Abakora uburaya bugarijwe n’ibyago byo kwandura SIDA mu buryo bworoshye | UMUSEKE

Abakora uburaya bugarijwe n’ibyago byo kwandura SIDA mu buryo bworoshye

Imibare igaragaza ko 45.8% by’abakora uburaya mu Rwanda bafite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA. Ikigo k’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) mu ishami ryo kurwanya SIDA kivuga ko ibi bitizwa umurindi no kuba batitabira gahunda za Leta zigisha ibijyanye no kubungabunga ubuzima.

Uwo muri RBC avuga ko uburaya buri mu bya mbere bitera SIDA kandi ko abantu bagombye kumenya uko yirindwa

Abafite inshingano zo kwita ku buzima bavuga ko hagomba gushyirwa imbaraga mu kubigisha ibijyanye no kwirinda ndetse n’uburyo bwo kwikingira mu gihe bakora imibonano mpuzabitsina.

Mu gikorwa cyo ku ya 12 Kanama 2020, mu gutangiza ku mugaragaro ubukangurambaga bukorwa n’Umuryango ‘Umurage Communication for Development’ ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku kurwanya SIDA (UNAIDS), ku kwirinda no kurwanya ubwandu bushya bwa Virusi Itera SIDA, hagaragajwe ko uburaya buri mu bihagarika kubaka u Rwanda ruzira ubwandu bushya bwa SIDA.

Ubu bwandu butuma hari abahitanwa na kiriya cyorezo, abandi kikabanegekaza.

Ubu bukangurambaga bufite insanganyamatsiko igira iti “Dushyigikire uruhare rw’abagenerwabikorwa mu kurwanya SIDA”, bwantagiye muri Nyakanga 2020, buzageza mu kwakira 2020.

Ni muri gahunda yo kwihutisha kugabanya ubwandu bushya bw’agakoko gatera SIDA mu turere tugize umugi wa Kigali, ari two Nyarugenge, Gasabo na Kicukiro.

Muri iyi gahunda hatangwa ibiganiro byigisha abaturage by’umwihariko urubyiruko, ndetse n’abandi bafite ibyago byinshi byo kwandura, nk’abakora akazi k’uburaya uko bakwirinda uburaya.

Umuyobozi w’Umurage Communication for Development, Kwizera Jean Bosco avuga ko bazifashisha ibikorwa byoroshye byo kugera kuri bariya bantu harimo amakinamico yigisha, ibiganiro kuri Radio na Televiziyo, ndetse ubutumwa buzanyuzwa ku mbuga nkoranyambaga.

Ati “Igihugu cyateye intambwe mu kurwanya icyorezo cya SIDA ariko ntibikuyeho ko kikiri ikibazo. Icyo tugamije ni ukubwira Abanyarwanda ko SIDA igihari, kandi ko buri wese abigizemo uruhare yacika burundu.”

Umukozi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), mu ishami ryo kurwanya SIDA, Nyirinkindi Aimé Erneste agaragaza ko abakora uburaya bafite ibyago byo kwandura kurusha abandi.

Avuga ko ubukangurambaga nka buriya bufasha mu guhindura imyumvire bagaharanira kwirinda kandi uwanduye ntiyanduze abandi.

Ati “Mu gihe ubu bwandu buhangayikishije isi, kubwirinda ni ngombwa buri wese yitandukanya n’imyitwarire ishobora kuganisha ku kwandura no kwanduza abandi. Ni ngombwa ko hashyirwa imbaraga mu kubigisha ibijyanye no kwirinda ndetse n’uburyo bwo kwikingira mu gihe bakora imibonano mpuzabitsina.”

Kugeza ubu mu Rwanda abantu bafite ubwandu bwa virusi itera SIDA bangana na 3%.

Intego y’Isi 90-90-90 ivuga ko ibihugu byagombye kugeza muri  2020 abantu 90% bafite Virusi itera SIDA barapimwe, kandi abangana na bariya ni ukuvuga  90% by’abafite iyi virusi bafata imiti ndetse na 90% bafata imiti.

Iriya miti ifasha mu guca intege iriya ndwara k’uburyo virus zabo zaba zidatembera mu maraso.

Kugeza ubu imibare yerekana ko mu Rwanda 86% ari bo bamaze gupimwa, 98% bari ku miti, mu gihe 90% y’abari ku miti ubukana bw’iyi ndwara bwagabanutse.

Abo mu Umurage Communication n’abandi bafatanyabikorwa babo bavuga ko intego ari uko ubwandu bwa SIDA bucika.

UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *