Abanyarwanda baracyabyara abana benshi, umugore wo mu cyaro ageze ku mbyaro 4.3 -DHS | UMUSEKE

Abanyarwanda baracyabyara abana benshi, umugore wo mu cyaro ageze ku mbyaro 4.3 -DHS

*Kugwingira mu bana bari munsi y’imyaka 5 byagabanutseho 5% mu myaka 5 ishize
*Ingo zifite inzitiramubu zaragabanutse
*Abana bafite ibiro bike bidahura n’uburebure bwabo kimwe n’abafite ibiro bike ugereranyije n’imyaka yabo baragabanutse

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) kuri uyu wa Kane tariki 3 Ukuboza cyasohoye ubushakashatsi buvuga ku bipimo by’ibanze ku mibereho n’ubuzima by’Abaturarwanda, imibare igaragaza ko kuboneza imbyaro byiyongereye ku bagore b’Abanyarwanda haba mu cyaro no mu Migi ariko imbyaro zikaba ziri hejuru, aho nibura umugore abayara abana 4.3.

Imibare igaragaza ko umugore wo mu Rwanda ageze ku mbyaro 4.1 mu buzima bwe

Intego nyamukuru y’Ubushakashatsi ku mibereho n’ubuzima ni ugutanga ibipimo by’ibanze ku mibereho n’ubuzima by’abanyarwanda. Bwibanda ku Banyarwanda b’igitsina gore bafite kuva ku myaka 15 kugeza kuri 49 no ku b’igitsina gabo bafite kuva ku myaka 15 kugeza kuri 59 ndetse n’abana bari munsi y’imyaka 5.

Bugaragaza kandi ibipimo ku ikoreshwa rya serivise z’ubuzima, n’ibindi bipimo bifasha gusobanukirwa imihindagurikire y’abaturarwanda.

 

Bimwe mu byavuye muri ubu bushakashatsi bwa 2019/2020

Umubare w’abana bavuka ku mugore (TFR) Umugore wo mu Rwanda ashobora kubyara abana 4.1 mu buzima bwe bw’uburumbuke.

Icyo kigereranyo cyenda kungana n’icyatanzwe n’ubushakashatsi bwo muri 2014-15 (abana 4.2).

Umubare w’abana bavuka ku mugore utuye mu cyaro wagabanutse ku muvuduko ukubye inshuro ebyeri (Abana 6.3 mu 1992 kugeza ku bana 4.3 muri 2020) ugereranijue n’umubare w’abana bavuka ku mugore utuye mu mujyi (Abana 4.5 mu 1992 kugeza ku bana 3.4 muri 2020).

Ariko nyamarara, ikigereranyo cy’abana bavuka ku mugore wo mu cyaro kiracyari hejuru (Abana 4.3) ugereranije n’abana 3.4 bavuka ku mugore wo mu Mujyi.

 

Gukoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro

Muri rusange, 64% by’abagore bashatse bakoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro, muri bo 58% bakoresha uburyo bwa kijyambere,  naho 6% bakoresha uburyo bwa kamere.

Igipimo cy’ikoreshwa ry’uburyo bwo kuboneza urubyaro bwa kijyambere, cyavuye kuri 6% muri 2000 kigera kuri 58% muri 2020.

 

Impfu z’abana

Muri 2020, ubushakashatsi bwagaragaje ko abana bafite ibyago byo gupfa bataramara ukwezi bavutse ari 19 ku bana 1000 bavutse ari bazima.

Icyo kigereranyo nticyahindutse cyane ugereranyije n’imfu z’abana 20 ku bana 1000 bavutse ari bazima hashingiwe ku bushakashatsi nk’ubu bwakozwe mu 2015.

Abana bafite ibyago byo gupfa batarageza ku mwaka bavutse biyongereyeho gato bagera kuri 33 ku bana 1000 bavutse ari bazima bavuye ku kigereranyo cy’imfu z’abana 32 ku ku bana 1000 bavutse ari bazima nk’uko byari mu bushakashatsi bwo muri 2015.

Ariko nyamara ikigereranyo cy’ibyago byo gupfa ku bana batarageza ku myaka itanu cyaragabanutse kigera ku mfu z’abana 45 ku bana 1000 bavutse ari bazima muri 2020 kivuye ku mfu 50 mu bana 1000 bavutse ari bazima ugereranyije n’ubushakashatsi bwa 2015.

 

Kwita ku buzima bw’ababyeyi

Ubushakashatsi bwa RDHS-VI (2019-20) bwerekanye ko hafi abagore bose mu Rwanda (98%) bipimishije inda ku muntu ubihugukiwe nibura rimwe ku nda iheruka, ariko 47% bonyine nibo bipimishije inda inshuro enye cyangwa zirenze.

Abagore 94% babyajwe n’ababihugukiwe naho 93% bemeza ko babyariye kwa muganga naho 70% by’abagore bivugiye ko bakurikiranwe mu minsi ibiri nyuma yo kubyara.

 

Inkingo

Muri rusange, 96% by’abana bahawe inkingo z’ibanze. Imirire y’abana bari munsi y’imyaka 5.

Ubu bushakashatsi bwerekanye ko 33% by’abana bari muri iki kigero mu Rwanda bafite ikibazo cyo kugwingira (stunted).

Icyo kigereranyo cyaragabanutse ugereranije na 38% imibare yagaragazaga mu bushakashatsi nk’ubu bwa 2014/15.

Muri rusange, 1% by’abana bari munsi y’imyaka 5 bafite ibiro bike bikabije ugereranyije n’uburebure bafite muri 2020 bavuye kuri 2% muri 2015.

Abana 8 mu bana 100 bari munsi y’imyaka 5 bafite ibiro bicye ugereranyije n’imyaka cyangwa amezi bafite (underweight) muri 2020, ugereranije n’uko bari 9% muri 2015.

 

Abafite inzitiramibu iteye umuti n’abayiraramo

Ingo zifite nibura inzitiramibu imwe iteye umuti zaragabanutse zigera kuri 66% muri 2020, zivuye kuri 81% muri 2015.

 

Impfu z’ababyeyi

Ikigereranyo cy’ababyeyi bapfa bazize impamvu zo ku byara ku bana 100 000 bavutse ari bazima ni ababyeyi 203 muri 2020 ugereranije n’imfu 210 bapfaga ku babyeyi 100 000 mu bushakashatsi bwa 2015.

Imibare y’ubu bushakashatsi irasimbura iy’ubuheruka gutangazwa muri 2014/2015.

UMUSEKE.RW

3 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Muli Afrika abantu babyara kubera UBUJIJI.Abajijutse benshi ntabwo barenza abana 3.Gusa tuge twibuka ko ISI ituwe n’abantu bagera kuli 8.5 billions (milliards).
    Abantu babaye ku isi bose guhera kuli Adamu,bagera kuli 100 billions.Nkuko tubisoma henshi muli bibiliya,abantu benshi bazazuka ku munsi wa nyuma.Ku munsi w’imperuka,ubutegetsi bw’isi buzahabwa Yesu ayitegeke imyaka 1000.Azahindura isi paradizo.Izaturwa n’abantu billions nyinshi zishoboka.Mwibuke ko 1/3 cy’ubutaka bw’isi ari ubutayu.Nta butayu buzaba muli paradizo.Ubutaka bwose buzaba bwera cyane.

    • Tugomba kubyara da kuko nitutabyara abanyamahanga nibo bajyanana Afrika nimurebe abashinwa uko bakwiriye Afrika abategetsi ba Afrika bayigurisha ku banyamahanga rero kubyara cyane kw abanyafurika ni kimwe mu ntwaro zizatuma dutsinda abategetsi ba Afrika bakorera abanyamahanga bakabuzuza Afrika kandi umunyafurika ashonje kuko ibye biba byagurishijwe rero njye ndabishyigikiye kubyara benshi rwose upfa kuba ushoboye kubarera.

  • Tugomba kubyara da kuko nitutabyara abanyamahanga nibo bajyanana Afrika nimurebe abashinwa uko bakwiriye Afrika abategetsi ba Afrika bayigurisha ku banyamahanga rero kubyara cyane kw abanyafurika ni kimwe mu ntwaro zizatuma dutsinda abategetsi ba Afrika bakorera abanyamahanga bakabuzuza Afrika kandi umunyafurika ashonje kuko ibye biba byagurishijwe rero njye ndabishyigikiye kubyara benshi rwose upfa kuba ushoboye kubarera.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *