Abanyamuryango ba FERWAFA batanze inama yo guha APR FC igikombe | UMUSEKE

Abanyamuryango ba FERWAFA batanze inama yo guha APR FC igikombe

Inama yahuzaga abayobozi ba FERWAFA n’amakipe y’icyiciro cya mbere, abanyamuryango bayitabiriye basabye FERWAFA gushyikiriza APR FC igikombe cya Shampiyona nubwo imikino yahagaritswe itarangiye, banasabye ko nta kipe izamanuka mu kiciro cya kabiri.
Amakuru avuga ko APR FC yemerewe kuzahabwa igikombe
Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Uwayezu Regis yemereye UMUSEKE ko inama yabaye ariko ngo nta mwanzuro wo gutanga igikombe wafatiwemo.

Ati “Twakoranye Inama n’amakipe yo mu Kiciro cya mbere dusuzuma uko umwaka w’imikino wagenze, twungurana ibitekerezo by’uko uwo mwaka wasozwa, ibitekerezo byavuyemo ni byo bizagenderwaho tariki ya 30 Gicurasi ubwo tuzatangaza irangira ry’umwaka w’imikino.”

Regis avuga kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 9 Gicurasi bazigirana Inama n’amakipe yo mu Kiciro cya kabiri kugira ngo bakusanye ibitekerezo bazagenderaho.

Bamwe mu bitabiriye iyi nama babwiye UMUSEKE ko yafatiwe imyanzuro ibiri, ari yo ko APR FC byemezwa ko igomba guhabwa igikombe ndetse ntihazagire ikipe imanuka.

Shampiyona y’Ikiciro cya Mbere mu Rwanda mu mupira w’amaguru yasubitswe APR FC ya mbere n’amanota 57 mu mikino 23, yari itahiwe gukina na Espoir FC. Ku mwanya wa kabiri Rayon Sports ifite amanota 51 mu mikino 24.

APR FC ihawe iki yaba igitwaye idatsinzwe umukino n’umwe muri 23 yakinnye mbere y’uko shampiyona isubikwa.

APR FC nihabwa igikombe izasohokera u Rwanda mu mikino y’amakipe yatwaye ibikombe iwayo muri Africa {CAF Champions League} naho Rayon Sports yasohoka ari iya kabiri muri Confederations Cup.

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

7 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Muge musobanura namakipe angahe yabisabye ko ihabwa igikombe ? Nangahe atabyemera ? Muge mudufasha gusobanukirwa harigihe mudushyira murujijo.

  • Ibyanditse muri iyi nkuru n’umutwe wayo ntibisobanutse.:nga abanyamuryango bemeje….bangahe kuri bangahe? Nina ari Bose nkuko uwasoma iknuru yabitekereza,kuki bitafashweho umwanzuro?………

  • Icyo gikombe muri APR FC ntitugikeneye muri ubwo buryo kuko dushaka ibikombe byombi kandi ntidushaka kuzasohokana na gisenyi igeze aharindimuka

  • Ibintu bitagira reference ntacyo biba bisobanuye, hubwo ubwo n’ibyifuzo byawe woe Jean Paul MUGABE.

    • Hhhhhhhhh Harya @Bigabo iyo kipe yitwa @Gisenyi iba mukihe kiciro?

  • wowe wiyise Bigabo uziko uzarindimuka iyo kipe wanga ikazagumaho?

  • Bigabo uyu mumubabarire, wa mugani wa Yesu/Yezu, kuko atazi koko ibyo avuga…

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *