Abamurikaga imideri mbere ya 2016 basaga nk’abikinira ariko ubu byabaye ubucuruzi- Ngabitsinze – UMUSEKE
  • 29/09/2020 12:37 11

Abamurikaga imideri mbere ya 2016 basaga nk’abikinira ariko ubu byabaye ubucuruzi- Ngabitsinze

Ngabitsinze Abdul uyobora kompanyi ya Berwa Platnumz LTD itegura igitaramo cya Rwanda Modest Fashion, avuga ko abakoraga ibikorwa byo kumurika imideri mu myaka yo hambere basaga nk’abikinira ariko ubu bakaba babikora nk’ubucuruzi bubatunze.

Ngabitsinze ubu utunzwe n’ibijyanye n’imideri avuga ko mu bihe byo hambere babikoraga nk’abikinira

Ngabitsinze watangiye kumurika imideri muri 2012, nyuma akaza no kubitoza inkumi n’abasore, ubu ni umwe mu bategura ibitaramo bikomeye byo kumurika imideri.

Mu kiganiro yagiranye n’Umuseke, yagarutse ku mateka y’uru ruganda mu myaka itanu ishize, avuga ko babikoraga batabitezemo imibereho.

Ati “Mbere ya 2016 twamurikaga imideli nk’abikinira kuko nta mafaranga twakuragamo yewe rimwe na rimwe n’abahanga imyambaro wabonaga babikora basa nk’aho berekana impano zabo kuruta kubikora nk’ubucuruzi ariko ubu abenshi babikora mu buryo bw’ubucuruzi.”

Akomeza agira ati “Havutse ibitaramo byinshi ndetse n’imurikagurisha ku bikorerwa mu Rwanda birimo cyane imyenda na byo byariyongereye ku rwego rwo hejuru.”

Avuga ko abamurika imideri batangiye kuba mpuzamahanga kuko ubu hari n’abamurika imideri mu bitaramo bitandukanye birimo n’icya Paris Fashion week kiri muri bine bikomeye ku Isi.

Uyu rweyemezamirimo mu bijyanye n’uruganda rw’imideri no kuyimurika, avuga ko we yazanye umwihariko w’igitaramo kimurikirwamo imideri y’abikwiye kuko hari iyamurikwaga abantu bakayinenga kubera yabaga igaragaza ibice by’umubiri.

Ati “Kuko njye ndi umusilamu, nahisemo gutegura igitaramo cy’abantu bambara bikwije gifite insanganyamatsiko y’ubwiza bw’uwikwije.”

Avuga ko igitaramo cye cya Rwanda Modest Fashion Show cyatumye abanyamideri bamenya ko hari uburyo bushya bw’imideri kandi ibera Abanyafurika.

Ati “Twe nk’abategura kiriya gitaramo twahaye akazi abantu benshi ndetse natwe ubwacu twiteza imbere.”

Akomeza agira ati “Umubare w’abitabira ibitaramo byo kumurika imideri wariyongereye ndetse imyumvire irahinduka kuko ubundi ibi bitaramo byitabirwaga n’urubyiruko ariko biciye mu gitaramo cyacu twahaye umwanya abakuze na bo babasha kwiyerekana.”

Ngabitsinze avuga ko ibi bikorwa byabo na byo byahuye n’ingaruka za COVID-19 kuko nta bitaramo baheruka gutegura.

Gusa ngo abahanga imyenda bo bakomeje gukora ariko bitari nka mbere ariko ngo na bo bagizweho ingaruko n’iki cyorezo kuko ubucuruzi bwabo busa n’ubwasubiye inyuma ugereranyije na mbere.

AMAFOTO YA BIMWE MU BITARAMO YATEGUYE

Robert KAYIHURA
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *