Abana 3 bavukana bavuye mu ishuri bavuga ko ‘ubuyobozi bwaryo n’Abarimu babatoteza’ | UMUSEKE

Abana 3 bavukana bavuye mu ishuri bavuga ko ‘ubuyobozi bwaryo n’Abarimu babatoteza’

*Umwarimu bivugwa ko yakubise umwe muri bo yarekuwe amaze ibyumweru afunzwe
*Abarimu n’Ubuyobozi bw’Ikigo bavuga ko uriya Mwarimu yafunzwe arengana 

Nyanza: Umunyeshuri wiga ku ishuri ribanza rya Busasamana mu Karere ka Nyanza ashinja umwarimu kumukubita, Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukavuga ko yafashwe ashyikirizwa Ubushinjacyaha, nyuma ararekurwa. Uriya munyeshuri n’abavandimwe be babiri bavuye mu ishuri.

Ishuri ribanza rya Busasamana mu Karere ka Nyanza

Abarimu n’abanyeshuri kuri ririya shuri bavuga Umwarimu wafunzwe ibyumweru bibiri akarekurwa muri iki Cyumweru yarenganye.

Umuvugizi w’umusigire w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry yabwiye Umuseke ko bataye muri yombi Umwarimu witwa Harerimana Manasse wigisha ku ishuri ribanza rya Busasamana riherereye mu kagali ka Nyanza mu Murenge wa Busasamana, mu Karere ka Nyanza, taliki ya 08 Ukuboza 2020.

Harerimana yatawe muri yombi akurikiranweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake umwana w’imyaka 14 y’amavuko, aho amenyo ye yangiritse ajyanwa ku Bitaro bya Kanombe i Kigali.

Ati “Nibyo RIB Sitasiyo ya Busamana yafunze Manasse, dosiye ye yashyikirijwe Ubushinjacyaha.”

Dr. Murangira avuga ko abatangabuhamya bemeza ko umwarimu yakubise uwo mwana urubaho ku kibuno, ndetse no ku munwa amuziza ko yakarabye nabi mbere yo kwinjira mu ishuri.

Umwana bivugwa ko yakubiswe akanakomereka yiga mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri abanza, umurebeye inyuma arakomeye, cyakora yeretse Umunyamakuru mu kanwa ko mu ishinya ava amaraso ngo ari ibintu byatewe na Mwarimu Manasse, arya bimugoye kuko ababara.

Ati “Mwarimu Manasse yankubise urubaho ku kibuno no haruguru y’ikibuno ndi gukuraba mpita nkubita amenyo ku rukarabiro.”

Umwarimu wamwigishaga isomo rya Science witwa Ntahabana Jean de Dieu yemeza ko umwana yakomeretse bitewe n’uko yagonganye na bagenzi be ubwo Mwarimu yari aje, akavuga ngo ubwo harimo metero? (mu rwego kwirinda COVID19); biruka bahunga maze akubita umunwa ku rukarabiro agonganye n’abandi.

Avuga ko byabaye taliki ya 11 Ugushyingo 2020.

Umwana yakomeretse ku ishinya ariko nta kindi kibazo yagize

Ati “Njye naramwibarije akimara gukomereka ambwira ko atababaye cyane, nyuma aza mu ishuri arira ndetse yamaze ibyumweru bibiri yiga nta kibazo aho yemeraga ko yakomeretse bitewe na bagenzi be bagwiriranye bikamuviramo batabigizemo ubushake, twe nk’abarezi twatunguwe no kuba taliki ya 7 Ukuboza 2020 Mwarimu Manasse yarahawe Convocation (inyandiko imutumiza kwitaba) imuhamagaza kujya kuri RIB nyuma twumva ngo baramufunze.”

Umuyobozi w’Ishuri ribanza rya Busasamana, Mukagihana Josiane avuga ko Umwarimu ayobora yarenganyijwe kuko uwo mwana yanakomeje kwiga ubona nta kibazo afite.

Abana batanze ubuhamya babwiye Umunyamakuru ko bashutswe bakanahabwa amafaranga ngo bashinje Mwarimu Manasse. Umwe ati “Vava yarambwiye ngo njye gutanga ubuhamya nshinja Manasse maze nyuma Papa we ampa Frw 1000 ngira ubwoba mbibwira Mama kuko numvaga ko mpawe ruswa, maze Mama musaba imbabazi.”

Undi avuga ko atarahari ariko yashutswe kugira ngo ajye gushinja Mwarimu maze nyuma ahura na se wa Vava ahita amuha Frw 500.

Ntihinyuka Elie (Se w’umwana wakomeretse), ahakana ko yatanze amafaranga ngo abana bashinje Mwarimu.

Ati “Njye batanga ubuhamya sinari mpari nari i Kigali, niba Abaganga bemeza ko umwana yakomerekejwe njye ntacyo narenzaho.”

Amakuru agera ku UMUSEKE ni uko Mwarimu Manasse Harerimana (wigisha isomo ry’Imibare) ntiyajyeraga mu ishuri uwo munyeshuri yigamo, yarekuwe amaze ibyumweru bibiri afunzwe.

Umwana wakomeretse n’abavandimwe be babiri ntibakiga, kandi bavuze ko batazasubira kuri kiriya kigo ngo kuko ubuyobozi bw’ikigo n’Abarimu babatoteza, ibintu ubuyobozi bwo buhakana.

Abarimu bavuga ko mugenzi wabo yarenganye agafungwa ibyumweru bibiri
Umuyobozi w’Ishuri avuga ko Mwarimu yarenganye, kandi ko bariya bana nta we ubatoteza

Amafoto@NSHIMIYIMANA

Theogene NSHIMIMANA
UMUSEKE.RW/NYANZA

8 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Ubutabera uko umwana abukenera ninako Mwarimu nawe abukeneye. Turashimira RIB yabonye ukuri nubwo Mwarimu ibyumweru 2 byose yabimaze afunzwe.

  • Turashimira RIB KU bushishozi n’ubuhanga ikorana mwalimu Ni umuntu ubana n’abana amasaha menshi bishoboka ko n’ingorane yahagirira Ari nyinshi Kandi arerera Bose abamubona neza nabamubona nabi (sosiyete Niko iteye). Ababyeyi rero bage nashyira mu gaciro

  • RIB ikore irindi perereza, nisanga bariya bana barahawe amafaranga ngo bajye gushinja mwalimu, uwabikoze abiryozwe. Ubutabera ubutabera ubutabera!!!

  • Uyu mwana ko yangiritse cyane ra??

  • Bjr! Ariko mwabaye mute? abantu bose barangana imbere y’amategeko ,ubutabera se RIB mushimagiza yahaye uriya mwana ni ubuhe ? kereka niba iriya foto mutweretse hano umwana avirirana mumenyo atari iye yaravanywe ahandi , nabwo cyaba ari ikibazo cy’umunyamakuru washyuhije urugamba! ariko niba atariko bimeze munyemerere mbibarize, ko twse turi ababyeyi ninde wakuvushiriza umwana amaraso bene kariya kageni warangiza ukamushimagiza? natwe twarize kandi twarakubiswe ariko mwarimu yafataga akanyafu akavutagura kukibuno cyangwa akagupfukamisha hasi imbere ya bagenzi bawe cyangwa bakaguhanisha gukoropa ishuri wenyine none ngo mwarimu yararenganye kandi yaravushije umunyarwanda amaraso? azakurikiranwe kandi amategeko azubahirizwe ,ni uko nabyumvaga mpariye abasomyi.

  • Ngayo nguko! Ngaho aho ireme ry’uburezi ryapfiriye. Ubundi ibibazo byo ku ishuri byakabanje kuba social mbere yo kujya mu mategeko. Guhana bigomba kubaho mu burezi ariko gukomeretsa ntibyemewe gusa bishobora kubaho nk’impanuka. Nk’abantu twifuza ireme rifatika numva ubuyobozi bwajya hagati y’abarimu, abanyeshuri n’ababyeyi.

  • Reka nibarize Hitamungu . Mbese umwarimu mower ufite ubushobozi bwo gukomeretsa gusa? Ese ntarabona umuntu uva amaraso mu menyo atanakomeretse?
    Biramutse bigaragaye ko mwarimu abana bamwikanze bakagwirirana urhare rwe rwaba ari uruhe mu gukomeretsa ubwo mwana?
    Hitamungu niyivugire ntabwo azi ibibazo nibera ku ishuri a
    haba hateraniye abantu barenga 1000 buri wese afite uko abona undi!?! Icyakora niba ari umubyeyi kumurerera ntibyoroshye!!!

  • Reka nihanganishe ababyeyi buriya mwana gusa reka nkwibwirire wowe ndumiwe ntabumuntu ufite ese umwana abaye uwawe nuko wavuga nibyo Koko abanyarwanda babivuze ukuri Koko agahwa Kari kuwundi karahandurika

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *