Abahinga muri Mukungwa basabwe gusimbuza ibinyabijumba aho bahingaga umuceri | | UMUSEKE
  • 26/10/2020 11:28 38

Abahinga muri Mukungwa basabwe gusimbuza ibinyabijumba aho bahingaga umuceri

  • Basaba ko iki gishanga cyatunganywa kuko cyangijwe n’ibiza biherutse,
  • Akarere kavuga ko ntabushobozi, kakabagira inama yo kuba bahinzemo ibinyabijumba

Abahinga umuceri mu gishanga cya Mukungwa mu Karere ka Gakenke, barifuza ko cyatunganywa kuko cyangijwe n’imvura nyinshi yaguye mu mezi ashize igatera imyuzure n’ibiza byanahitanye ubuzima bwa bamwe. Ubuyobozi bw’aka Karere bwo buvuga ko budafite ubushobozi bwo gutunganya kiriya gishanga icyakora bukagira inama bariya bahinzi kuba bahinzemo ibinyabijumba.

Imvura iherutse kugwa yarunze umucana muri kiriya gishanga

Claver Munyagatenzi usanzwe ahinda umuceri muri iki gishanga, avuga ko nubundi kiriya gishanga cyabonetse kubera imvura nyinshi yagiye igwa ikamanura amazi menshi akaza kubyara igishanga muri kiriya kibaya.

Yagize ati “Mbere Mukungwa yari ntoya, na Nyabarongo yanyuraga ahantu hato, ariko uko imyaka igenda ishira aho iyi migezi yanyuraga habaye hanini ndetse kubera n’iyo mpamvu haboneka ahantu hanini hahise haba igishanga.”

Gusa ngo ibiza byatewe n’imvura iherutse kugwa, byo byabakozeho kuko amazi menshi yaturukaga mu misozi ikikije kiriya gishanga yamanuraga umucana ikarundamo ku buryo ubu batapfa kongera guhingamo umuceri.

Undi muhinzi wo muri iki gishanga, avuga ko uretse igihombo batejwe na biriya biza byabangirije imyaka, ubu bakomeje no guhera mu gihirahiro kuko igishanga kikimeze nabi kandi basanzwe bagihingamo umuceri bajyaga bakuramo amafaranga abafasha mu mibereho.

Ati “Nka hano mu Masangano (Aho Mukungwa ihurira na Nyabarongo bikitwa Nyabarongo) turi benshi twahahingaga, imvura yaguye umuceri ari bwo ukimera, tweza umuceri kabiri mu mwaka, harimo amateke ayo yose yaragiye, ubu rero ni igihombo cyakomeje kutubaho.”

Aba bahinzi bavuga ko ku bwabo ntacyo bakwishoboza cyo gutunganya kiriya gishanga, bakaba bategereje ko ubuyobozi bw’Akarere bugira icyo bukora kugira ngo bamanure amasuka.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Aime François Niyonsenga avuga ko gutunganya kiriya gishanga birenze ubushobozi bw’Akarere ariko ko hakozwe ubuvugizi ndetse banemererwa ubufasha.

Avuga ko iki kibazo bakimenyesheje Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi “batwemerera ko bazaduha abakozi bazaza bakareba ko amazi ashobora kuzitirwa, ntazongera kujya arenga inkengero z’umugezi ndetse bazanareba icyakorwa mu buryo burambye, ubu rero ni bo dutegereje.”

Akomeza avuga ko mu gihe bagitegereje ko bikorwa, muri iki gihe cy’ihinga; abahinzi bashyiramo ibinyabijumba mu gihe babona ko guhingamo umuceri bidashoboka.

Yagize ati “Icyo dusaba abahinzi ni uko bakomeza kwirwanaho, ntihazagire ahantu hasigara hadahinzwe, nko muri iyi mpeshyi tubasaba guhinga ibinyabijumba kuko ni byo byashobora guhangana n’umucanga mwinshi, kandi byabafasha mu mibereho yabo mu gihe guhinga umuceri bitari byashoboka.”

Ubuso bunini bw’ahahingwaga umuceri hangiritse muri iki gishanga ni ubwahegereye akarere ka Gakenke, Muhanga na Ngororero.

Amazi yujuje iriya migezi, yaturukanga mu misozi ya Nyabihu na Gakenke, akimeza mu migezi ya Mukungwa na Giciye, hakaba n’andi yaturukaga mu migezi ya Satintsyi na Rugaragara iva muri Ngororero.

Hari abari guhinga ku nkengero

UMUSEKE.RW/Gakenke

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *