Abana beretse MININFRA umujyi bashaka, kuko ngo nibo bazawubamo – UMUSEKE
RALC Ntibavuga bavuga

Abana beretse MININFRA umujyi bashaka, kuko ngo nibo bazawubamo

Abana ubu ngo nibo ba nyiri imijyi ejo. Minisiteri y’ibikorwa remezo iri muri gahunda yo kwegera ibyiciro binyuranye by’abanyarwanda ifata ibitekerezo n’ibyifuzo byabo ku mijyi bakwiye guturamo. Uyu munsi begereye abana, bahera ku biga mu ishuri rya Ecole Belge i Kigali. Kubaka ikintu kirambye nk’umujyi ngo ibitekerezo by’uzawutura anawuyoboye mu myaka nka 50 iri imbere ni ingenzi.

Abana bubatse ibishushanyo by'umujyi bifuza guturamo

Abana bubatse ibishushanyo by’umujyi bifuza guturamo

Aba bana bagiye bagaragariza abakozi ba Minisiteri ko umujyi bafite ubu urimo ibibabangamiye byinshi, ngo ntibisanzuye, nta biti bihagije, ntaho kwidagadurira hahagje, imihanda mito n’ibindi.

Aba bana usibye ibitekerezo banakoze ibishushanyo by’umujyi bifuza bise ‘Quartier Ideal’.

Wasangaga ahanini bigaragaramo ibitekerezo byagutse by’umujyi wisanzuye urimo ibiti byinshi, imodoka nke, imihanda minini, ibice by’imyidagaduro, ibice by’inyubako ndende…

Umwe mu banyeshuri witwa Lea Sohier wo muwa gatatu w’amashuri abanza ati “aho dutuye haracucitse cyane, umujyi twumva twaturamo ni umujyi wisanzuye.”

Jessica Angot wigisha aba bana kuri iri shuri avuga ko bafite ibitekerezo byagutse ku mujyi bifuza ejo hazaza, cyane cyane ko ngo babona ibibazo umujyi batuyemo ubu ufite.

Eng Antije Ilberg umukozi muri MININFRA avuga ko kwinjiza abana muri iyi gahunda ari ingenzi kuko bazi ko nabo bagira ibitekerezo n’ibyifuzo ku mujyi bifuza. Buri gihe ngo ibitekerezo by’abana ntibigomba guhezwa inyuma kuko habamo byinshi bifite ishingiro.

Ibi ngo biri muri gahunda yo kumenyekanisha politiki y’iterambere ry’imijyi mu turere tunyuranye tw’u Rwanda nk’uko bivugwa na Faustin Nsengiyumva ushinzwe iterambere ry’imijyi muri MININFRA.

Abatuye imijyi y’u Rwanda ngo bagomba gutanga ibitekerezo by’uko bayifuza, mu bafite ibitekerezo batanga hakaba harimo n’abana.

Igenamigambi ry’ibi bikorwa ngo rishingira kuri uru runyurane rw’ibitekerezo by’ingeri zitandukanye.

Bashyize hamwe ngo bubake umujyi bifuza gutura

Bashyize hamwe ngo bubake umujyi bifuza gutura

Barahuze bubaka ngo bereke MININFRA umujyi bifuza

Barahuze bubaka ngo bereke MININFRA umujyi bifuza

Ibitekerezo byabo mu kubaka umujyi bazatura mu myaka 50 iri imbere ni iby'ingenzi

Ibitekerezo byabo mu kubaka umujyi bazatura mu myaka 50 iri imbere ni iby’ingenzi

Kuki ibitekerezo byabo byashyirwa ku ruhande mu igenamigambi ry'imiturire?

Kuki ibitekerezo byabo byashyirwa ku ruhande mu igenamigambi ry’imiturire?

Faustin Nsengiyumva ushinzwe ibyiterambere ry’imigi muri minisiteri y’ibikorwa remezo

Faustin Nsengiyumva ushinzwe ibyiterambere ry’imigi muri minisiteri y’ibikorwa remezo

Photos © D.S.Rubangura/Umuseke

Daddy SADIKI RUBANGURA
UMUSEKE.RW

13 Comments

  1. Kanyarwanda

    March 24, 2017 at 6:03 am

    Yeweeee.. Ubu se sha aba ko bafite ibikoresho bihagije, ugirango uwo muri Ecole Primaire de K… yabimenya

  2. Uwayezu

    March 24, 2017 at 7:41 am

    Nibo Rwanda rwejo mwumve ibitekerezo byabo

  3. ka

    March 24, 2017 at 8:22 am

    Ibi ni amanjwe.none se aba bana koko bikinira ibyabana urabona haricyo bibabwiye.Abayobozi ntibagatakaze igihe

    • Kalisa

      March 24, 2017 at 10:58 am

      Yeah bene nkamwe nimwe usanga musuzugura abana banyu ntumubahe umwanya na mucye wo kumva ibitekerezo byabo. Kuba ubona ari amanjwe bigaragaza ubumenyi bwawe uko bungana.

    • Rwanda

      March 24, 2017 at 8:08 pm

      Hahahaha!!!! Uvuze ukuri abana bimyaka 5???? Ibyo se nibiki urumva bavuga ibyo Nazi koko? Abana mubakoresheje ibi pupe ngo ngo barikubaka Kigali????

  4. Mujyanama

    March 24, 2017 at 8:46 am

    Ubutaka bwose bwashize bwubakwamo ndetse n’ubwari bugitanga umusaruro w’ubuhinzi, ejo tuzikangura dusanga ntaho guhinga tugifite. Dukwiye gutekereza ko ahantu hera hakwiye gukurwa abantu bityo bagashakirwa aho gutuzwa mu buryo bwo gukoresha ubutaka neza. Tukagira igice cyahariwe guturwa, igice cyahariwe ubuhinzi, igice cyahariwe ubworozi, ndetse n’igice cyahariwe inzego nkuru za Leta. Jye mbivuze nk’umuntu utari inararibonye, ariko abashinzwe ubuhinzi, ubworozi, imiturire, imiyoborere bakwiye guhuriza hamwe bakareba icyo bakora.

  5. Rekaho

    March 24, 2017 at 8:57 am

    Oya rwose, ibi ni ugusetsa imikara. Kujya kubaza aba bana bo muri Primaire ntacyo byungura, bisa gusa no kwiyerekana ngo amahanga yumve ko mu Rwanda baha abana urubuga ku bibazo binyuranye ariko mu kuri nta “inputs” aba bana bashobora kuzana.

    Ubwose umwana wo mu mwaka wa gatatu Primaire rwose tuvugishije ukuri yatanga ibihe bitekerezo bishyitse bijyanye na “Technical Urban Planning”. Kuki se ahubwo ababishinzwe badasanga abaturage mu ma Quartiers atandukanye batuyemo ngo bababaze uko babona umujyi umeze ubu n’uko bumva umujyi wazaba wubakitse mu gihe kiri imbere??.Kuki abayobozi baza baje gusenya amazu gusa, ahubwo ntibaze bajye kubaza abaturage uburyo ayo mazu basenya yubakwa n’impamvu zituma bayubaka, noneho abo baturage bakumvikana n’ubuyobozi ku ngamba zafatwa kugira ngo imyubakire y’akajagari icike mu mujyi kandi ntawe bibangamiye yaba Leta cyangwa abaturage batuye umujyi.

  6. HELLO

    March 24, 2017 at 9:29 am

    Byari byiza nk’ umwitozo wo muishuri usanzwe wo gutuma umwana atekereza ko umujyi ubaho kandi ugira igenamigambi, ariko si ikintu cyahuruza inzego za leta. Ikindi ecole belge se mwebwe murumva yaserukira nde?Niyo mpamvu ibyo bakoze nyine bimeze nkibyo babonye ahandi iyo bakomoka cg bagiye mu biruhuko hanze y’ igihugu.ubwo se abavuka iriya bakwerekana ibimeze gute/ ibyo bitekerezo se cg ibyiyumviro wabihuzaute?

  7. dada

    March 24, 2017 at 10:04 am

    Jyewe iyo ndebye imiturire yo mu Rwandsa iransetsa uziko nibatareba neza turaza kwicwa ninzara ubutaka bwo guhinga babumaze babunyanayagizamo amazu mbese biteye ubwoba pe, munkengero z umugi biraraenze akazu kamwe hariya akndi iriy ahakurya!?? nibakore imidugudu hagire ahemerewe gutura begeranye amazu!!

  8. jojo

    March 24, 2017 at 10:27 am

    sindeba aba bana ai abo mukiboss ndabona ahubwo bo bazaba no mubihugu byo hanze iyo bza ku ma primaire se yo mubyaro bakabona ibitekerezo by’abanyacyaro ko abo ni ubundi arai abana bo mumujyibawusanzwemo.

  9. adam

    March 24, 2017 at 12:47 pm

    hhhhhhhhhhhhhhhhhh

  10. Gasani

    March 24, 2017 at 7:15 pm

    @Dada, wigira ikibazo biriya ntacyo bivuze, kuzana caterpillar ikabisenya, igasunika biriya bitaka byose ngo ni amazu, hanyuma imirima yo guhingaho ikaboneka ntabwo ari ikintu cyananira abantu bashonje.

  11. Fatimata

    March 25, 2017 at 6:07 am

    Ikinyamakuru UMUSEKE.COM ko mbona namwe musigaye mutinya kwandika ku nkuru izi n’izi byaba ari byabindi bavuze ko musigaye mutinya gushinjwa ko mwandika ibintu bishyushya imitwe y’abanyarwanda?! Inkuru z’imanza zabaye muri iki cyumweru mwatinye kuzandikaho! Urw’umubitsi wungirije wa FDU, urwa INGABIRE Victoire rwabereye ARUSHA, urwa Violette w’umunyarwanda & umwongereza, urw’abareze u Rwanda mu rukiko nyafurika rw’uburenganzira bwa muntu! Izi manza kimwe n’izindi nkuru zifitanye isano na Politiki ya opposition nsigaye mbona ku UMUSEKE.COM muzigendera kure! Mwaba mwarahawe Gasopo?!

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *

%d bloggers like this: