiyobyabwenge.”

Muri ubu bukangurambaga, hazaba n’ibindi bizabera mu bice bitandukanye by’igihugu.

Abahanzi bazakora ubu bukangurambaga bazibanda mu bigo by’amashuri kuko ari ho hari urubyiruko rwinshi ruba rushobora kugwa mu mutego wo gukoresha ibiyobyabwenge.

Adrien Misigaro kandi azifashisha abahanzi baririmba indirimbo zisanzwe barimo Gisa Cyinganzo wigeze gufungirwa kunywa ibiyobyabwenge na Fire Man uherutse kuva kugororerwa Iwawa.

Iki gikorwa cyatangiye umwaka ushize, Adrien Misigaro avuga ko kimaze kugira impinduka mu rubyiruko kuko mu mushinga we harimo urubyiruko rwahoze rukoresha ibiyobyabwenge ubu rukomeje kwiteza imbere kandi rukanamufasha muri ubu bukangurambaga.

Nicolas YUSUF
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *