Abahanzi dusigaranye muri PGGSS3 banyitege- Mico – UMUSEKE
RALC Ntibavuga bavuga

Abahanzi dusigaranye muri PGGSS3 banyitege- Mico

Umuhanzi w’injyana ya Afro beat Mico The Best, nyuma yo kugera mu bahanzi batanu bahatanira igihembo cya Primus Guma Guma Super Star (PGGSS) 3 aratangaza ko n’ubwo yakomeje bigatungura benshi ngo n’abahanzi bagenzi be yiteguye kubatungura, ati “Abanyitege.”

Mico the Best ngo yiteguye gutungura abagenzi bahanganye

Mico the Best ngo yiteguye gutungura abagenzi bahanganye

Ibi Mico abitangaje mu gihe na mbere bakiri 11 yari yaratangaje ko aramutse agiriwe amahirwe yo gukomeza mu kiciro cya nyuma ko yatungura benshi.

Mu kiganiro na Umuseke, Mico yagize ati “Si ngiye kubabeshya pee, ndashimira Imana cyane yumvishe amasengesho yanjye nayakaga yo kugera ku mwanya wa nyuma kandi yarabinkoreye, rero ndaje nereke abahanzi turi kumwe mu irushanwa ko nanjye nshoboye. Kimwe nizera ni uko ibyo irushanwa ritwaka mbyujuje, rero abakemurampaka nibakore akazi kabo nanjye nzakora ibyo nsabwa byose.”

Mico ni ubwa mbere yitabiriye iri rushanwa rya Primus Guma Guma Super Star, akaba ari n’umwe mu batunganya ibihangano by’abahanzi nyarwanda ‘Producer’.

Mico yatunguye benshi akomeza muri batanu bahatanira PGGSS3

Mico yatunguye benshi akomeza muri batanu bahatanira PGGSS3

Joel Rutaganda
UMUSEKE.RW

%d bloggers like this: