Mu ijoro ryatambutse nibwo abahanzi bahatanye mu irushanwa ritanga ibihembo rya Salax Awards baraye bakoze ibirori hanatangarizwa batanu batsinze bazavamo umwe uzahembwa muri buri cyiciro.

Buravan niwe muhanzi uhatanye mu byiciro byinshi
Abahanzi barenze ijonjora rya mbere ni 45, mu byiciro icyenda hagiye hasigaramo batanu.
Abarenze iryo jonjora rya mbere buri muhanzi yahembwe ibihumbi ijana ariko uzegukana igihembo we azahabwa miliyoni imwe muri buri cyiciro.
AHUPA itegura iri rushanwa ritanga ibihembo ku bahanzi yavuze ko iki gikorwa kizasozwa taliki ya 29 Werurwe 2019.
Mu bahanzi baraye bakomeje uwagiye mu byiciro byinshi ni Yvan Buravan uri muri bitatu, abandi bari muri bibiri ni Riderman, Marina, Alyn Sano, Bruce Melody, Israel Mbonyi na King James.
Abahanzi bakomeje muri buri cyiciro
Abaririmba umuco na Gakondo
Clarisse Karasira
Sentore Jules
Sophia Nzayisenga
Deo Munyakazi
Mani Martin
Abaririmba izo kuramya no guhimbaza Imana
Israel mbonyi
Serge Iyamuremye
Aime uwimana
Patient Bizimana
Gentil Bigizi
Abahanzi bakizamuka bitwaye neza
Sintex
Yvan Buravan
Alyn Sano
Marina
Andy Bumuntu
Amatsinda yitwaye neza
Just family
The Same
Tresor
Active
Yemba Voice
Abitwaye neza muri Afro beat
MC Tino
Danny vumbi
Davis D
Uncle Austin
Mico The Best
Abitwaye neza muri RnB
Bruce Melodie
Yverry
Buravan
King James
Social Mula
Abitwaye neza muri Hip Hop
Bull dogg
Jay C
Riderman
Khalfan
Amag The black
Umuhanzi mwiza w’ umugore
Asinah Erra
Young Grace
Marina
Queen CHA
Alyn Sano
Umuhanzi mwiza w’umugabo
Bruce Melodie
Israel Mbonyi
King James
Buravan
Riderman

Abahanzi bari benshi baje kurebe abakomeza
Bonaventure KUBWIMANA
UMUSEKE.RW