Abakinnyi 2 ba KCCA iri i Kigali basanzwemo Covid-19 bituma ikipe ikererwa kuva ku kibuga | UMUSEKE

Abakinnyi 2 ba KCCA iri i Kigali basanzwemo Covid-19 bituma ikipe ikererwa kuva ku kibuga

Ikipe ya KCCA izakina umukino mpuzamahanga na As Kigali yo mu Rwanda, ubwo yari mu myitozo ku kibuga izakiniraho i Nyamirambo, amasaha ya Gera mu Rugo yabasanzeyo ndetse bahava mu masaha ya saa tatu n’igice z’ijoro nyuma yo gusanga hari abakinnyi babiri bayo banduye Covid-19.

Imodoka itwaye abakinnyi ba KCCA ku icumbi nyuma y’umwanya munini bari bamaze ku kibuga

KCCA y’i Kampala ubwo yari imaze gukora imyitozo igiye gusubira ku icumbi kuri Hotel icumbitsemo i Kigali, Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) cyaje gutanga ibisubizo by’abakinnyi bose bakoze imyitozo basanga umwe yanduye Covid-19.

Ikipe yamaze amasaha arenga atatu kuri Stade ya Kigali irindiriye Ambulance kugira ngo uwo mukinnyi ajyanwe kwitabwaho n’Abaganga.

Ambulance yatindijwe n’undi mukinnyi wa KCCA wari uri kuri indi Hotel i Kigali na we basanzemo Covid-19, babanza kujya kumufata.

Umunyamakuru wa Umuseke yageze kuri Stade ya Kigali saa mbiri z’ijoro ikipe ya KCCA ikiri muri Stade itegereje iyo modoka.

Twaje kumenya amakuru yizewe twahawe n’umwe mu Bayobozi, ko umwe mu bakinnyi KCCA wasanzwemo Covid-19 ari rutahizamu ikipe igenderaho.

Ambulance yaje gutwara umukinnyi wasanzwemo Covid-19 mu masha ya saa tatu n’igice z’ijoro imwerekeza kwa Muganga kugira ngo yitabweho, yamutwaranye n’undi yari ikuye kuri Hotel y’i Kigali na we akaba yasanzwemo Covid-19.

Ubundi ikipe yasuye mu mikino mpuzamahanga irimo n’iyi ya Confederation Cup KCCA izakinamo na As Kigali, iba ifite amasaha abiri yo kwitoreza ku kibuga izakiniraho mbere y’umukino, KCCA yageze ku myitozo ikerewe kubera gutegereza ibipimo bya Covid-19, yageze kuri Stade ya Kigali saa kumi n’imwe z’umugoroba, yagombaga kuba isoje imyitozo saa moya z’ijoro.

Kubera biriya byabaye, ikipe yavuye ku kibuga nyuma ya saa tatu zijoro kandi amasaha yo kuba abantu bari mu rugo mu Rwanda ari saa mbiri z’ijoro.

Iyi modoka ni yo yatwaye abakinnyi babiri ba KCCA basanzwemo Covid-19
Ikipe yari yakoze imyitozo kuva saa kumi n’imwe

Amafoto@NKUNDINEZA

Jean Paul NKUNDINEZA
UMUSEKE.RW

2 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Kuki batahise bajya kuyiraza kuri stade se hamwe nabandi bafashwe barenze kumasaha?

  • Ndabona bya bihumbi 400 babemereye bari kubikozaaho imitwe yintoki. Niba rutahizamu bamusanzemo kovidi ubwo ntihaburamo nabandi nkumunyezamu cyangwa myugariro nawe uzakurwara ubundi ikipe igakubitwa.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *