Abakozi ba TI Rwanda bagobotse abatishoboye bagizweho ingaruka na COVID-19 - UMUSEKE
  • 07/06/2020 12:14 16

Abakozi ba TI Rwanda bagobotse abatishoboye bagizweho ingaruka na COVID-19

Abakozi b’Umuryango urwanya Ruswa n’Akarengane, (Transparency International Rwanda, TI-RW), wafashije imiryango 110 igizwe n’abantu basaga 600 bo mu Karere ka Gasabo bagizweho ingaruka n’icyorezo cya COVID-19.

Umwe mu Bayobozi mu Murenge wa Kacyiru ubwo yashyikirizwaga inkunga yagenewe imiryango 90

Iyi nkunga yakusanyijwe n’abakozi, abanyamuryango n’inshuti z’uyu muryango, yashyikirijwe imiryango 90 yo mu Murenge wa Kacyiru, yiyongera ku yindi 20 y’abatishoboye b’inshike barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 bo mu Murenge wa Kimironko.

Bimwe mu byo iyi miryango yahawe harimo umuceri, kawunga ibishyimbo, ifu y’igikoma, isukari, amasabune ndetse n’ibikoresho by’isuku ku miryango ifite abakobwa b’abangavu, byose bihagaze agaciro k’arenga miliyoni 1.9Frw.

Umuyobozi wa TI-RW, Ingabire Marie Immaculée, avuga ko uyu muryango wishimiye gufasha aba baturage bagizweho ingaruka n’iki cyorezo harimo n’Abarokotse Jenoside b’inshike.

Ati: “Ingaruka z’iki cyorezo nta we zitagezeho, ariko dukwiye by’umwihariko guhora tuzirikana abababaye tugasangira bike dufite. Turashimira imbaraga Leta y’u Rwanda yashyize mu guhangana n’iki cyorezo kandi tunashishikariza abaturage kubaha amabwiriza harimo n’ayo kuguma mu rugo.”

Ashimangira ko ibikorwa byo gufasha abatishoboye ndetse no gushyira mu bikorwaa ingamba zitandukanye bikwiye gukorwana umucyo n’ubunyangamugayo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimironko, Kalisa Sauveur yashimiye TI-RW ku bw’iyi nkunga.

Yagize ati: “Turashimira Transparency International Rwanda ku nkunga mwageneye abagenerwabikorwa ba AVEGA mu rwego rwo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku nshuro ya 26, ndetse no kuguma kwirinda icyorezo cya COVID 19.”

Mu gutanga ibi biribwa n’ibikoresho ntabwo imiryango 110 yose uko yafashijwe yahawe ibintu bingana kuko hakurikijwe umubare w’abagize umuryango ndetse n’uw’abangavu bakwiye guhabwa ibikoresho by’isuku.

Kuri buri mufuka habaga hariho ubutumwa bugenewe uhawe inkunga

UMUSEKE.RW

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • Hanyuma se kandi abanyamakuru bataye iyi nkuru banyuze he

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *