Abantu 100 bamaze kwandura Coronavirus muri Africa | UMUSEKE

Abantu 100 bamaze kwandura Coronavirus muri Africa

Icyorezo kiswe coronavirus (COVID-19) kimaze kwandura n’abantu 100 bo mu bihugu 10 by’Africa.  Cyabanjirije mu Bushinwa ariko ubu kimaze kugera mu bihugu bigera kuri 60 ku isi.

COVID-19 iri gukwira henshi

Igihugu giherutse kugera mo muri Africa ni Burkina Faso aho umugabo n’umugore we baherutse kugaragarwaho ibimenyetso byacyo. Bari baherutse kuva mu Bufaransa muri Gashyantare, 2020 .

Umugabo afite imyaka 73, umugore we afite 57.

Hari undi muntu bivugwa ko yari bugufi cyane bwa bariya bombi, nawe akaba yashyizwe ahantu hihariye kugira ngo yitabweho n’abaganga.

Burikina Faso ibaye igihugu cya gatandatu munsi y’ubutayu bwa Sahara kigezemo iyi virus.

Imibare iheruka yerekana ko abantu 100 ubu banduye iyi ndwara muri Africa:

  • Misiri – 55
  • Algeria – 20
  • Africa y’Epfo – 7
  • Tunisia – 5
  • Senegal – 4
  • Morocco – 2
  • Cameroon – 2
  • Burkina Faso – 2
  • Nigeria – 2
  • Togo – 1

BBC

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

5 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Gashumba Diane yavanyweho icyizere kubera ko yananiwe gupima abayobozi bagiye mu mwihererero, ngo abeshya ko ibya ngombwa bihari kandi ntabyo. Ariko buriya ababimusabaga bazi ko gukora test imwe ya Cironavirus bitwara amadolari 2000? Niba uriya mwiherero waragiyemo abanta nka 300, kubapima bose byari gutwara amadolari 600,000. Naho kugira kits 3500 zo gupima Coronavirus byatwara miliyoni 7 z’amadolari ahwanye na miliyari zirenga
    6 z’amanyarwanda. Ese koko iyo budget MINISANTE yari iyifite?

    • Kuyimpa ni 2000 dolar mukihe gihugu? . Europe n ubundi america n ubuntu

      • @Ntashya, urashaka kutuvugisha gusa, uzi ayo igihugu cyatanze ngo LAB ibe uptodate? wari wabona aho bapima couronavirus?uzi bangahe mu Rwanda bamaze ku yipimwa? ubndi gupima vierus wari wabibona?
        1( kwisi hose gupima coronavirus ni UBUNTU, kuko WHO niyo itanga ubushobozi si igihugu(Reba video ya UAE cg Bahrain kuri youtube amabwirizwa na processuss zuko barwanya Coronavirus
        2. Kariya kantu babashyira ku gahanga si ukubapima(mbese na oline haba abaswa?) ni thermomitter irebako umuntu afite ubushyuhe nkuko kuri Immigration bapimisha za camera nini
        3. Ushobora kuba warabyumvise ahantu, ariko uzasubireyo ubaze , wenda ibyo bihumbi ni ubyo gufataneza uwukekwaho iyo indwara kuko kugeza ubu nta muti 1 uraboneka wiyo virusi
        4. Sinzi ko wakunze min Gashumba cn cg ari ugukunda amafaranga cn kuko sinavuga igihugu gusa….mu mira bunguri ibyo baboshya ngo muri muri za opposition(reba opposition aho utuye ikwo ikora, 1 ntiyica, 2 ntirwanda, 3ntihemuka 4, akazi ka mpemuke ndamuke ntako bazi 5…nkomezese!!!!
        Birababaje kuki twiga ariko tugakomeza kugira amazi mu mitwe?

    • Intego ufite ni ukuyobya abantu ukoresheje ibinyoma.

    • Iki giciro cya test ya coronavirus ni fake news yabanje gukwirakwizwa na bimwe mu bitangazamakuru muri Amerika, nyuma ikwira hose. Bo ahubwo banavugaga ko hari abaciwe amadolari 3000 mu kuyipimisha.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *