Abanyarwanda bafataga ubukonje bwangiza inzu nk’indwara idakira, umuti uri hafi kuboneka | UMUSEKE

Abanyarwanda bafataga ubukonje bwangiza inzu nk’indwara idakira, umuti uri hafi kuboneka

Abubatsi bagaragarijwe imiti yifashishwa mu kurwanya ubukonje bwangiza inzu (humidity), bavuga ko Abanyarwanda ari ikibazo kitari gifite igisubizo, Ephrem Twahirwa Umunyamuryango w’Urugaga rw’Abubatsi avuga ko imiti beretswe igiye gukemura ikibazo.

Lieven Van Hoof umunyabutabire w’umubirigi niwe washinze sosiyete igiye kuzana imiti irwanya ubukonje bwangiza inkuta z’inzu

Yagize ati “Mu Rwanda hari ibibazo by’ubukonje bikomeye twananiwe kubibonera ibisubizo.”

Twahirwa avuga ko abantu batazi ibijyanye n’ubwubatsi bibwira ko ubukonje buterwa no kuba inyubako zubatse nabi ariko ngo si ko bimeze.

Ati “Kugeza ubu nta bindi bikoresho bihari byo kurwanya ubukonje, nta n’igisubizo cyari gihari ibikoresho biramutse bije byujuje ubuziranenge cyaba ari igisubizo kuko mu Rwanda birakenewe cyane.”

Twahirwa yavuze ibi ku wa gatandatu tariki ya 29 Gashyantare nyuma y’aho hari Umunyarwanda uba mu Bubiligi we na bagenzi be bo mu Bubiligi bagaragarije imiti bashaka kuzana yafasha Abanyarwanda guhangana n’ubukonje bwibasira inzu nk’ikibazo kidafite igisubizo kugeza ubu.

Yavuze ko inyubako nyinshi mu Rwanda zirimo n’izigaragara nk’izikomeye harimo izifite ikibazo cy’ubukonje agasaba ko nubwo haboneka umuti uvura ubukonje ku nzu hakwiye no gutekerezwa ubushakashatsi mu bwubatsi hakarebwa igitera iki kibazo gikabije mu Rwanda.

Theotime Nzeyimana umwe mu bahanga mu by’ubutabire barimo uba muri Bubiligi, we na bagenzi be batekereje kuzana mu Rwanda imiti ishobora kurandura ikibazo cy’ubukonje ku nzu.

Yavuze ko igitekerezo bakigize we na mugenzi we baje mu Rwanda basanga inzu barayemo ifite ikibazo cy’ubukonje kandi ngo babonaga ari inyubako ikomeye.

Yagize ati “Tumaze myaka itanu dutekereza kuzana ibikoresho byavura ubukonje ku nzu mu Rwanda kuko twabonye ari ikibazo gikomeye hano.”

Avuga ko mugenzi we bazafatanga kuzana iriya miti mu Rwanda amaze imyaka irenga 30 abikoramo bakaba bizeye ko bizaba igisubizo ku nyubako zo mu Rwanda no ku bubatsi.

Ati “Imiti imaze imyaka irenga 30 ikoreshwa, turabizi neza ntabwo ari twe tuyihimbye ngo tuvuge ko twishakisha.”

Imiti irimo ibice bitatu, hari isigwa ku rukuta inyuma imvura yagwaho hakamera nk’ahanyerera kandi ntibihindure ibara ry’inzu, ibi bikoreshwa ku rukuta rwangizwa n’amazi.

Hari ibuza ubukonje kuzamuka, ishobora guterwa mu rukuta uherehe ku musingi w’inzu ku ruhande rwatangiye kwangirika, hakaba n’iyo bavanga na sima mu gihe bubaka cyangwa basana.

Nzeyimana ati “Ibikoresho biriho byinshi bitandukanye birwanya ubukonje, twebwe twahisemo kuzana ibiburandura burundu.”

Abagize Sositete y’abanyabutabire bijeje abubatsi ko biteguye guhaza isoko ryose mu Rwanda, ndetse bakaba bakubaka uruganda rukora biriya bikoresho mu Rwanda.

Bavuga ko iriya miti isazwe ikoreshwa mu Bubiligi no mu bihugu byateye imbere, ikaba yarabafashije kurandura burundu ubukonje ku nzu.

Abubatsi bazajya bakenera iriya miti bazajya bayibakurira mu Bubiligi kugeza igihe hazubakwa uruganda mu Rwanda.

Abubatsi twaganiriye bavuga ko ibikoresho byakoreshwaga mu Rwanda bihenze cyane rimwe na rimwe ugasanga naho byakoreshejwe bitaramba bisaba ko uwa bikoresheje yongeramo mu gihe runaka kandi buri wese atabasha kubyigondera.

Umunyarwanda Theotime Nzeyimana agiye gufatanya n’abantu bo mu Bubiligi kuzana iriya miti

Josiane UWANYIRIGIRA
UMUSEKE.RW

3 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Iyi yaba ari inkuru nziza ku banyarwanda bibaye atari amareshyamugeni

  • IBI BYARI BICYENEWE CYANE HARIBYO TUBONA KWISOKO TUVANGA NA CEMENT ARIKO NTIBIRAMBA HARI N’ABANDI NABONYE BARI KUBIZANA ARIKO SE
    TWIZERE KO BATAJE GUTUBURA BYABINDI BYATEYE? ANYWAY NIBATUBWIRE UKO TWABIBONA NABYO TWIGERAGEREZE. NKANJYE NAHITA MFATAHO KBSA. +250788616111

  • Ese Humidity ni ubukonje? Ese mu Rwanda koko dufite ikibazo cy’ubukonje ababizi badusobanurire!!

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *