Girl in a jacket Abantu hafi 52 000 bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 mu Cyumweru kimwe | UMUSEKE

Abantu hafi 52 000 bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 mu Cyumweru kimwe

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko hagati ya tariki 29 Ukuboza 2020, kugeza tariki ya 4 Mutarama 2021 abafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 bagera hafi ku bihumbi 52 barimo abagenza amaguru, abafatiwe mu tubari, abanyonzi, n’abatwara ibinyabiziga.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera (Photo: KT Press)

Abanyamaguru bafashwe batambaye neza agapfukamunwa, abatarubahirije gushyira intera hagati yabo na bagenzi babo, ndetse n’abafashwe barenze ku masaha yo kuba abantu bageze mu rugo. Polisi ivuga ko bose ari 47,947.

Polisi ivuga ko abafashwe bacuruza inzoga mu buryo butemewe, n’abazinywaga hatubahirijwe amabwiriza yo kwirinda COVID-19, bagera ku 2,464.

Muri iki Cyumweru kiri hagati ya tariki 29 Ukuboza 2020 kugeza tariki 4 Mutarama 2021, hafashwe imodoka 616 ba nyirazo batubahirije amasaha yo kuba bageze mu rugo cyangwa batambaye agapfukamunwa.

Moto zafashwe na banyirazo batubahirije amasaha yo kuba mu rugo cyangwa batambaye agapfukamunwa, ni 415.

Abanyamagare, bafashwe batubahirije amasaha yo kuba bageze mu rugo cyangwa batambaye agapfukamunwa neza, ni 285.

Iyi mibare Radio 10 iyikesha Umuvugizi wa Polisi, CP John Bosco Kabera.

Polisi y’Igihugu yari iherutse gusohora urutonde rw’Abashoferi n’abamotari 209 bashinjwa kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 no gusuzugura Abapolisi, bafashwe hagati ya tariki 25 Nzeri 2020 na tariki 5 Ukuboza 2020, isaba ko bitaba ku ishami ryayo rishinzwe umutekano wo mu muhanda bitarenze tariki 18 Mutarama 2021, bitaba ibyo igatangira kubahiga.

Mu Rwanda abantu 112 bamaze guhitanwa n’icyorezo cya Covid-19, mu gihe 2006 barwaye.

Ivomo: Radio 10 website

UMUSEKE.RW

5 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Iyo itegeko cyangwa ibwiriza rigonga abantu benshi kuriya mu gihe gito nka kiriya, biba ari ikimenyetso simusiga ko ribangamiye abaturage kurusha uko ribafitiye akamaro. Amategeko mazima aba abereyo gufasha abaturage, ntabereyeho kubabuza amahwemo n’ubuhumekero.

    • Ndasaba Police ko yanshakira Moto nabuze plaque RD 486 A cyangwa undi wese wayibona ambwire kuli uru rubuga ndamusubiza.Azahembwa bikomeye.

  • Abategetsi buriya batangiye kubara miliyoni z’amafranga ya amendes azava muri bariya baturage!! Ni agahinda! Tekereza nko kuzinduka ugiye gusura umurwayi ku bitaro, gusaba servisi mu murwa mukuru, cyangwa gushaka amafranga y’ishuri mu rugo kuko hari abanyeshuri bisanze basubijwe iwabo kubera kutazana amafranga y’ishuri yuzuye, bugacya bakubwira ko utagifite uburenganzira bwo gusubira aho waturutse. Ni gute utagerageza kurenga kuri iryo bwiriza ritarimo ubushishozi? Abaministri bacu bo buriya ntibabona ko gufata ibyemezo mu rukerera bigashyirwa mu bikorwa muri icyo gitondo nta bushishozi burimo?

    • Nge rwose hari uwo nanyuzeho imodoka yamupfiriyeho ari guhagarika abamotari ngo bamufashe bakikomereza, naje kumenya ko byarangiye arajwe kuri ULK hamwe n’abasinzi bakuwe mu tubari. Hari ibyo ubona ukumirwa!

  • Ni ukuvuga ko muri iyo minsi muri leta hinjiye miliyari 5 zose ?! Ntagaye ba bandi bavuga ko izi ngamba zigamije gukamura abaturage no kwiyinjiriza cash zoroshye ku ruhande rwa leta. Naragenze ndabona

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *