Abahuguriwe ubuhinzi muri Israel barafasha abaturage kurwanya isuri mu nkengero z'ibishanga | | UMUSEKE
  • 26/10/2020 12:25 21

Abahuguriwe ubuhinzi muri Israel barafasha abaturage kurwanya isuri mu nkengero z’ibishanga

Gisagara:  Urubyiruko rw’abize ubuhinzi bahuguriwe mu gihugu cya Israel (HoReCo) kuri uyu wa 20 Kanama 2020, bafashe umwanzuro wo gukora imirwanyasuri ku misozi ikikije igishanga cya Ruvungirana, mu rwego rwo gukangurira abahinzi no kubereka uburyo bwo kubungabunga ubutaka no kwita ku buhinzi.

Abaturage bavuga ko isuri iterwa n’amazi ava mu misozi ibateza igihombo

Abahinga mu gishanga cya Ruvungirana gihuza Akarere ka Gisagara na Huye bibumbiye muri Koperative Tuzamurane Ruvungira, bavuga ko bitewe n’isuri iva ku misozi ihanamye ikikije igishanga, byatumye babura umusaruro bitewe n’uko imivu yamanukanye ibitaka bikarenga ku myaka bahinze ndetse ariya mazi ibitaka ahururana bisiba imiyoboro y’amazi yabafashaga kohereza amazi mu mirima yabo.

Mukatabaro Frolence umuhinzi mu gisanga cya Ruvungirana, ni uwo mu Kagari ka Gatoki mu Murenge wa Save mu Karere ka Gisagara, avuga ko iki gishanga ubusanzwe kibafatiye runini mu iterambere ry’ingo zabo. Kubera igitaka kizanwa n’isuri kivuye ku misozi ikikije igishanga, ngo byatumye umusaruro w’ibigori n’ibishyimbo uba muke.

Ati “Mbere isuri itaratangira gutwara ibitaka ngo ibizane mu mirima yacu mu gishanga, nabashaga kweza Kg 80 z’ibigori na Kg 20 za soya mu iparisera, ariko ubu kubera ko igishanga cyari gisigaye kirengerwa n’amazi soya nsigaye nezamo ni mironko eshatu gusa.”

Abahinzi bavuga ko isuri iva mu imisozi ibateza igihombo gikomeye bigatuma ntacyo basaruramo, bakavuga ko usanga amabuye, imisenyi ndetse n’ibindi byose bizanwa n’isuri byiroha mu gishanga bikarengera imiyoboro y’amazi yajyaga abafasha kuhira mu bihe by’impeshyi.

Ndayizigiye Emmanuel, umuyobozi mukuru wa HoReCo (Horticulture in Reality Corporation), umuryango watangijwe n’urubyiruko rw’Abagoronome bavuye mu mahugurwa mu gihugu cya Israel, banateguye igikorwa cyo gukangurira abahinzi kurinda ubutaka baca imirwanyasuri, avuga ko nyuma y’amahugurwa bakuye muri kiriya gihugu basanze badakwiye kubigumana mu bitabo no mu mitwe yabo gusa.

Bafashe ingamba zo kubijyana kubyigisha imiryango yabo, dore ko basanze iguhugu gikeneye imbaraga  mu buhinzi mu rwego rwo kubuteza imbere.

Ndayizigiye avuga ko Leta yabatanzeho byinshi kugira ngo bajye kuvoma ubumenyi hanze, bityo ngo na bo biteguye ko ibyo bahakuye bagomba kubishyira mu bikorwa kugira ngo bigirire akamaro igihugu n’Abanyarwanda muri rusange.

Igishanga kirakoze ariko ngo mu gihe isuri ibaye nyinshi ibyo yasakumye bisiba iyo miyoboro ijyana amazi mu gishanga

Ndayizigiye ati “Ariko nk’uko tubizi ikirere kigenda gihindagurika, habayeho ibiza byinshi mu minsi yashize bituma ibishanga byinshi byuzurirwa, dufite ingero nyinshi, noneho turavuga ngo nubwo bitari muri contaro dufitanye na RAB, biri mu nshingano zacu nk’Abanyarwanda turavuga ngo reka dutangize ubukangurambaga bwo kugira ngo turwanye aho ibi biza bituruka, nta handi rero ni ku misozi ikikije ibishanga, turavuga ngo reka buri wese yumve ko ari inshingano ze mu kurwanya isuri mu murima we.”

Iyamuramye Yasine Umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) ashima ibikorwa bikorwa n’uru rubyiruko, akavuga ko uruhare bari kugira mu kurwanya isuri ndetse n’umusanzu batanga ari ingenzi muri MINAGRI ndetse no gufasha abahinzi guhindura imyumvire mu buhinzi buteye imbere ndetse n’uburyo bwiza bwo guhinga mu bishanga no kubwitaho.

Ati “Abahinzi ntibafite ubumenyi bwinshi, ariko urubyiruko mbona muri HoReCo, ni urubyiruko rwize ubuhinzi, abo ngabo bazi igikenewe kugira ngo umuhinzi watangiye gutegura umurima we azarinde asarura nk’uko yabitangiye, ubwo rero turabona ko bamaze gutanga umusaruro mwiza ku buhinzi, nibakomereze aho, ahubwo n’abandi bakwiye kubafatiraho urugero rwiza.”

Muri uyu mwaka wa 2020, Ibishanga byatwawe n’ibiza mu Karere ka Gisagara ni 9, ibyagiritse bifite agaciro ka miriyoni 134Frw. Mu Karere ka Huye ubuso bwangijwe n’ibiza bungana na hegitari 32.

Igishanga cya Ruvungirana gihuriwemo n’abo mu Karere ka Gisagara, gihuza umurenge wa Save muri Gisagara ndetse n’Umurenge wa Ruhashya na Rusatira muri Huye, gifite ubuso bungana na Hegitari 75 gihingwamo n’abanyamuryango basaga 800.

Iki gishanga cya Ruvungirana gifasha abatuye Gisagara na Huye kuva mu bukene
Iyamuramye Yasine Umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) ashima ibikorwa bya ruriya rubyiruko

UMUSEKE.RW/Huye

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *