Abanyarwanda baba France bavuze ko batazi uwemeye gutwika Katedrali – UMUSEKE
  • 28/09/2020 4:51 33

Abanyarwanda baba France bavuze ko batazi uwemeye gutwika Katedrali

Ishyirahamwe ry’Abanyarwanda baba mu Bufaransa (CRF/ Communauté Rwandaise de France) riratangaza ko ritazi umuntu uherutse gufatwa ashinjwa kugira uruhare mu gutwika Katedrali ya Nantes iherereye mu Burengerazuba bw’u Bufaransa.

Katedrali ya Nantes yibasiwe n’inkongi

Umuntu witwa Emmanuel byavuzwe ko ari Umunyarwanda, ari mu batawe muri yombi nyuma y’uko iriya Katedrali ifashwe n’inkongi tariki ya 18 Nyakanga 2020.

Uyu Munyarwanda wari umukorerabushake, akaba yaraye izamu kuri iriya Katedrali igihe ishya, yararekuwe ariko aza kongera gutabwa muri yombi ndetse yemerera Ubushinjacyaha ko ari we wakongeje iriya Kiliziya.

Itangazo ryasohowe n’Ishyirahamwe ry’Abanyarwanda baba mu Bufaransa, ryihanganisha Igihugu cy’u Bufaransa ku bw’iriya mpanuka yangije iriya nyubako yari ibitse amateka ndetse n’ibikorwa nyaburanga.

Gusa iri shyirahamwe rivuga ko uriya muntu wagize uruhare muri iriya nkongi byakomeje kuvugwa ko ari Umunyarwanda ariko ko nk’ishyirahamwe ritamuzi nk’Umunyarwanda.

Iri tangazo ryashyizweho umukono n’Umuyobozi w’iri shyirahamwe, Angelique Ingabire, rivuga ko iri shyirahamwe ryitandukanyije n’ibikorwa by’uriya muntu.

Iri tangazo rivuga ko hari abantu bagize uruhare mu bikorwa bya Jenoside yakorewe Abatutsi bakomeje gukwirakwiza ingengabitekerezo mbi yayo banayicengeza mu bakiri bato ndetse n’urwango n’ubuhezangunzi bwabo bishobora kuba byabyara ibikorwa bibi byose byahungabanya umuryango mugari barimo.

Iri shyirahamwe rivuga ko uwagize uruhare muri iriya nkongi agomba kubihanirwa kugira ngo bibere isomo ndetse n’ibitekerezo by’abantu nk’aba bitajya mu bakiri bato.

UMUSEKE.RW

7 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Wabona ari nterahamwe zamutumye cg se
    Nawe akaba ariyo.kuko Nantes zirahaba cyane.ntabwo azwi na diaspora.

    • Umva mbese ! Ejobundi yari umupolisi mu Rwanda, uramwita interahamwe gute ?

      • Mwiriwe
        Arazwi yitwa Abayisenga Emmanuel yzvutse 1981 yabaye umu police mu Rwanda , 2010 yagiye muri Malawi yigize Impunzi akora akazi keza nka René 2012 agaruka i Kigali ahita yoherezwa France aho yabaga yihishe kugeza akoze aya mahano.
        Kumwita Interahamwe rero sinzi aho mu bivana.
        Ahubwo Poloce yagombye kutubwira niba akiyikorera, yarirukanwe cg yaratorotse akaba ashakishwa.

      • Kagir’inkuru
        Ngo Interahamwe ?zihe?
        Ingengabitekerezo? Yihe? Ko mbona ari nyinshi
        Abantu ngo bakoze jenoside? Yihe? Ko nazo mbona hari nizigikomeza

  • Birumvikana niba mwabajije abiyita Intore (Diyaspora) zahano muri France bashobora kuba batamuzi. Ariko abandi bamuzi kuko atabagenderagamo. Bivuzeko iyo abantu bagiye hariya bakavuga ngo Diyaspora nyarwanda iba mu gihugu iki niki baba babeshya gato kuko abanyarwanda bose baba hanze batisanga muriyo Diyaspora.

  • Wasanga ari mu ba rutwitsi bibasiraga amazu i Kigali mu minsi ishize.

  • Aski gaweee banyibukije ibya Nyarubuye, Nyange, harya ndi mu biki nako igihugu cyose ariko uyu ndabona afite nka Ao mu gutwika kiliziya di kandi ngo ava i Muhanga ra harya hepfo yo kwa mbonyumutwa

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *