Abanyamideli 2 batsindiye 400,000Frw mu irushanwa ryateguwe na ‘The Power Fashion Boutique’ – UMUSEKE
  • 29/09/2020 12:23 47

Abanyamideli 2 batsindiye 400,000Frw mu irushanwa ryateguwe na ‘The Power Fashion Boutique’

*Inzu y’imideli ‘The Power Fashion Boutique’ ni yo yambitse abitabiriye Miss Supranational2019,
*Abatsindiye Frw 200,000 umuhungu n’umukobwa bazakorana na ‘The Power Fashion Boutique’ mu gihe cy’amezi 6

Abanyamideli babiri, Cyusa Brandon na Cynthia Uwikunda batsindiye amafaranga ibihumbi 400Frw nyuma yo guhiga abandi 12 bari bahanganye mu irushanwa ryiswe “The Power Pageant” rigamije guteza imbere abakora umwuga wo kumurika imideli.

Uwikunda Cynthia wabaye uwa mbere mu irushanwa “The Power Pageant” ryateguwe n’inzu The Power Fashion Boutique yahembwe Frw 200 000

Bitewe n’uko icyorezo cya COVID-19 cyahagaritse ibirori bitandukanye bihuza abantu benshi, The Power Fashion Boutique yateguye irushanwa ry’abanyamideli [The Power Pageant] ariko ribera kuri Internet mu rwego rwo kwirinda iki cyorezo.

Urubuga rwa Instagram ni rwo rwakoreshejwe, abanyamideli bujuje ibisabwa amafoto yabo yashyizweho maze basaba abantu kubatora bakunda [like] ndetse banatanga ibitekerezo kuri ayo mafoto.

Irushanwa ryatangiye tariki 27 Nyakanga 2020 risozwa kuri uyu wa 15 Kanama 2020.

Ryegukanywe na Cyusa Brandon mu cyiciro cy’abagabo na Uwikunda Cynthia mu cyiciro cy’abagore bakaba bahembwe amafaranga ibihumbi 200 buri umwe.

Irushanwa The Power Pageant ryasojwe ku wa gatandatu tariki 15 Kanama 2020

Uretse aya mafaranga bazakorana na The Power Fashion Boutique mu gihe cy’amezi atandatu bamamaza imyambaro mishya na byo bakajya babihemberwa.

Umuyobozi wa The Power Fashion Boutique, Gilbert Bizimana yavuze ko bateguye iri rushanwa mu rwego rwo gushyigikira abakora akazi ko kumurika imideli.

Yagize ati “Kumurika imideli mu Rwanda ni urwego rutarahabwa agaciro. Hari igihe ubiganiriza umubyeyi akavuga ati ‘ ibyo bintu ni ibiki?’. Akumva ko ari ibintu by’uburara. Turashaka kwereka ababyeyi ko umunyamideli ashobora kwinjiza amafaranga. Dukeneye ko ishusho y’imideli ihinduka.”

Indi nyungu aba banyamideli bazabona ni ukubasha kumenyekana babifashijwemo n’iyi nzu izajya ibakoresha mu kwamamaza imyenda yayo.

Bizimana Gilbert avuga ko intego ye ari ukubaka izina rya The Power Fashion Boutique rikagera ku ruhando mpuzamahanga, akora imyambaro myiza kandi idahenze.

Iri rushanwa ryabaye ku nshuro ya mbere rizajya riba kabiri mu mwaka ndetse ngo mu gihe icyorezo cya COVID-19 kizaba kimaze kurangira abanyamudeli bazajya bahatana biciye mu birori.

Kugeza ubu mu Rwanda nta rindi rushanwa ry’abanyamideli ryahaberaga. Iryaherukaga ni irya Kigali Top Model ryabaye mu 2015.

The Power Fashion Boutique ni imwe mu nzu z’imideli ziri kuzamukana imbaduko mu ruganda rw’imideli mu Rwanda, ugereranyije n’igihe batangiriye.

Nyuma y’amezi make batangiye gukora, bambitse abakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Supranational Rwanda 2019 kuva ku makanzu kugera kuri bikini zidatesha ikuzo umuco nyarwanda.

Mu myambaro Miss Teta Ndenga Nicole yaserukanye muri Miss Earth 2019 yabereye mu Birwa bya Philippines harimo n’iyakozwe n’iyi nzu y’imideli The Power Fashion Boutique.

Cynthia Uwikunda na Cyusa Brandon ni bo begukanye irushanwa The Power Pageant
Cyusa Brandon na sheki ye ya Frw 200,000
Miss Shanitah n’abandi bitabiriye Miss Supranational Rwanda 2019 bambitswe na The Power Fashion Boutique

UMUSEKE.RW

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • Nibakomeze baduheshe ishema

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *