Abarimu ni ingume mu burezi budaheza – UMUSEKE
RALC Ntibavuga bavuga

Abarimu ni ingume mu burezi budaheza

Ibigo by’amashuli bitangirwamo uburezi budaheza, cyane cyane ibitangirwamo uburezi bwihariye ku banyeshuli batumva ntibanavuge kugeza ubu ngo bifite ikibazo cyo kubona abarimu bahagije kandi bafite ubumenyi bujyanye n’uburyo bukoreshwa mu kwigisha abanyeshuli bakirwa muri ibi bigo.

Uburezi budaheza usanga bwiganjemo abanyeshuli babana n’ubumuga butandukanye:abafite ubumuga bwo mu ngingo,abatabona n’abatumva ntibanavuge. Amarenga hamwe n’imvugo z’ibimenyetso, nibwo buryo bukoreshwa mu gutanga amasomo kubana batumva ntibanavuge buhorezwa muri bene ibi bigo.Kuba rero ubu burezi bwihariye budafite abarimu bahagije, bahugukiwe kwigisha hakoreshejwe ururimi rw’amarenga ndetse n’imvugo y’ibimenyetso,ngo ni imbogamizi ikomeye.

MUNYANEZA Jean Claude,umuyobozi w’ikigo kiri mu murenge wa Ngoma mu karere ka Huye, cyakira kikanasuzuma abana batumva ntibanavuge batangira amashuli abanza. Avuga ko mubanyeshuli bakira abo babonye ko bafite ubwenge kurusha abandi,bakuramo bakabohereza kwigana n’abandi badafite ubumuga mu rwego rw’uburezi budaheza.MUNYANEZA agira ati:²si umwalimu uwo ariwe wese ushobora kwigisha abana batumva ntibanavuge iyo bagiye kwigana n’abandi, kuko bisaba kuba asobanukiwe amarenga akoreshwa mu kubigisha.²

Urwunge rw’Amashuli rwa Gatagara,ni kimwe mu mashuli yisumbuye atangirwamo uburezi bwihariye,aho usanga abanyeshuli badafite ubumuga bigana mu ishuli rimwe n’abandi banyeshuli bafite ubumuga butandukanye harimo n’abafite ubumuga bwo kutumva ntibanavuge.MISAGO Kizito,umuyobozi w’iki kigo cya gatagara avuga ko bumwe mu buryo bakoresha kugira ngo abanyeshuli batumva ntibanavuge,bigane n’abandi kandi nabo batsinde,hari uburyo bwihariye babafasha kumvikanamo ndetse bakagira n’umwalimu usobanukiwe urulimi rw’amarenga ubakurikiranira hafi.Akomeza agira ati:²abanyeshuli badafite ubumuga, tubatoza uburyo bwihariye butuma bumvikana na bagenzi babo batumva ntibanavuge,kugira ngo babafashe kwiga mu gihe batari mu ishuli,kandi hari n’itsinda rishinzwe ubumenyi bwihariye,rikaba ridufasha mu gutanga amahugurwa ku abalimu.²

Uburezi budaheza kandi ngo bufitiye akamaro abafite ubumuga butandukanye,mu gihe bari kwigana n’abadafite ubumuga,kuko bibafasha kumenya ko bagomba kurushanwa nabo haba mu ishuli ndetse no ku isoko ry’umurimo,mugihe barangije kwiga.Dr Evaliste KARANGWA akuriye itsinda rihuza amashuli yisumbuye atangirwamo uburezi bwihariye na kaminuza.Avuga ko kugira ngo ubu burezi bugire ireme,igikenewe ari ukubaka ubushobozi n’umumenyi ku barium bigisha muri ibi bigo nyuma hakiyongeraho ibikoresho.Agira ati:²hakenewe ibintu bibiri:ubukangurambaga no kubaka ubushobozi bushingiye ku ubumenyi.²

Thomas NGENZI

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock