Abakobwa n’umusore baregwa ‘gukorera iyicarubozo Sandrine’ basabiwe imyaka 25 – UMUSEKE
  • 25/09/2020 7:56 04

Abakobwa n’umusore baregwa ‘gukorera iyicarubozo Sandrine’ basabiwe imyaka 25

UPDATE: Abunganira abaregwa babwiye Urukiko ko imyaka 25 y’igifungo Ubushinjacyaha bwasabye bwihanukiriye.

Iburanisha rirangiye basinye ko ari bo baburanye

Urukiko ngo rwazasuzuma uko baburanye, kandi rukazibuka ko ari ubwa mbere bariya bantu bakurikiranywe mu Butabra.

Ku ndishyi z’akababaro za miliyoni 100Frw, bavuze ko ntacyo bayavugaho, ngo bizabe iby’Ubushishozi bw’Urukiko.

 

Me uhagarariye Sandrine yabwiye urukiko ko Abaregwa bose hamwe batanga indishyi y’akababaro ya miliyoni 100Frw

Ubushinjacyaha busabiye abaregwa bose uko ari 7 buri umwe igihano cyo gufungwa imyaka 25 muri gereza. Ubushinjacyaha buvuga ko iyo Sandrine baza kumwica barigusabirwa igihano cya Burundu.

Umwunganizi mu Mategeko uregera indishyi ahagarariye Sandrine yabwiye Urukiko ko abaregwa bose uko ari barindwi bagize umutwe w’abagizi ba nabi.

Yavuze ko bari bagamije kumwica ati “Kuko hari ikintu bamukubise mu mutwe atakaza ubwenge.”

Ubushinjacyaha mbere yo kuvuga ibihano busabira bariya bantu, bwabwiye Urukiko ko abaregwa mu kwiregura kwabo harimo amagambo yo gushinyagura.

Ngo harimo kwishongora.

Ubushinjacyaha bwabwiye Urukiko ko imyaka 25 y’igifungo bwasabiye abaregwa bushingiye ku ngingo ya 171 iya 20 n’iya 21 mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda.

 

Bariya bakobwa batandatu n’umusore witwa Cyiza, bararegwa ubwinjiracyaha mu bwicanyi giteganywa mu ngingo ya 20, 21 na 107 z’Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/06/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Abantu benshi bitabiriye uru rubanza

Umucamanza yabuze ko urubanza rwaburanishijwe mu mizi kuko abaregwa bose bafatiwe mu cyuho.

Abaregwa bose uko ari batandatu bahakanye ibyaha baregwa.

Abunganira abaregwa basabye Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge kwiyambura ububasha abaregwa bakaburanira mu Rukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge kuko uwahohotewe yakubiswa byoroheje.

Bavuga ko uwakubiswe ntabumuga byamuteye, ndetse ko atapfuye.

Umucamanza yumvishe impande zombi avuga ko ko urubanza ruzasomwa ku wa 16/03/2020 saa saba z’amanywa. Iburanisha ry’uyu munsi ryamaze amasaha umunani.

Umwe mu bakobwa bazwi ku mbuga nkoranyambaga Shaddy Boo ari mu bakurikirana uru rubanza

 

Kigali: Abakobwa batandatu n’umusore baraburanishwa ku cyaha cyo gukorera iyicarubozo umukobwa witwa Sandrine, urubanza rwabo rwabereye mu ruhame muri Salle ya Maison de Jeune Kimisagara mu rwego rwo kugaragariza rubanda ibyaha bikorerwa umuryango ngo babyirinde, abaregwa hanzuwe ko baburana mu mizi.

Abaregwa bari gushinjwa uko bakoze icyaha baregwa

Inteko y’Abacamanza batatu n’Umwanditsi w’Urukiko bo mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge  yinjiye mu cyumba k’iburanisha saa tatu za mu gitondo.

Umucamanza yibukije abantu bitabiriye iburanisha ko nubwo ryabereye muri Salle ya Maison De Jeune Kimisagara ari mu Rukiko.

Yavuze ko hemewe gufata amajwi n’amashusho ku binyamakuru byabisabiye uburenganzira gusa.

Abunganira abaregwa bamaze umwanya basaba Urukiko ko Itangazamakuru ritafotora ababuranyi ahubwo ko hafotorwa abitabiriye iburanisha gusa, ibyufuzo byabo ntabwo byemewe n’Urukiko.

Umucamanza yahaye ijambo Ubushinjacyaha busobanurira Urukiko uko icyaha cyakozwe.

Ubushinjacyaha bweretse urukiko umusatsi wogoshwe Sandrine n’utwenda tw’imbere bamwambuye bamukorera iyicarubozo.

Ubushinjacyaha bwerekanye imakasi abaregwa bakoresheje bogosha Sandrine.

Bwagarutse ku witwa Gisele na Zaina bagarukwaho cyane nk’abayoboye igikorwa k’iyicarubozo cyakorewe Sandrine.

Ubushinjacyaha bwanagarutse ku witwa Cyiza uregwamo ni ‘umugabo’  bwavuze ko ari we wamuziritse kugira ngo akorerwe iyicarubozo.

Ubushinjacyaha bwanavuze ko uwitwa Rosine Umuhoza ari we wafataga amashusho mu gihe Sandrine yakorerwaga iyicarubozo.

Inkuru y’ihohoterwa ry’umukobwa witwa Sandrine yavuzwe cyane ku Mbuga Nkoranyambaga tariki 27 Gashyantare 2020, mbere ‘byavugwaga ko yakubiswe akanacibwa imwe mu myanya y’ibanga ubwo yogoshwaga ku ngufu’.

Gusa ibyaha abakekwaho kumukorera biriya bikorwa baregwa, ntabwo ibyo byo guca imyanya y’ibanga birimo, ahubwo baregwa ubwinjiracyaha mu bwicanyi.

Amakuru yo ku mbuga nkoranyambaga avuga ko biriya byabaye tariki 18 Gashyantare 2020.

NKUNDINEZA Jean Paul &NSHIMIYIMANA Dieudonne
UMUSEKE.RW

18 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • babafotore ahubwo bambaye ubusa nabo imbere yabaturage izo nkozi zikibi babakatire gufungwa burundu kandi buri umwe wese bamufungire mukumba ke wenyinye ntakazagire numuntu numwe azongera kubona baza bituma mwijoro gusa ntibakabone nizuba numunsi numwe izo ngegera.

    • 1) Uru rubanza aho rukomereye ku baregwa nuko hari ishusho rugomba kuzasiga mu muryango nyarwanda, cyane cyane mu kwerekana ko amategeko arusha amabuye kuremera.
      2) Kuba abaregwa baragaragaje imyitwarire itari myiza ku munsi wa 1, byatumye dossier yabo irushaho gukomera, mu gihe jye nakekaga ko wenda ibyo bakoze hari harimo n’uruhare rw’inzoga, basinze.
      3) jye nkoze analysis, mbona bishoboka ko hari inyungu runaka abaregwa bari bafite iyo urya munyamahanga akomeza gukundana n’umukobwa wa mbere.
      4) Uwahemukiwe mu buryo bw’amategeko umenya nta tegeko yishe igihe yacaga inyuma, ariko culturally speaking yakoze ishyano ritabaho. (Nibimukundira, aziyeze yegere Umuremyi…)

  • Izi nkoramahano bazihane bihanukiriye zo kanyagwa. Indaya ubundi zagira umuco muzima gute? Uwabakata ubwo busa bwabo birirwa babunza mu bagabo hirya no hino nabo bakumva uko umubiri uryana.
    Abasore b’i Rwanda bararuha koko! U bu aba rero hari uwo baziyorobekaho atange inkwano ajyane i muhira ngo yabonye umutima w’urugo! Umutima se aba ubu baracyawufite?

  • Ndabona barekeye gushinyika, babonye ko ibintu biri serieux.

  • Bararegwa ubwinjiracyaha mu bwicanyi Ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi buteganywa kandi bugahanishwa ingingo ya 20 ,21 na 107 z’Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/06/2018 riteganya ibyaha n’ibihano mur rusange, ntabwo ari Ukwangiza imyanya ndangagitsina

    • Aba bakobwa na kiriya kigabo bigaragarako nta kwicuza ibibi bakoze, nta burere bigeze ari n’abanyagasuzuguro, abantu baregwa ibyaha bikomeye ugasanga babiciye amazi bakubita ibitwenge nk’abapfayongo imbere y’imbaga yaje kureba iburanisha n’urukiko. Abazahamwa n’ibyaha bazahanwe bibakwiye, buriya ariya ma jeans bazunguzamo amabuno namara gusimbuzwa uniform y’abagororwa kandi bakabona bageze iMageragere bazabonako ibyo bakoze atari imikino. Gukora icyaha ntawe bitagwirira ariko kwereka abantu bose ko ntacyo bikubwiye byo ni ishyano rikomeye, ibyohe nibihanwe.

  • ubushize bari bari gushinyika, mukorogo zatangiye guhinduka umukara, bari batararibwa n ibiheri bya mabuso. inzanga ziragwira

  • Mureke amaranga mutima uwakubiswe arahari no kwamuganga bazabaha ibisubizo bihagije niba yaragiye kwibuza

    • Si amarangamutima, aba bagore nuriya musore ibyaha bashinjwa ntibyikoze nubwo dutegereje umwanzuro w’urukiko, icya mbere tubagayaho n’imyifatire igayitse bakomeje kugaragaza berekanako ibyo bavugwaho ntacyo bibabwiye, bitwaye nkaho ari film ya comedy barimo gukina mu rukiko, biriya bifite byinshi bisobanuye. Nibahamwa n’icyaha bazahanwe kugirango bajye kugororwa kuko ikigaragara ntibaramenya uburemere bw’icyaha n’uburyo ugikoze agomba kwitwara. Nako numvise bivugira mu rukiko ngo ni abasitari none ngo ibyo barimo bitumye barushaho kubabo!!!! Bakeneye kwigishwa umuco n’ikinyabupfura, bakomeje kuriya ntaho baba bajya. Ese ubundi mu buzima busanzwe bakora iki ko hari imyifatire bafite iberekana nk’abakora ka kazi ko gucuruza rya duka ridahomba ritanasaba ikiranguzo.

  • Muhane izo ngegera numvise ibyo zikora imbere y’imbaga, muzereke uko i Mageragere hasa zizagororokerayo kuko ubwo busa ntizizongera kububunza vuba aha. 25yrs rwose ni iyo ntabyo kugabanya.

  • nanjye nababonaga baseka nkumva mbabaye ariko iriya nseko bazayishyura. Biriya si n’agasuzuguro ahubwo ni ubujiji bukabije umuntu aseka mu rukiko kweli ndakeka ukwezi kuzashira bakiri muri gereza nzajya kureba ko bazaba bagiseka.

  • Ndasetse we ibyo navuze byatangiye batangiye kuba imikara ntibazongera kubona cash smzo kugura mukorogo kuko bayikuraga mubagabo mana we bar ashore bararangiye mubafunge bumbe isomo nibyo byabashobora

  • Batangiye kubura babigze ibitwenge Niba barabonaga baje mumyiyereko bajya babona c ababishinzwe bazarucane ubushishozi bahanwe bikwiye nabatekerezaga nkabariya babonereho

  • 1) Uru rubanza aho rukomereye ku baregwa nuko hari ishusho rugomba kuzasiga mu muryango nyarwanda, cyane cyane mu kwerekana ko amategeko arusha amabuye kuremera.
    2) Kuba abaregwa baragaragaje imyitwarire itari myiza ku munsi wa 1, byatumye dossier yabo irushaho gukomera, mu gihe jye nakekaga ko wenda ibyo bakoze hari harimo n’uruhare rw’inzoga, basinze.
    3) jye nkoze analysis, mbona bishoboka ko hari inyungu runaka abaregwa bari bafite iyo urya munyamahanga akomeza gukundana n’umukobwa wa mbere.
    4) Uwahemukiwe mu buryo bw’amategeko umenya nta tegeko yishe igihe yacaga inyuma, ariko culturally speaking yakoze ishyano ritabaho. (Nibimukundira, aziyeze yegere Umuremyi…)

  • Tanga ibitekerezp. ibyi bakoze bari babigambiriye nibajye gusazira I mageragere uwiyishe ntaririrwa.erega bakanaseka imbere yurukiko nta nisoni.

  • Ariko se hari Nibyo nibaza, buriya gukora icyaha ukanafotora. Buriya harimo ubwenge? Ubundi bapfaga umugabo? Sindabisobanukirwa. Uwaba abizi yatubwira. Murakoze

  • Mwaramutse Karusha VUMBI?
    Iyi cases rero ukuntu imeze uriya mukobwa wakorewe iyicarubozo witwa Sandrine yapapuye umukobwa umwe muri aba batandatu bavugwa hano. Noneho amaze gutwara umuzungu wamuteretaga. Baramufashe baramwogosha baranamwangiza mumyanya ndagabitsina none abo bakobwa batagira umutima baragera imbere y’urukiko bakisekera. Uriya mushinjacyaha ahubwo ari kubasabira imyaka mike 25 gusa? Amategeko nayo atuma abantu bakora ibyaha kubera harimo icyuho mubihano peeh.

  • babafunge rwose n’agasuzuguro kabanze kagabanuke!! Ibi bizerekana ko ntawuri hejuru y’amategeko!!

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *