Abantu bareke kwirara ngo SIDA nta we ikica, ingaruka zayo ni nyinshi – Inzobere | | UMUSEKE
  • 27/10/2020 2:44 15

Abantu bareke kwirara ngo SIDA nta we ikica, ingaruka zayo ni nyinshi – Inzobere

  • SIDA iracyahari, irakica ariko kuyirinda birashoboka
  • COVID-19 ntitwibagize ko na SIDA ihari
  • Mu Rwanda kwisuzumisha ku bushake biracyari hasi
  • Urubyiruko rubona inyigisho kuri SIDA zaracogoye

Umuryango utari uwa Leta, Umurage Communication for Development ukomeje guhamagarira Abanyarwanda by’umwihariko urubyiruko kwirinda icyorezo cya SIDA kuko kigihari, gusa ukagira inama abamaze kwandura ko batagomba kwiheba ahubwo ko bagomba gufata imiti igabanya ubukana.

Jean Bosco Kwizera uyobora Umuryango Umurage Communication

Umurage Communication for Development usanzwe ukora ubukangurambaga bugamije kuzamura imyumvire hifashishijwe uburyo bw’imyidagaduro, usanzwe ufite n’ikinamico yitwa ‘Umurage’ itambuka kuri Radio Rwanda, City Radio, Radio Isango Star na Radio Izuba.

Uyu muryango kandi usanzwe usanga abaturage mu bice binyuranye bateraniye hamwe, bagahabwa inyigisho zigamije kuzamura imyumvire yabo ku ngingo zinyuranye by’umwihariko izigamije kwirinda SIDA.

Muri iki gihe Isi yugarijwe n’icyorezo cya COVID-19 cyahagaritse ibikorwa byo guhuriza hamwe abantu, uyu muryango ubu uri mu bukangurambaga bunyura ku Bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga bugamije kwibutsa abatuye mu Mujyi wa Kigali ko icyorezo cya SIDA kikiri umwanzi w’abatuye Isi.

Ubukangurambaga bwa Umurage Communication for Development ifatanyijemo n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rirwanya SIDA (UNAIDS) n’imiryango itari iya Leta igera mu 10, buzagaruka ku ntego Isi yihaye zo kurwanya iki cyorezo kugeza muri 2030.

Hifuzwa ko muri uriya mwaka wa 2030 iki cyorezo kitazaba kiri mu byorezo bibangamiye Isi.

Hari intego kandi yiswe 90-90-90 ivuga ko muri uyu mwaka wa 2020 nibura abantu 90% y’abazaba bazi uko bahagaze, 90% y’abazasanga baranduye bakaba bafata imiti, nanone 90% y’abo bazaba bari ku miti, bakazaba bafite ubudahangarwa bw’umubiri ku buryo batakwanduza abo baryamanye na bo.

Ubushakashatsi bwagiye hanze muri 2019, bugaragaza ko kuri iyi nteko u Rwanda rumaze kugera kuri 84–98–90.

Umuyobozi wa Umurage Communication, Jean Bosco Kwizera avuga ko Leta y’u Rwanda ikomeje kugera kuri izi ntego ariko ko ubu bukangurambaga buje kwibanda mu Migi kuko ari ho hakunze kugaragara ubwandu bushya.

Ati “Turi kwibanda ku byiciro byihariye birimo abakora umwuga w’uburaya, abaryamana n’abo bahuje ibitsina, abo twita mobile population cyangwa abantu bataguma hamwe nk’abashoferi; abantu bahora muri za mission [ubutumwa bw’akazi].”

Avuga ko nk’ikiciro cy’abakora uburaya biganje mu migi, kiramutse kititaweho, bishobora kuzamura imibare y’abandura kuko hafi ya 1/2 cyabo baba babufite ku buryo “umuntu wese ubagiyemo atirinze afite amahirwe yegera 50% yo kuvayo yanduye.”

Jean Bosco Kwizera avuga ko abantu bakwiye kwibuka ko “Icyorezo cya SIDA ntaho cyagiye, kirahari kandi ni indwara yica ariko ni indwara yirindwa kandi n’abanduye ntibakwiye kwiheba kuko hari imiti igabanya ubukana uwayifashe akagira ubuzima bwiza.”

Agaruka ku rubyiruko runiganje muri biriya byiciro birimo abakora uburaya, akavuga ko rukwiye gukora rutekereza ko ari bo bafite igihe kinini cyo kubaho mu bihe biri imbere bityo birinde icyo aricyo cyose cyatuma butagenda neza.

 

COVID ntitwibagize ko na SIDA igihari

Kwizera Jean Bosco avuga ko muri ibi bihe banakomeje gutanga ubutumwa bwo kwirinda icyorezo cya COVID-19 cyugarije Isi ariko ko batagomba kwibagirwa ko na SIDA igihari.

Jean Bosco Kwizera agira inama abantu kudatwarwa n’ingamba zo kwirinda COVID-19 ngo bibagirwe izijyanye no kwirinda SIDA.

Ati “Ntitwajya mu bya COVID ngo twibagirwe ko na SIDA igihari, ngo twibagirwe ko muri iyi minsi dufite imibare izamutse cyane y’abana baterwa inda kandi mu gutera inda bashobora no kugutera SIDA…

Niba mu murenge bateye inda abana 30, abaryamanye n’abandi bantu batatwaye inda bashobora kuba bakubye abo inshuro eshatu, abo bantu bose rero ntabwo twabibagirwa.”

 

Mu Rwanda kwisuzumisha ku bushake biracyari hasi

Intego za UNAIDS za 90-90-90, u Rwanda rugeze kuri 84–98–90.

Andrew Gasozi Ntwari ushinzwe ubujyanama n’imikoranire n’imiryango muri UNAIDS avuga ko kuba u Rwanda nubwo u Rwanda rugeze kure mu gushyira mu bikorwa ziriya ntego, hari ahakiri imbaraga nke nko mu kwisuzumisha.

Avuga ko abantu batisuzumishije bishobora gutuma n’iriya mibare yindi isubira inyuma kuko iyo umuntu amenye uko ahagaze ari byo bimufasha kubungabunga ubuzima bwe kuko iyo asanze yaranduye ahita atangira gufata imiti igabanya ubukana bikanatuma n’umubiri we ugira ubwirinzi bityo n’amahirwe yo kutanduza uwo baryamanye yiyongera.

Ati “Kandi turabizi ko iyo abantu bakoresheje izo serivisi neza (zo gufata imiti) no gukwirakwiza SIDA biragabanuka cyane cyane ko baba banabizi.”

Kuba SIDA itakica byihuse uwayanduye ndetse ntinamugireho ingaruka zikomeye nk’uko byahoze hatarajyaho uburyo bwo korohereza abanduye kubona imiti igabanya ubukana, na byo biri mu byatumye abantu birara ntibagirire ubwoba iki cyorezo kitagira umuti n’urukingo.

Gasozi ati “Abantu bashobora no kwirara bavuga ngo nta muntu ugipfa yishwe na Virusi itera SIDA ariko bamenye ko iyo umuntu yanduye Virusi itera SIDA, abana na yo imyaka yose.”

Avuga ko nta muntu ukwiye kwirara kuko ubwabyo kumva ko ubuzima bwawe bwose uzabana n’ubwandu bugusaba kunywa imiti ubuhoraho, ari umutwaro.

Ati “Ni byo nta bantu bagipfa nka kera kuko twabonye imiti, na byo ni amahirwe ariko Virus itera SIDA nta rukindo iragira, ni ukuvuga ngo umuntu aramutse ayirwaye ni ukubana na yo ubuzima bwose kandi urumva biba bizanye za conditions (amananiza) zindi, ni umuzigo uba ugiye kubana na wo imyaka yawe yose.”

 

Urubyiruko rubona inyigisho kuri SIDA zaracogoye

Ndikumana Elisee ukora akazi ka serivisi z’itumanaho mu mujyi wa Kamembe mu Karere ka Rusizi, avuga ko ibijyanye no kubwira abantu ububi bwa SIDA, byaragiye bicogora.

Ati “Nka kera tukiga mu mashuri abanza hari igihe twabonaga abantu baje ari benshi bakadukangurira kwirinda SIDA ariko ubu nsigaye mara n’umwaka nta n’ahantu ndabona bavuga ibyo kurwanya SIDA.”

Icyakora ngo hari ibiganiro bitambuka kuri Radio birimo n’ikitwa Umurage bijya bigaruka ku nyigisho zikwiye kuranga abanyarwanda bifuza ejo heza, ariko akavuga ko bidahagije kuko iyo abantu bigishwa n’abantu barebana imbanankubone ari bwo bumva neza ibyo bababwira.

Aline Uwajeneza warangije amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2019, avuga ko bakiri ku ishuri, hari abajyaga baza kubigisha uburyo bakwirinda iki cyorezo kitarabonerwa umuti n’urukingo.

Avuga ko aho agereye hanze atarongera kubona ahantu hari gutangirwa ziriya nyigisho by’umwihariko ubu hadutse icyorezo cya COVID-19 ko nta bukangurambaga bukibaho.

Ati “Ubu ntibigishyirwamo imbaraga cyane, buri wese yagendera ku byo yumvaga mbere ariko ubu ntibigikangurirwa cyane ugereranyije na mbere.”

 

Kunywa imiti neza ntibihagije ngo umuntu atanduza uwo baryamanye

Dr Dominique Savio Habimana umuyobozi w’agateganyo w’ishami rishinzwe ibijyanye no kwita ku bafata imiti igabanya ubukana mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RB), avuga ko hari n’izindi ngaruka zituruka ku kuba umuntu afite ubwandu bw’agakoro gatera SIDA.

Ati “Ku buryo hari n’ababa bafite ubuzima bwiza ariko usaganga yagize nk’indwara zijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe nko kumva uri wenyine, hakabaho ingaruka zijyanye n’imibanire, zijyanye n’aho umuntu ari…”

Uyu mukozi muri RBC avuga ko nubwo umuntu ufite ubwandu yaba bafata imiti neza bigabanya amahirwe yo kuba yakwanduza uwo baryamana ariko bidatanga ikizere 100%.

Ati “Bishatse kuvuga ngo n’iyo umuntu yaba afata imiti neza, ni ngombwa ko uwo bagiye gukorana imibonano mpuzabitsina bikingiye.”

Muri 2019 Minisiteri y’Ubuzima yagaragaje ko ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA mu Rwanda buri ku gipimo cya 0.08%, bivuze ko abandura iki cyorezo buri mwaka bari hagati ya 900 n’ 1 000.

Mu nama Mpuzamahanga yiga kuri SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzbitsina yabereye mu Rwanda mu mpera za 2019, umushakashatsi Lawrence Corey akaba ari n’umwarimu muri Kaminuza ya Washington yo muri USA, yavuze ko afite ikizere ko mu myaka ine cyangwa itanu iri imbere hazaba harabonetse urukingo rw’iki cyorezo.

Martin NIYONKURU
UMUSEKE.RW

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • Niba koko turi Abakristu,icyangombwa si ugutinya SIDA.Icyangombwa ni “ukumvira Umuremyi wacu”.
    Amaze kuturema,yaduhaye amategeko tugenderaho,harimo no KUDASAMBA.Abantu bose bakora Kapote,abazicuruza,abazamamaza n’abazikoresha mu busambanyi,bababaza Imana yacu.Bali mu bantu millions na millions Imana izarimbura ku munsi w’imperuka,kugirango abazarokoka bazabeho neza mu isi izahinduka paradizo.Soma Imigani 2:21,22.Musigeho kurata ibyiza bya Kapote.Ni Icyaha.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *