Huye – Abayobozi n’abarezi ku ishuri rya Eden School mu murenge wa Tumba bajyanye abana b’incuke barererwa kuri iri shuri kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi no kubwira aba bana aya mateka mabi yabaye mu gihugu cyabo ngo bazakure bayazi kandi birinda ko yongera ukundi.

Abana ku rwibutso rwa Cyarwa-Cyimana babwirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi
Abana b’incuke babaza ababyeyi babo ibibazo byinshi, bigendanye n’amateka yabo. Aho ababyeyi babo nabo bagiye, niba barapfuye icyabishe n’ibindi bigira aho bihurira n’amateka mabi yaranze u Rwanda mu myaka 24 ishize.
Gatwaza Athanase Umuyobozi w’ishuri ry’incuke rya Eden avuga ko kubwira abana aya mateka bikwiye, bagasura inzubutso za Jenoside bakamenya ibyabaye n’ububi byabyo bagakura birinda amacakubiri.
Sabayesu Emarson umwe mu babyeyi bashinze ishuri rya Eden,avuga ko kuba umwana yakwigishwa amateka y’u Rwanda harimo n’aya Jenoside bituma akura hari icyo azi, nubwo atabasha kubimenya byose,ariko ntabura na ducye asigarana.
Ati “twe twiga habaga hari ingengabitekerezo nyinshi, ibi rero nkatwe twabibonye dutangira kubikumira kare tubibwira abana kugira ngo babigendere kure.”
Nzabahimana Ephrem, Umuyobozi w’akagari ka Cyimana mu murenge wa Tumba avuga ko ibikorwa byo gutoza abana kumenya amateka yaranze u Rwanda ari byiza.
Ngo abato nibo bazavamo abayobozi b’igihugu bityo bakwigishwa amateka bagakura bazi ububi bw’ibyabaye bagakura bagendera kuri ingengabitekerezo ya Jenoside.

Bari kumwe n’abarezi babo

Kubabwira aya mateka ngo bituma bakuru hari icyo bazi ku byabaye

Basuye urwibutso rwa Jenoside bahava bamenye iby’ubwicanyi bwabaye muri aka gace bigamo
Christine NDACYAYISENGA
UMUSKE.RW/Huye
4 _
Hari abantu bavuga ibintu ugahita wumva ko ntacyo biyumvira mu by’uburezi. Umwana w’incuke, yumva ibintu ari uko abirebesha amaso ye, ashobora kubikoraho (intelligance concrete). Kumwigisha amateka (ibyahise) ni uguta igihe. Ni nko gufata uruhinja rukivuka ukarusukira igikoma wibwira ko ariho rukura vuba. Bene aba bana, mushobora no kuva gushyingura umuntu muri kumwe, akabona neza aho mumushyize, bwacya akakubaza aho ari. Nabonye basigaye barazanye na programmes za anatomie muri cycle ya mbere ya primaire, ugasanga abana ba 4eme primaire bariga ibigize umwuka wo mu kirere… Ibyo byose ni UGUTA IGIHE no gutesha abana umutwe.
abana b’incuke?cg nsomye nabi? level y’umwana w’incuke siyo kumeya ibi bintu natwe byatunaniye kubyiyumvisha dushaje pe, bibagiraho ingaruka bakarara barota ibintu bibi bakarira, agahora yikanga c se ashaka kwiyumvisha ibyabaye kandi atabifitiye ubushobozi, sinzi uko mwe mubyumva pe.
Kujyana umwana w’incuke mu rwibutso, ni bwo buryo bworoshye cyane bwo kumuhahamura burundu. Kuki twumva hari icyo tuzavana mu gukorera abana bacu imitwaro y’ibyatunaiye. Kugeza no ku ncuke kweri!!
Mwaretse kuturogera abana koko bazaba babimenya haracyari kare si umuruho gusa hari ikindi kizima kirimo mubigisha?