Abakinnyi 3 ba Rayon Sports banze ubufasha SKOL yabagene - UMUSEKE
  • 07/06/2020 11:44 13

Abakinnyi 3 ba Rayon Sports banze ubufasha SKOL yabagene

Ubuyobozi bw’uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, SKOL Brewery Ltd (SBL) bwahaye abakinnyi ba Rayon Sports amafaranga ibihumbi 100 (Frw) ndetse n’umufuka w’umuceri kuri buri mukinnyi, gusa bose ntibemeye iyo nkunga, abakinnyi batatu barayanze.

Ubuyobozi bw’Ikipe ya Rayon Sports ntibwashyigikiye inkunga y’uruganda SKOL

Muri uku kwezi kwa Mata ubuyobozi bwa Rayon Sports FC n’abakinnyi bumvikanye ko batazongera guhabwa umushara, nyuma y’uko ikipe yagizweho ingaruka n’ihagarikwa ry’imikino kubera Coronavirus.

Nyuma y’uko habayeho kumvikana, abakinnyi bakiri ingaragu bazajya bagenerwa Frw 50,000 naho abafite urugo bagenerwe Frw 100, 000.

Mu Cyumweru gishije nibwo umwe mu bakora muri SKOL yabwiye UMUSEKE ko uru ruganda rugiye guha ubufasha abakinnyi ba Rayon.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 2 Gicurasi, inkunga yari yagenwe yahawe abakinnyi, ariko batutu ntibayemera.

Abakinnyi batatu banze ubu bufasha barimo myugariro Rugwiro Herve, n’umukinnyi ukina mu kibuga hagati Olokwei Commodore na Ndizeye Samuel ukina mu mutima w’ubwugarizi bw’iyi kipe.

Ubufasha ruriya ruganda rwahaye abakinnyi ba Rayon Sports ni umuceri (25kg) ndetse n’amafaranga ibihumbi 100 (Frw) byo kwifashisha muri ibi bihe.

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

2 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Skol nayo ubanza itari shyashya

  • Ahubwo itari shyashya niyananiwe guhemba abakozi bayo, wigeze si wumva hari igihugu cyivumbuye ngo nuko abaterankunga ”bacyo batanyujije inkunga muri national bugdet hari igihe iba direct support to concerned people (NGO’s)

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *