Abahanzi bakomeye bazataramira i Ngoma na Kirehe ku Munsi Mpuzamahanga w'Umugore - UMUSEKE
  • 05/04/2020 10:35 34

Abahanzi bakomeye bazataramira i Ngoma na Kirehe ku Munsi Mpuzamahanga w’Umugore

*Radio Izuba na Izuba TV biyemeje kuzamura imyidagaduri binyuze mu bitaramo

Ubuyobozi bwa Radio Izuba na Izuba TV bwateguye igitaramo kizaba ku cyumweru tariki 8 Werurwe ku Munsi Mpuzamahanga w’Umugore, kikaba kizabera muri Stade ya Ngoma.

Igitaramo cy’umunsi mpuzamahanga w’abagore mukarere ka Ngoma na Kirehe

Iki gitaramo kiri muri gahunda yo gufasha abatuye Akarere kwidagadurana n’abahanzi basanzwe bumva ariko bikaba bitajya biborohera kubabona amaso ku yandi.

Ubuyobozi bwa Association ADECCO ari na bo ba nyiri Radio na Televeziyo Izuba buvuga ko bugiye gushyira imbaraga nyinshi mu kuzamura imyitagaduro mu Ntara y’Iburasirazuba iki gitangazamakuru gikoreramo.

Ubusanzwe Intara y’Iburasirazuba ubona ko yasigaye inyuma ku bijyanye n’imyidagaduro aho binagoranye kubona inzu z’imyidagaduro muri iki gice.

Uretse ibitaramo byo ku rwego rw’igihugu bikunze kuhaca nka rimwe mu mwaka, ubundi biragoranye kugira ngo uzumve umuntu runaka wateguye igitaramo kandi bijya bigaragara ko abaturage bakunda imyidagaduro cyane.

Igitaramo cyabasusurutsaga ni cyabaga rimwe mu mwaka cya PGGSS kitarahagarara.

Ubuyobozi bwa ADECCO ku ikubitiro batangiriye mu Karere ka Ngoma na Kirehe bazamura imyidagaduro, ku Munsi Mpuzamahanga w’Abagore uzaba ku cyumweru tariki 8 Werurwe 2020 igitaramo kirimo abahanzi banyuranye kizabera muri Stade nshya y’Akarere ka Ngoma.

Kizatangira saa 13h00 z’amanywa hanyuma bazakomereze mu Karere ka Kirehe mu masaha y’ijoro guhera saa 19h00 (After Party) muri Kirehe Guest House.

Abahanzi bazitabira igitaramo barimo Masamba Intore, Nsengiyumva Francois (Igisupusupu), Sgt Major Robert, Eric Senderi na Orhchestre Impala.

Aba baziyongeraho bamwe mu bahanzi bakizamuka bo mu Ntara y’Iburasirazuba nka Camarade Uwizeye uzwi nka PEN KING, B-PAC Rugamba wiyita Umwami w’I Gisaka, Reponse, Aloys Lopez n’abandi.

Kwinjira muri iki gitaramo ni ibihumbi bitanu (5,000Frw) muri VVIP, 2,000Frw muri VIP, 1,000Frw ahasigaye hose na 500Frw ku banyeshuri bafite ikarita y’ishuri.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa ADECCO Murayire Protais yabwiye Umuseke ko gahunda biyemeje yo kuzamura imyidagaduro mu Ntara y’Iburasirazuba itagomba guhagarara.

Ati “Nyuma yo kubona ko imyidagaduro mu Ntara ikenewe twiyemeje kujya dutegura bene ibi bitaramo nibura kimwe muri buri gihembwe kandi tukazazenguruka uturerere twose tw’Intara.”

Igitaramo cyateguwe na Association ADECCO ari nabo ba nyiri Radio Izuba na Izuba TV
Murayire Protais umunyamabanga Nshingwabikorwa wa ADECCO avuga ko iyi gahunda y’ibitaramo izazenguruka intara yose y’i Burasirazuba

Elia BYUKUSENGE
UMUSEKE.RW/Ngoma

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *