Abantu 9 barimo uruhinja rw’iminsi 5 bishwe na COVID-19 | UMUSEKE

Abantu 9 barimo uruhinja rw’iminsi 5 bishwe na COVID-19

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ku munsi umwe COVID-19 yahitanye abantu 9, abanduye bashya ni 741 barimo 217 b’i Kigali.

imibare yo ku wa 27 Kamena 2021, igaragaza ko abapfuye ari  abagore batatu b’imyaka 81, 64, 61 (i Kigali), abagore babiri b’imyaka 67 na 55 (i Huye), uruhinja (umukobwa) rw’iminsi 5 (i Rubavu) n’abagabo batatu b’imyaka 82, 59 na 49 (i Kigali).

Muri rusange abantu 420 bamaze kwicwa na Covid-19 kuva icyorezo kigeze mu Rwanda.

Abantu 248,718 bamaze guhabwa doze ya kabiri y’urukingo rwa #COVID19 (AstraZeneca) barimo 174 bayihawe uyu munsi

Imibare agaragaza ko abanduye bose hamwe bageze ku 36 627, muri bo 27 090 baravuwe barakira, abakirwaye bageze ku 9 117, muri bo 26 bararembye.

Abaturarwanda bakomeza gusabwa kwitwararika bagakurikiza ingamba ziriho zo kwirinda COVID-19, ari zo kwambara neza agapfukamunwa, guhana intera, gukaraba intoki kandi kenshi, kwirinda ingendo zitari ngombwa no kwisuzumisha igihe umuntu abonye ibimenyetso bidasanzwe.

UMUSEKE.RW

2 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Mujye muduha n’imibare ya buri munsi y’abazira malariya, cancer, sida, impanuka, inzara, ubugizi bwa nabi…, maze turebe muri ibyo byose icyorezo kitwugarije kurusha ibindi. Icyo mbivugira, nuko n’ubundi mu Rwanda hapfa abantu 6.3 ku bantu igihumbi buri munsi, ni ukuvuga abantu babarirwa hagati ya 200 na 300 buri munsi. Iyo harimo abazize COVID nk’icumi, nta n’ubwo baba bageze kuri 5% by’abapfa bose buri munsi.

  • Twese twari dukwiye kwibaza aho iyi Coronavirus ijyana isi.Rwose nk’umukristu,nange ndahamya ko iki atari igihe cyo kudamarara,ahubwo koko dukwiye gushaka Imana cyane,twitegura imperuka isaha n’isaha.CORONA ishobora kuba ari umuburo (warning).Mwibuke ko mu bimenyetso bigomba kubanziriza imperuka,Yezu yavuzemo “indwara z’ibyorezo” (Luka 21:11),ngo kandi bizatera ubwoba abantu batuye isi (Luka 21:26).Nta na rimwe mu isi habayeho Icyorezo cyakwiriye mu bihugu byose kandi mu gihe gito cyane.Iteka ubuhanuzi bwa bible buraba,n’iyo bwatinda.Ingero ni nyinshi cyane.Ni iki twakora?Ni ugushaka Imana cyane kugirango tuzarokore kuli uwo munsi.Ni Imana ubwayo ibidusaba muli Zefaniya 2:3.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *