Abanyamadini badakorera mu mucyo amadini yabo atakarizwa ikizere – Mupiganyi – UMUSEKE

Abanyamadini badakorera mu mucyo amadini yabo atakarizwa ikizere – Mupiganyi

Mu mwiherero abanyamadini bahurijwemo n’Urwego rw’Umuvunyi harebwa uruhare bagira mu kurandura ruswa muri bo no mu bayoboke babo, Appolinaire Mupiganyi wo muri Transparency Rwanda yababwiye ko igihe badakorera mu mucyo bikurura imakimbirane ndetse bikaviramo idini gusenyuka no gutererwa ikizere.

Appolinaire Mupiganyi Umunyambanga Nshingwabikorwa wa Transparency International Rwanda

Urwego rw’Umuvunyi rwatangiye icyumweru cyo kwamagana no kurwanya ruswa tariki ya 1 Ukuboza kizarangira tariki ya 9 Ukuboza 2017 ku munsi wahariwe kuzirikana ku ngaruka za ruswa, abanyamadini batumijwe ngo batange ibitekerezo ku ruhare rwabo mu rugamba rwo ku rwanya ruswa.

Appolinaire Mupiganyi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umuryango urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International Rwanda, yatanze ikiganiro kivuga kuri ruswa mu madini n’uburyo bwo kuiyirwanya aho asanga indangagaciro y’ubunyangamugayo gusa ariyo ikwiye kuba ishingiro ryo guhangana n’iki cyorezo.

Yavuze ko ruswa yitwa ko igihe umuntu akoresheje nabi umwanya cyangwa ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze bwite.

Ku bw’iyo mpamvu ngo ruswa ntaho itagera no kuri Pasiteri kimwe na Padiri ibageraho ariko kuyirya kwabo ngo ni ugutatira Imana n’abantu baba babagiriye ikizere.

Ati “Sinzi ko hari uwavukanye imbuto yo kuba Pasiteri cyangwa Padiri, ariko hari urwego rwamugiriye ikizere, ni Imana n’Abantu, kurya ruswa ni ugutatira Bibiliya, Imana no guhonyora uburenganzira bw’abandi.”

Mupiganyi yavuze ko mu madini harimo ruswa ndetse ngo harimo na ruswa ishingiye ku gitsina kuko ngo Transparency Rwanda ijya yakira ibirego ndetse ngo n’ibimenyetso birahari nubwo yirinze kuvuga ingano y’ibyo bakiriye.

Mu mibare yagaragaje y’ubushakashatsi bwa Transparency International Rwanda ku buryo abantu bumva ruswa (Rwanda bribery index 2016), yavuze ko nibura abantu miliyoni 1,5 barenga mu Rwanda bahererekanyije amafaranga ya ruswa asaga miliyari 35,5 Frw.

Yavuze ko nubwo bimeze gutyo, kubera imbaraga zashyizwe mu kuvugurura ubuyobozi no gufatanya kw’inzego kuva mu 2000, u Rwanda ruhagaze neza mu bijyanye no kurwanya ruswa, aho ruri ku mwanya wa mbere muri Africa y’Iburasirazuba, no mu myanya itanu ya mbere muri Africa, rukaba ku mwanya wa 50 ku Isi.

Yasabye abanyamadini gukorera mu mucyo, bakirinda ubwiru no kwigwizaho inshingano kuko ngo ibyo usanga ahanini ari byo bibyara ruswa n’amakimbirane.

Nubwo ruswa ibitabo bitagatifu nka Bibiliya bitayemera ahubwo biyirwanya nk’uko Mupiganyi yabisobanuye akoresha n’imirongo ibivuga, yavuze ko aho iki cyorezo cyashinze imizi mu idini, biteza umwiryane, idini rikadindira mu iterambere, hakabaho kuyobya abayoboke, gutakarizwa ikizere ndetse andi agasenyuka.

Bishop John Rucyahana wacyuye igihe mu idini ry’Abangilikani akaba ari Perezida wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge, yavuze ko abanyamadini barya ruswa yabagereranya n’umunyu washizemo icyanga ukwiye kujya hasi abantu bakawukandagira nk’uko byavuzwe na Yesu/Yezu Kristu.

Yabwiye abanyamadini ko bafite imbaraga z’ukwemera n’Ukuri, Leta nayo ikagira imbaraga z’Ubutegetsi n’Ubutabera, bose bakaba bahuriza ku kuyobora abaturage, ariko by’umwihariko abanyamadini ngo ni bo bahesha umugisha abaturage ukomoka ku Imana.

Ati “Abanyamadini ntaho tutagera, n’ibipfa bipfa twabimenye, nitwe baturaho ibyaha, nitwe baganyira.”

Yavuze ko ibibera mu muryango nyarwanda bibi, abanyamadini babyamaganye, bakabivuga ngo byatuma bikosoka aho kwicecekera, kuko ngo usenya igihugu ntabwo ari ufite intwaro gusa, n’uriya urebera ikibi kiba afatwa nk’usenya igihugu nk’uko byavuzwe na Martin Luther.

Abanyamadini basa n’abatumva kimwe uko idini ryakwivanga mu kazi ka Leta ko kwigisha ruswa, bamwe bashyigikiye ko bamanuka hasi bakabyamagana ndetse no mu nsengero zabo bakajya babivuga, ariko Bishop Joly yavuze ko ruswa itacibwa n’uko abanyamadini bamanutse Nyabugogo n’ibyapa bamagana ahubwo ngo yacika binyuze mu kwigisha neza ijambo ry’Imana abantu bakumva.

Ati “Kuvuga ngo twagize icyumweru cyo kurwanya ruswa tukamanuka Nyabugogo numva atariho imbaraga zacu zigaragarira… imbaraga zacu zigaragarira mu guhindura umutima w’umuntu akareka icyaha… Tugaruke ku ijambo twigishe abantu uko bafata ibyemezo bizima (byo kutemera gutanga ruswa).”

Umuvunyi Mukuru wungirije Musangabatware Clement, yavuze ko abanyamadini babifuzamo gukoresha imbaraga bafite zo kwigisha no guhindura, bakarwanya ruswa mu bayoboke.

Ati “Buri wa gatandatu no ku cyumweru muhura n’abaturage, mubabwiye nyuma y’amateraniro muti ‘ruswa irahari, irica igihugu cyacu, byafasha.”

Yavuze ko ruswa muri iki gihe igenda ihindura isura nk’uko uruvu rwihinduranya amabara, aho usanga hakoreshwa ikoranabuhanga mu kohererezanya amafaranga ya ruswa cyangwa hakabaho ba komisiyoneri, ariko ngo ayo mayeri yose Urwego rw’Umuvunyi rurayazi, n’ingamba zo kuyirwanya zarakajijwe.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka mu kurwanya ruswa ni “Uruhare rwawe ni ingenzi mu kuranduura ruswa.”

Amategeko y’u Rwanda mu gitabo mpanabyaha, ingingo ya 634 iteganyiriza ibihano buri wese uhamwe n’icyaha cya ruswa n’ibyaha bifitanye isano nayo, harimo igifungo kuva ku myaka ibiri kugera kuri itanu, n’ihazabu ikubye inshuro hagati y’ebyiri n’eshanu z’indonke yabonye.

Umuvunyi wungirije, Musangabatware Clement, na Bishop Rucyahana John akaba na Perezida wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge

John Ruucyahana avuga ko abanyamadini babona ibibazo byugarije umuryango hakiri kare, kurusha abandi

Abanyamadini banyuranye bari muri iyi nama

Uri hagati ni Bishop Joly asanga uruhare rw’abanyamadini mu kurwanya ruswa rushingiye mu kwigisha abantu kwanga icyaha

Abanyamadini banyuranye baje muri uyu mwiherero

HATANGIMANA Ange Eric
UMUSEKE.RW

Ibitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *




Amakuru

info@umuseke.rw
Phone: +250 788516551
Phone: +250 788772818

Kwamamaza

sales@umuseke.rw
+25 0788772818
+25 0785383188

Aho dukorera

Kigali - Rwanda
Gasabo - Remera
Sonatube
KG 1 Ave 49

Umuseke since 2011 - Copyright 2017

yeezy boost low a detailed look at the adidas yeezy 350 boost pirate black a kardashian unveils a new adidas yeezy boost 350 colorway adidas yeezy 350 boost moonrock did you enter our moonrock yeezy giveaway with stadium goods heres the winner kanye accuses critics of adidas yeezy 350 boost of being racist kanye west adidas yeezy boost 350 season 3 heres how you can buy the black yeezy boost 350 at finish line yeezy 350 boost beluga adidas yeezy 350 boost beluga heres the release date for the next adidas yeezy boost 750 another adidas yeezy boost 350 is releasing on november 14th yeezy boost 350 costume adidas yeezy 350 boost beluga rumored to drop in august adidas yeezy 350 boost white adidas yeezy 350 boost stripe 10 new adidas releases you can buy now instead of the yeezy 350 boost adidas yeezy boost 350 oxford tan official retailers list adidas yeezy boost 350 oxford tan official images adidas yeezy boost 350 moonrock